Itangiriro 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuKayini na Abeli 1 Muntu abonana na Eva, umugore we. Eva arasama, abyara Kayini, maze aravuga ati «Nungutse umuntu nkesha Uhoraho.» 2 Ku buheta abyara Abeli murumuna we. Abeli aba umushumba w’amatungo naho Kayini aba umuhinzi w’ubutaka. 3 Igihe kirahita, Kayini ashyira Uhoraho amaturo avuye mu myaka y’imirima ye. 4 Abeli na we azana uburiza mu matungo ye, agerekaho n’ibinure byayo. Uhoraho ashima Abeli n’amaturo ye, 5 ariko ntiyashima Kayini n’amaturo ye. Kayini biramurakaza cyane, maze mu maso he harahinduka, yubika umutwe. 6 Uhoraho abaza Kayini ati «Urakajwe n’iki? Kandi ni iki cyatumye uhinduka utyo mu maso? 7 Nugenza neza, ntuzubura umutwe se? Naho nutagenza neza, itonde kuko icyaha kibunze ku irebe ry’umuryango wawe ngo kigusumire, ariko wowe ugomba kukirusha amaboko.» 8 Kayini abwira murumuna we Abeli, ati «Tujyane mu mirima.» Nuko igihe bari mu mirima, Kayini asimbukira murumuna we Abeli maze aramwica. 9 Uhoraho abaza Kayini ati «Abeli murumuna wawe ari hehe?» Undi ati «Simbizi! Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye?» 10 Uhoraho ati «Wakoze ibiki? Amaraso ya murumuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka. 11 Ubu ngubu ubaye ikivume ku butaka, bwo bwasamye ukabwuhira amaraso ya murumuna wawe. 12 Nuhinga ubutaka, ntibuzongera kukurumbukira; uzahora uri inzererezi yangara ku isi.» 13 Kayini abwira Uhoraho, ati «Igihano umpaye kirakabije. 14 Dore unyirukanye kuri ubu butaka, unciye no mu maso yawe. Nzahora ndi inzererezi, nangara ku isi, kandi uzambona wese azanyica!» 15 Uhoraho aramubwira ati «Yewe, uzica Kayini uwo ari we wese, azabihanirwa karindwi.» Nuko Uhoraho ashyira ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo uwo bazahura wese atazamukubita mu ngusho. 16 Nuko Kayini ava mu maso y’Uhoraho, ajya gutura mu gihugu cyitwa Nodi, mu burasirazuba bwa Edeni. Abakomoka kuri Kayini 17 Kayini abonana n’umugore we, umugore arasama abyara Henoki. Nuko Kayini agiye kubaka umugi, awitirira umuhungu we, awita Henoki. 18 Henoki abyara Iradi; Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli; Metushayeli abyara Lameki. 19 Nuko Lameki azana abagore babiri; umwe akitwa Ada, undi akitwa Sila. 20 Ada abyara Yabali; ni we wabaye sekuruza w’abatura mu mahema bakagira amatungo. 21 Murumuna we yitwa Tubali; ni we wabaye sekuruza w’abacuranga inanga, bakavuza n’imyirongi. 22 Sila we abyara TubaliKayini; ni we wabaye sekuruza w’abacuzi bose b’umuringa n’ubutare. Mushiki wa Tubali‐Kayini yari Nahama. 23 Lameki abwira abagore be, ati «Ada na Sila, nimuntege amatwi! Bagore ba Lameki, nimwumve ijambo ryanjye! Nishe umugabo ankomerekeje, nica n’umwana ansaritse. 24 Ubwo Kayini yahorewe karindwi, Lameki we azahorerwa mirongo irindwi na karindwi!» Seti n’abamukomokaho 25 Adamu abonana n’umugore we; umugore abyara umuhungu amwita Seti, ati «kuko Imana inshumbushije indi mbuto, mu kigwi cya Abeli, Kayini yishe.» 26 Seti na we abyara umuhungu amwita Enoshi. Nuko kuva ubwo batangira kwambaza Izina ry’Uhoraho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda