Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 37 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


YOZEFU Inzozi za Yozefu

1 Yakobo rero yatuye mu gihugu se yari yarasuhukiyemo, ari cyo gihugu cya Kanahani.

2 Dore amateka yo kwa Yakobo: Yozefu, amaze kugera mu kigero cy’imyaka cumi n’irindwi, yaragiranaga amatungo na bene se. Uwo musore yajyanaga n’abahungu ba Zilipa na Biliha, abagore ba se. Bukeye abwira se ukuntu babavugaga nabi.

3 Israheli akikundira Yozefu kuruta abandi bahungu be bose, agatsinda yari umwana wo mu zabukuru. Yari yaramuboheye ikanzu y’amaboko maremare.

4 Bene se babonye ko amutonesheje, baramwanga, ntibongera kumuvugisha neza.

5 Umunsi umwe, Yozefu ararota, arotorera bene se; noneho barushaho kumwanga.

6 Arababwira ati «Nimutege amatwi, mwumve inzozi narose.

7 Nagize ntya mbona duhambira imiba mu murima; ngiye kubona, mbona umuba wanjye uregutse urahagarara, imiba yanyu irawukikiza, irawunamira.»

8 Bene se bati «Mbese urashaka kuzatubera umwami cyangwa umutware ngo udutegeke?» Barushaho kumwanga, bamuhora inzozi ze n’amagambo ye.

9 Yozefu arongera ararota, arotorera bene se, ati «Dore nongeye kurota, ndota izuba n’ukwezi n’inyenyeri cumi n’imwe zinyunamira.»

10 Ibyo abirotorera se na bene se. Se aramutonganya, ati «Izo nzozi warose, ni nzozi ki? Ubwo se ni ukuvuga ko jye na nyoko na bene so, tuzakunamira?»

11 Bene se bamugirira ishyari, naho se abibika mu mutima.


Yozefu agurishwa na bene se

12 Umunsi umwe, bene se bari bahuye amatungo ya se kuri Sikemu.

13 Yakobo abwira Yozefu, ati «Abo muva inda imwe ntibaragiye i Sikemu? Ngwino, nkohereze aho bari.» Yozefu ati «Ndaje.»

14 Yakobo ati «Genda rero, urebe uko abo muva inda imwe bamerewe, urebe uko amatungo ameze, maze uzaze umbwire amakuru yabo.» Amwohereza aho bari mu kibaya cya Heburoni. Nuko Yozefu aragenda, agera i Sikemu.

15 Umugabo aza kumubona abungera mu gasozi; uwo mugabo aramubaza, ati «Urashaka iki?»

16 Yozefu ati «Ndashaka bene data. Ndakwinginze, ndangira aho baragiye.»

17 Wa mugabo ati «Aha bahavuye, kuko numvise bavuga bati ’Tujye i Dotani.’» Nuko Yozefu agenda akurikiranye bene se, koko abasanga i Dotani.

18 Bamubonera kure; atarabageraho, batangira kumugambanira ngo bamwice.

19 Baravugana bati «Dore wa murosi araje!

20 Nimuze tumwice ubu noneho, tumujugunye muri rimwe muri ariya mariba. Tuzavuge ko inyamaswa y’inkazi yamumize, maze tuzarebe aho za nzozi ze zizamugeza!»

21 Rubeni arabyumva, agerageza kumubakiza. Arababwira ati «Twoye kumwica.»

22 Rubeni yungamo ati «Mwimena amaraso, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri ku gasi, ariko mwoye kugira ikindi mumutwara.» Kwari ukugira ngo amubakize, azamusubize se.

23 Nuko Yozefu akibageraho, baramufata, bamwambura ikanzu ye, ya kanzu y’amaboko maremare,

24 bamujugunya mu iriba ryakamye, ritakirimo amazi.

25 Baricara bararya. Bagiye kubona, babona urushorerane rw’Abayismaheli bari baturutse i Gilihadi, ingamiya zabo zikoreye amakakama yosa, imibavu n’ishangi, bajya kubicuruza mu Misiri.

26 Nuko Yuda abwira bene se, ati «Kwica murumuna wacu tugahisha amaraso ye bitumariye iki?

27 Nimuze tumugure na bariya Bayismaheli, tutagira icyo tumutwara kandi tuva inda imwe, dusangiye n’amaraso.» Iyo nama bene se barayishima.

28 Haza kuza Abamadiyani b’abacuruzi; Yozefu ni ko kumukura muri rya riba, bamugura n’Abayismaheli, bamugura amasikeli makumyabiri ya feza, Yozefu bamujyana mu Misiri.

29 Rubeni agarutse ku iriba, asanga Yozefu atakirimo. Ashishimura imyambaro ye.

30 Agaruka asanga bene se, ati «Umwana ntagihari! Ndakwirwa he?»

31 Benda ya kanzu ya Yozefu, babaga isekurume y’ihene, binika ya kanzu mu maraso yayo.

32 Hanyuma ikanzu bayoherereza se bamubwira bati «Dore ibintu twatoraguye, reba niba yaba ikanzu y’umuhungu wawe, cyangwa se niba atari yo.»

33 Yakobo arayimenya, ariyamirira ati «Ni ikanzu y’umwana wanjye! Inyamaswa y’inkazi yaramuriye, Yozefu yaratanyaguwe!»

34 Nuko Yakobo ashishimura imyambaro ye, yambara igunira, yiraburira umwana we igihe kirekire.

35 Abahungu be n’abakobwa be baza kumuhoza, yanga guhozwa, avuga ati «Nziraburira umwana wanjye kugeza ko tuzahurira ikuzimu.» Nuko aramuririra.

36 Abamadiyani bageze mu Misiri, Yozefu bamugurura na Potifari, umukone wa Farawo, akaba n’umutegeka w’abarinzi be.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan