Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 42 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yakobo yohereza abahungu be mu Misiri

1 Yakobo amenye ko mu Misiri hari amahaho koko, abwira abahungu be, ati «Ni kuki murebana gusa?»

2 Ati «Numvise ko mu Misiri hari amahaho. Cyo nimumanuke mujyeyo kuduhahira, tubeho, tutazashira.»

3 Bene Yakobo bamanuka ari icumi, bajya guhaha ingano mu Misiri.

4 Yakobo ariko ntiyohereza Benyamini, murumuna wa Yozefu, ngo ajyane na bakuru be; kuko yibwiraga ati «Hatazagira icyago kimubaho.»

5 Bene Israheli bagera rero mu Misiri baje kugura ingano, nk’abandi bahashyi, kuko inzara yari ikaze mu gihugu cya Kanahani.


Yozefu yakirana inabi abavandimwe be

6 Yozefu ni we watwaraga igihugu cyose, akaba ari we uhahisha abaturage bose. Bene se rero baraza, baramuramutsa bubitse umutwe ku butaka.

7 Yozefu abonye bene se, arabamenya, ariko abahisha uwo ari we; ababwira abakanika, ati «Mbe murava he?» Bati «Tuvuye mu gihugu cya Kanahani, tuje guhaha ingano.»

8 Yozefu yari yamenye abavandimwe be, ariko bo ntibamumenya.

9 Ubwo Yozefu yibuka za nzozi yari yararose ziberekeyeho. Arababwira ati «Muri abatasi! Mwazanywe no kugenzura ahatarinzwe neza mu gihugu!»

10 Baramusubiza bati «Oya, shobuja! Abagaragu bawe tuje guhaha.

11 Twese uko utureba turi abana b’umugabo umwe. Turavuga ukuri kuzira ikinyoma. Abagaragu bawe nta bwo turi abatasi.»

12 Yozefu ati «Oya ye! Mwaje gutata ahatarinzwe neza mu gihugu.»

13 Bati «Abagaragu bawe twari abavandimwe cumi na babiri, turi abana b’umugabo umwe wo mu gihugu cya Kanahani. Umuto yasigaranye na se, undi ntakiriho.»

14 Yozefu ati «Sinababwiye ko muri abatasi?

15 Dore uko mugiye kugeragezwa; ndahiye Farawo, nta bwo muzava ino murumuna wanyu uwo ataje.

16 Nimwohereze umwe muri mwe ajye gushaka murumuna wanyu. Mwe muzasigara mufunze, kugira ngo tubanze tugenzure ukuri kw’imvugo yanyu, tumenye niba muri mu kuri. Bitabaye ibyo, ndahiye Farawo, muzaba muri abatasi koko!»

17 Nuko abafunga iminsi itatu.

18 Ku munsi wa gatatu, Yozefu arababwira ati «Nimukore uko ngiye kubabwira, mukunde mubeho. Ntinya Imana.

19 Niba muvugisha ukuri, umwe muri mwe agume ino ari imbohe mu nzu mufungiyemo. Abandi mugende mujyane ingano zo kurengera imiryango yanyu ishonje.

20 Hanyuma muzagarukane murumuna wanyu w’umuhererezi, kugira ngo tuzagenzure ukuri kw’imvugo yanyu, mutazapfa mugashira.» Babigenza batyo.

21 Barabwirana, bati «Ni ishyano! Twese twacumuye kuri murumuna wacu igihe yari mu kaga, yishwe n’agahinda ntitumwumve, kandi atwinginga. Ni cyo gitumye natwe tugwa muri aka kaga.»

22 Rubeni ni ko kubasubiza, ati «Sinababwiye ngo ’Mwoye guhemukira uwo mwana!’ Ariko mwanze kunyumva, none dore amaraso ye arahowe.»

23 Ntibamenya yuko Yozefu ahita yumva ibyo bavugaga, kuko yari yazanye umusemuzi.

24 Yozefu abasiga aho, ajya ahiherereye ararira. Hanyuma arahindukira, avugana na bo; afata Simewoni, bamuboha bene se bareba.


Abahungu ba Yakobo basubira muri Kanahani

25 Hanyuma Yozefu ategeka ko buzuza ingano mu mifuka yabo, na feza bari batanzeho ikiguzi bakazisubiza mu mufuka wa buri muntu, nyuma bakabaha impamba y’urugendo. Ni uko yabagenjereje.

26 Nuko bajyana ingano zitwawe n’indogobe zabo, baragenda.

27 Bageze ku icumbi, umwe muri bo aza guhambura umufuka we ngo ahe indogobe ye icyo kurya; nuko abona feza ze ziri hejuru y’ingano!

28 Abwira bene se, ati «Banshubije feza zanjye, dore ziracyari mu mufuka wanjye!» Bakuka umutima, bahinda umushyitsi, baravugana bati «Imana yatugize ite?»

29 Bageze kwa se Yakobo mu gihugu cya Kanahani, bamutekerereza ibyababayeho byose, bati

30 «Umugabo utegeka icyo gihugu yatubwiye adukanika, adufata nk’abantu baje gutata igihugu.

31 Twamubwiye ko turi abantu bavugisha ukuri, tuti ’Nta bwo turi abatasi.

32 Turi abavandimwe, twabyawe n’umubyeyi umwe; twari cumi na babiri, umwe ntakiriho, umuto yasigaranye na data mu gihugu cya Kanahani.’

33 Nuko uwo mugabo utegeka igihugu aratubwira ati ’Dore ikizamenyesha ko muvugisha ukuri: Nimunsigire umwe muri mwe, mwende ibyo mushyira imiryango yanyu ishonje, maze mugende.

34 Muzanzanire umuhererezi wanyu: ni ho nzamenya ko mutari abatasi, ahubwo ko muvugisha ukuri. Nanjye nzabasubiza mwene so, kandi muzabona uburenganzira bwo guhaha hose.’»

35 Mu gihe cyo guhambura imifuka yabo, buri muntu akajya asanga feza ze mu isaho ye. Barabibona, na se arabibona, bashya ubwoba.

36 Se Yakobo arababwira, ati «Erega mumazeho abana! Yozefu ntakiriho, Simewoni ntakiriho, none ngo mwantwara na Benyamini? Ibyo byose ni jye bigwiririye.»

37 Nuko Rubeni abwira se, ati «Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi. Umunshinge nzamukugarurira.»

38 Yakobo ati «Umwana wanjye nta bwo azamanukana namwe. Mukuru we yarapfuye, asigara wenyine. Aramutse agiriye ibyago mu nzira muzacamo, mwatuma njyana imvi n’agahinda ikuzimu.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan