Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 43 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Benyamini ajyana n’abavandimwe be mu Misiri

1 Inzara mu gihugu irabiyogoza.

2 Bamaze ingano bari bavanye mu Misiri, se arababwira, ati «Nimusubireyo, muduhahire icyadutunga.»

3 Yuda aramusubiza, ati «Wa mugabo yaratwihanangirije, ngo ’Ntimuzanca iryera, nimutazana murumuna wanyu.’

4 Nutwohereza turi kumwe n’umuhererezi wacu, tuzajyayo guhaha;

5 ariko nutamwohereza ntituzajyayo, kuko uwo mugabo yatubwiye ati ’Ntimuzanca iryera, nimutazana na murumuna wanyu.’»

6 Israheli arababaza, ati «Ni iki cyatumye mungirira nabi mutyo, mujya kumenyesha uwo mugabo ko mufite undi muvandimwe?»

7 Baramusubiza, bati «Uwo mugabo yaduhase ibibazo byinshi bitwerekeyeho, byerekeye n’umuryango wacu, avuga ati ’So aracyariho? Ese hari umuvandimwe wundi mugira?’ Natwe twagombye kumusubiza uko atubajije. Twashoboraga kumenya dute ko aza kutubwira, ati ’Muzamanukane murumuna wanyu’?

8 Yuda abwira se, Israheli, ati «Reka umwana mujyane. Duhaguruke tugende, tubeho tutazicwa n’inzara, nawe n’utwana twacu.

9 Jyewe ndamwishingiye, uzamumbaze. Nintamukugarurira ngo mugushyikirize, nzaba ngucumuyeho bitazamvaho.

10 Iyo tudatindiganya dutya, ubu tuba tuvuyeyo kabiri.

11 Se Israheli ariyamirira, ati «Ubwo ari uko bimeze, nimugenze mutya: nimujyane mu mifuka yanyu imbuto zo muri iki gihugu ziruta izindi ubwiza, muzishyire uwo mugabo, muzimuture. Mujyane utubavu, ubuki, amakakama yosa, ishangi, n’ubunyobwa n’ibindi nk’ibyo.

12 Kandi mujyane na feza z’ingereka, hamwe na feza zagarutse mu mifuka yanyu; ahari ni amazinda yatumye zigaruka.

13 Mujyane na murumuna wanyu, muhaguruke musubire kuri uwo mugabo.

14 Imana Nyir’ububasha izabahe kubabarirwa n’uwo mugabo, azabareke mutahane na mwene so wundi, na Benyamini! Jyeweho ngiye gusigara nta mwana, nk’aho nta bo nigeze.»


Yozefu akorera abavandimwe be umunsi mukuru

15 Abo bagabo benda ayo maturo bajyana feza z’ingereka, bajyana na Benyamini. Nuko barahaguruka, bamanuka basubiza iya Misiri. Bahinguka imbere ya Yozefu.

16 Yozefu ngo abone Benyamini ari kumwe na bo, abwira igisonga cye, ati «Injiza aba bantu mu nzu yanjye, ubage, utegure ibyo kurya, kuko nza gusangira na bo.»

17 Uwo mugabo akora ibyo Yozefu yamutegetse. Yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yozefu.

18 Ubwoba burabataha, babonye ko babinjije mu nzu ya Yozefu. Baribwira bati «Turazira feza bashyize mu mifuka yacu igihe duheruka ino. Baratujyanye hamwe n’indogobe zacu ngo batwiroheho, batugirire nabi, tubabere abacakara.»

19 Nuko begera cya gisonga cya Yozefu, bageze ku muryango iwe baravuga bati

20 «Shobuja, mbere twaramanutse tuje guhaha;

21 tugeze ku icumbi, duhambura imifuka yacu, umuntu wese asanga feza ze ziri hejuru y’ingano. Izo feza zacu dusanga zingana uko zanganaga, none turazigaruye,

22 kandi tuzanye izindi feza zo guhaha. Nta bwo tuzi uwashubije feza za mbere mu mifuka yacu.»

23 Arabasubiza ati «Mushyitse umutima mu nda, ntimugire ubwoba. Imana yanyu, Imana ya so yashyize ubukungu mu mifuka yanyu. Feza zanyu nari nazibonye.» Nuko asohora Simewoni, aramubazanira.

24 Nuko uwo mugabo abinjiza mu nzu ya Yozefu, abahereza amazi, boga ibirenge, aha ubwatsi indogobe zabo.

25 Begeranya amaturo kugira ngo Yozefu naza ku manywa bayamuture, kuko bari bumvise ko bari buze kuhasangirira.

26 Yozefu yinjira mu nzu, bamutura amaturo bari bafite. Hanyuma bamuramutsa bubitse umutwe ku butaka.

27 Yozefu ababaza uko bameze. Arongera ati «So, wa musaza mwavugaga, aracyariho? Ni muzima?»

28 Baramusubiza bati «Data, umugaragu wawe, aracyariho; ni muzima.» Hanyuma barapfukama baramwunamira.

29 Yozefu yubura amaso abona Benyamini murumuna we, mwene nyina. Arababaza ati «Uyu ni we murumuna wanyu w’umuhererezi mwambwiye?» Hanyuma ati «Imana ikugirire ubuntu, mwana wanjye.»

30 Nuko Yozefu amaze kubona murumuna we, agira ikiniga, asohoka vuba vuba, yinjira mu cyumba cye, araturika ararira.

31 Amaze kwiyuha amarira, aragaruka, arikomeza, maze aravuga ati «Nimuhereze ibyo gufungura.»

32 Bamuhereza ukwe, babahereza ukwabo. Abanyamisiri basangiraga na Yozefu babahereza ukwabo; ntibashoboraga gusangira n’Abahebureyi: kuri bo ryaba ari ishyano mu Misiri.

33 Babicaza imbere ye, umukuru mu mwanya w’ubukuru bwe, umuhererezi mu mwanya w’ubuhererezi: bararebana baratangara.

34 Yozefu ategeka ko babaha ku biryo byari imbere ye. Igaburo rya Benyamini barikuba incuro eshanu. Baranywa baranezerwa, hamwe na we.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan