Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 38 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yuda na Tamara

1 Muri icyo gihe, Yuda amanuka ava aho bene se bari batuye, ajya kwa Hira, umugabo wari utuye i Adulamu.

2 Yuda ahabona umukobwa wa Shuwa w’Umunyakanahani, aramurongora barabana.

3 Asama inda, abyara umwana w’umuhungu, bamwita Eri.

4 Arongera asama indi nda, abyara umuhungu, bamwita Onani.

5 Yongeye kubyara umwana w’umuhungu, bamwita Shela. Yamubyaye bari i Kizibu.

6 Yuda ashakira umugore Eri, umuhungu we w’imfura, amushakira uwitwa Tamara.

7 Eri, imfura ya Yuda, aza kubera Uhoraho umuntu mubi, Uhoraho aramwica.

8 Yuda ni ko kubwira Onani, ati «Sanga umugore wa mwene nyoko, urangize umurimo wa mukuru wawe, umubyarire.»

9 Onani yari azi ariko ko uwo mwana atazaba uwe, ni cyo cyatumaga asohorera hasi iyo yegeraga umugore wa mwene nyina, kugira ngo atazamubyarira.

10 Ibyo yakoraga, Uhoraho arabigaya, aramwica na we.

11 Yuda abwira umukazana we Tamara, ati «Igumire iwanyu mu bupfakazi bwawe, kugeza igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.» Ubwo yaribwiraga, ati «Hato na we atazapfa nka bakuru be!» Nuko Tamara asubira kwa se.

12 Hashize iminsi myinshi, umukobwa wa Shuwa, umugore wa Yuda, arapfa. Yuda ararira, arahora, hanyuma azamukana n’incuti ye Hira w’i Adulamu, asanga abakemuraga amatungo ye, i Timuna.

13 Babibwira Tamara, bati «Sobukwe azamutse agana i Timuna, agiye kogosha intama ze.»

14 Tamara yiyambura imyambaro ye y’ubupfakazi, atega igitambaro; amaze kwimiramiza ngo hatagira umumenya, yicara ku irembo ry’umugi wa Enayimu, ku nzira ijya i Timuna. Yari yabonye neza ko Shela yari amaze kuba mukuru, ntibamumushyingira.

15 Yuda amubonye amwitiranya n’umugore w’ihabara, kuko yari yitwikiriye no mu maso.

16 Aramusanga, aramubwira ati «Nyemerera turyamane.» Nta bwo yari yamenye ko ari umukazana we. Undi ati «Urampa iki ngo ungereho?»

17 Yuda ati «Nzakoherereza umwana w’ihene nkuye mu matungo yanjye.» Umugore ati «Ndabyemeye, ariko unsigire ingwate, kugeza igihe uzoherereza iyo hene.»

18 Yuda ati «Ingwate nguha ni iyihe?» Undi ati «Ikashe yawe, umukufi wayo, n’iyo nkoni witwaje.» Arabimuha, bararyamana, nuko Tamara arasama.

19 Hanyuma arahaguruka aragenda, yiyambura cya gitambaro, asubira kwambara ya myenda ye y’ubupfakazi.

20 Yuda yohereza wa mwana w’ihene, atumye ya ncuti ye y’i Adulamu ngo inamugarurire ingwate ze. Ariko iyo ncuti ntiyabona uwo mugore.

21 Abaza abantu b’aho ngaho, ati «Wa mugore w’ihabara wari ku nzira ijya i Enayimu ari hehe?» Bati «Nta habara yigeze iba hano.»

22 Agaruka kwa Yuda aramubwira ati «Nta we nabonye, ndetse n’abantu b’aho bambwiye ko nta habara yigeze ihaba!»

23 Yuda ati «Nagumane byose! Tutazavaho twisuzuguza. Ibyo ari byo byose, namwoherereje umwana w’ihene, ariko wowe ntiwamubonye!»

24 Hashize amezi atatu, baza kubwira Yuda, bati «Tamara umukazana wawe yabaye ihabara, dore ndetse n’ubu aratwite!» Yuda aravuga ati «Nibamusohore, maze bamutwike!»

25 Abonye bamujyanye, Tamara atuma kuri sebukwe, ati «Inda ni iya nyir’ibi bintu.» Ati «Ibuka nyir’iyi kashe, n’uyu mukufi n’iyi nkoni!»

26 Yuda arabimenya, ati «Yandushije ubutungane, kuko ntamushyingiye umuhungu wanjye Shela.» Kuva ubwo ntiyongeye kumwegera ukundi.

27 Tamara ari hafi kubyara, asanga atwite babiri.

28 Mu gihe cyo kubyara, umwana wa mbere abanza ikiganza; umugore ubyaza aragisingira, agishyiraho akadodo gatukura, ati «Uyu ni we wa mbere.»

29 Ariko uwo mwana asubizayo ikiganza; habanza kuvuka indi mpanga. Umugore ati «Uciye he?» Nuko bamwita Pereshi (bisobanura ngo ’Icyuho’.)

30 Nyuma wa wundi wari ufite akadodo gatukura ku kiganza, na we aravuka. Bamwita Zera.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan