Itangiriro 39 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYozefu kwa Potifari w’Umunyamisiri 1 Yozefu bamujyana mu Misiri. Potifari, Umunyamisiri, umukone wa Farawo watwaraga abarinzi be, amugura n’Abayismaheli bari bamujyanyeyo. 2 Uhoraho yari kumwe na Yozefu; agira ukuboko kwiza, aba umunyanzu wa shebuja, uwo Munyamisiri. 3 Shebuja abona ko Uhoraho yari kumwe na Yozefu, kuko ibyo yakoraga byose byamuhiraga. 4 Yozefu aratona cyane. Potifari amugira umugaragu we, ndetse amuha ubutware mu by’urugo, amushinga ibyo yari atunze byose. 5 Amaze kumugira umutware w’iby’urugo, no kumushinga ibyo yari atunze byose, Uhoraho aha umugisha urugo rw’uwo Munyamisiri, agirira Yozefu; umugisha w’Uhoraho ukwira ibye byose, urugo n’imirima. 6 Ashinga Yozefu ibyo atunze byose, ntiyagira icyo yongera kugenzura, uretse kwita ku byo yaryaga! Yozefu yari mwiza wese, akagira mu maso heza. Yozefu n’umugore wa shebuja 7 Bukeye umugore wa shebuja areba Yozefu, aramubenguka; aramubwira ati «Turyamane.» 8 We aranga, ahubwo abwira nyirabuja, ati «Dore databuja nta cyo akingenzuraho, ndetse yanshinze n’ibyo atunze byose. 9 Uru rugo ntarundutamo, nta cyo ajya anyima, uretse wowe, kuko uri umugore we. None nashobora nte gukora ishyano nk’iryo, ngacumura ku Mana?» 10 N’ubwo nyirabuja yabimubwiraga buri munsi ngo baryamane basambane, Yozefu yanga kumwumva. 11 Umunsi umwe Yozefu yinjira mu nzu gukora imirimo ye, nta n’umwe mu bantu bo mu rugo wari aho. 12 Uwo mugore amufata umwenda, aramubwira ati «Turyamane!» Yozefu amurekera umwenda, ahunga asohoka. 13 Umugore abonye amusigiye umwenda mu ntoki agahunga asohoka, 14 ahamagara abantu bo mu rugo, arababwira ati «Nimurore! Batuzanyemo Umuhebureyi, umugabo w’inkubaganyi! Yanyegereye ngo turyamane, ntera hejuru, mvuza induru. 15 Yumvise nteye hejuru, ata umwambaro we iruhande rwanjye, arahunga, arasohoka.» 16 Nuko umwenda wa Yozefu awurambika iruhande rwe, kugeza igihe umugabo we atahiye. 17 Aje amubwira kwa kundi, ati «Wa mugaragu w’Umuhebureyi watuzaniye, yanteye ngo ankinishe. 18 Ariko yumvise nteye hejuru, ata umwambaro we iruhande rwanjye, arahunga, arasohoka.» 19 Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye, agira ati «Ngibyo iby’umugaragu wawe yangiriye», uburakari bwe buragurumana. 20 Shebuja wa Yozefu aramufata, amuta mu buroko, ahafungirwaga imbohe z’umwami. Nuko Yozefu aguma mu buroko. Yozefu mu buroko 21 Ariko Uhoraho aba kumwe na Yozefu, impuhwe ze zimwururukiraho, amuhesha ubutoni mu maso y’umutware w’uburoko. 22 Uwo mutware aha Yozefu gutegeka abanyururu bose bari mu buroko. Ibyo bahakoreraga byose, ni we wabikoreshaga. 23 Umutware w’uburoko ntiyagira ikindi yongera kugenzura mu byo yari yamushinze, kuko Uhoraho yari kumwe na Yozefu. Uhoraho agahora amuha kugira ukuboko kwiza, mu byo yakoraga byose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda