Itangiriro 44 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuBenyamini bamurega ko yibye 1 Hanyuma Yozefu ategeka igisonga cye, ati «Uzuza ingano mu mifuka ya bariya bantu, uko bashobora kuyikorera; hanyuma hejuru mu mufuka wa buri wese ushyiremo feza ze. 2 Byongeye, hejuru mu mufuka w’umuhererezi ushyiremo inkongoro yanjye ya feza, uyishyiranemo n’ikiguzi cy’ingano ze.» Nuko abigenza uko Yozefu yari yabivuze. 3 Igitondo gitangaje, bohereza abo bantu n’indogobe zabo. 4 Bakiva mu mugi kandi bataragera kure, Yozefu abwira igisonga cye, ati «Haguruka, wiruke ukurikire bariya bantu, ubafate, maze ubabwire uti ’Kuki mwitura inabi ineza? 5 Mbese icyo mwibye si inkongoro databuja anywesha, kandi akayikoresha aragura. Mwagize nabi rwose.’» 6 Nuko uwo mugabo amaze kubafata, ababwira ayo magambo. 7 Baramusubiza bati «Kuki databuja yavuga atyo? Ntibikabe yuko abagaragu bawe bakora ikintu kimeze gityo! 8 Twakugaruriye feza twasanze mu mifuka yacu y’ingano, tuzikugarurira tuzikuye mu gihugu cya Kanahani; bishoboka bite ko twakwiba mu nzu ya shobuja feza cyangwa zahabu? 9 Uwo mu bagaragu bawe basangana icyo kintu bamwice! Natwe ubwacu duhinduke abacakara ba databuja!» 10 Arabasubiza ati «Ngaho rero, nibibe uko mwabivuze. Uwo dusangana icyo kintu araba umucakara wanjye, naho mwebwe mube abere.» 11 Ako kanya buri muntu ashyira hasi umufuka we w’ingano arawufungura. 12 Uwo Munyamisiri atangira gusaka ahereye ku uw’imfura, aherukira ku muhererezi; basanga inkongoro mu mufuka wa Benyamini. 13 Nuko bashishimura imyambaro yabo; bongera guhekesha imitwaro indogobe zabo, buri muntu yongera gukorera indogobe ye, bagaruka mu mugi. Yuda yemera kwitangaho incungu ya Benyamini 14 Yuda na bene se bageze kwa Yozefu, na we yari agihari, bikubita hasi imbere ye. 15 Yozefu arabatonganya, ati «Mwakoze ibiki? Ntimwari muzi ko umuntu nkanjye aragura?» 16 Nuko Yuda aramusubiza ati «Twabwira iki se databuja? Twavuga iki? Twiregure dute? Ni Imana yagaragaje icyaha cy’abagaragu bawe. Dore turi abacakara ba databuja, twese n’uwo basanganye inkongoro.» 17 Maze ariko Yozefu arabasubiza ati «Gukora ntyo ntibikambeho; umuntu bafatanye inkongoro yanjye ni we uzambera umucakara, naho mwe nimutahe kwa so amahoro.» 18 Nuko Yuda aramwegera, maze aravuga ati «Nyamuneka, shobuja, ndakwinginze ngo wemerere umugaragu wawe agire icyo abwira databuja. Wirakarira umugaragu wawe, n’ubwo uri nka Farawo ubwe. 19 Databuja ubwe yari yabajije abagaragu be, ati ’Mbese muracyafite so n’umuvandimwe wundi?’ 20 Nuko dusubiza databuja, tuti ’Dufite umukambwe n’agahererezi yabyaye mu busaza bwe; uwo bava inda imwe we yarapfuye. Nta mwene nyina wundi asigaranye kandi data aramukunda.’ 21 Hanyuma wabwiye abagaragu bawe, uti ’Muzamunzanire murebe’. 22 Dusubiza databuja, tuti ’Uwo mwana ntashobora kuva iruhande rwa se; aramutse ahavuye, se yapfa.’ 23 Nawe urakomeza ubwira abagaragu bawe, uti ’Umuhererezi wanyu natamanukana namwe, ntimuzongera kumbona.’ 24 Igihe rero dusubiye kwa data, umugaragu wawe, twamushyikirije ubutumwa bwa databuja. 25 Hanyuma data atubwiye ati ’Nimusubireyo, mujye kuduhahira’, 26 turamusubiza tuti ’Nta bwo dushobora kumanuka. Icyakora turi kumwe n’umuhererezi wacu, twakwemera tukagenda, naho ubundi ntitwabonana n’uwo muntu, tutari kumwe n’umuhererezi wacu.’ 27 Nuko umugaragu wawe, data, aratubwira ati ’Muzi ko umugore wanjye twabyaranye abana babiri gusa. 28 Umwe naramubuze, hanyuma ndavuga nti: nta kabuza yatanyagujwe n’inyamaswa! Kandi kugeza ubu sindongera kumubona. 29 None mwongeye kuntwara n’uyu nguyu! Naramuka agize ibyago, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu ikuzimu.’ 30 None ubu ningera imbere y’umugaragu wawe, ari we data, ntari kumwe n’umwana, akabona ntagarukanye umwana umutima we wiziritseho, arahita apfa! 31 Ubwo rero, abagaragu bawe bazaba bamanuranye ishavu imvi z’umugaragu wawe, data, ikuzimu. 32 Menya ko jyewe, umugaragu wawe, nishingiye uyu mwana imbere ya se, ngira nti ’Niba ntamukugaruriye nzaba ngukoreye icyaha nzagumana iteka’. 33 Noneho emera ko jyewe, umugaragu wawe, nsigara aha, mbe umucakara wa databuja, mu cyimbo cy’umwana, naho we ajyane na bene se! 34 Rwose nshobora nte gutunguka imbere ya data ntari hamwe n’umwana? Sinkabone ibyago bizagwira data!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda