Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 36 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ezawu ajya gutura mu gihugu cya Edomu

1 Dore urubyaro rwa Ezawu, ari we Edomu:

2 Ezawu yarongoye abakobwa bo mu gihugu cya Kanahani: Ada, umukobwa wa Eliyoni w’Umuheti; na Oholibama, umukobwa wa Ana, mwene Sibewoni w’Umuhivi.

3 Arongora na Basimata, umukobwa wa Ismaheli, mushiki wa Nebayoti.

4 Ada abyarira Ezawu Elifazi, naho Basimata amubyarira Rehuweli.

5 Oholibama amubyarira Yewushi, Yawelamu na Kora. Abo ni bo bene Ezawu bavukiye mu gihugu cya Kanahani.

6 Nyuma y’ibyo Ezawu ajya mu kindi gihugu, kure ya murumuna we Yakobo. Ava rero muri Kanahani, ajyana n’abagore be, n’abahungu n’abakobwa be, n’abagaragu be, n’amashyo ye, amatungo ye yose n’ibintu bye byose yari yarahahiye muri icyo gihugu.

7 Byatewe n’uko ibintu bari batunze byabaye byinshi, ntibaba bagishoboye guturana. Aho bari barasuhukiye ntihari hakibahagije, ku mpamvu y’amatungo menshi bari batunze.

8 Ezawu aragenda, atura ku musozi wa Seyiri. Ezawu ni we Edomu.


Abakomoka kuri Ezawu

9 Dore rero urubyaro rwa Ezawu, sekuruza w’Abanyedomu batuye mu misozi ya Seyiri.

10 Ngaya amazina y’abahungu ba Ezawu: Elifazi mwene Ada, muka Ezawu, na Rehuweli mwene Basimata, muka Ezawu.

11 Abahungu ba Elifazi ni Temani, Omari, Sefo, Gayetamu na Kenazi.

12 Timuna wari inshoreke ya Elifazi mwene Ezawu, amubyarira Amaleki. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu na Ada, umugore we.

13 Abahungu ba Rehuweli ni Nahati, Zerahi, Shama na Miza. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu na Basimata, umugore we.

14 Dore abahungu ba Oholibama, umukobwa wa Ana, mwene Sibewoni: Oholibama muka Ezawu yabyaye Yewushi, Yawelamu na Kora.


Abatware b’imiryango ya Edomu

15 Dore abatware b’imiryango ya bene Ezawu. Abatware ba bene Elifazi, imfura ya Ezawu, ni Temani, Omari, Sefo, Kenazi,

16 Kora, Gayetamu, Amaleki. Abo ni bo batware ba Elifazi, mu gihugu cya Edomu bakaba abana ba Ada.

17 Abatware ba bene Rehuweli, mwene Ezawu, ni Nahati, Zerahi, Shama, na Miza. Abo ni bo batware ba bene Rehuweli, mu gihugu cya Edomu, bakaba abana ba Basimata muka Ezawu.

18 Abatware ba bene Oholibama muka Ezawu, ni Yewushi, Yawelamu, na Kora. Bakaba abatware ba Oholibama, mwene Ana, muka Ezawu.

19 Ngabo bene Ezawu, ngabo abatware babo. Ezawu ni we Edomu.


Abakomoka kuri Seyiri w’Umuhori

20 Dore bene Seyiri w’Umuhori, bari batuye icyo gihugu: ni Lotani, Shobali, Sibewoni, Ana,

21 Dishoni, Eseri na Dishani. Abo ni bo batware b’Abahori, bene Seyiri, mu gihugu cya Edomu.

22 Bene Lotani ni Hori, na Hemami; mushiki wa Lotani yitwaga Timina.

23 Bene Shobali ni Aluwani, Manahati, Ebali, Shefo na Onamu.

24 Bene Sibewoni ni Aya na Ana. Ana uwo nguwo ni we wigeze kubona amariba mu butayu, aragiye indogobe za se Sibewoni.

25 Bene Ana ni Dishoni na Oholibama umukobwa wa Ana.

26 Bene Dishoni ni Hemudani, Eshibani, Yitirani, na Kerani.

27 Bene Eseri ni Bilihani, Zawani na Akwani.

28 Bene Dishani ni Husi na Arani.

29 Abatware b’Abahori ni Lotani, Shobali, Sibewoni, Ana,

30 Dishoni, Eseri na Dishani. Abo ni bo batware b’imiryango y’Abahori mu gihugu cya Seyiri.


Abami ba Edomu

31 Dore abami bimye ingoma muri Edomu, Israheli itaragira umwami.

32 Bela, mwene Bewori, yari umwami muri Edomu; izina ry’umurwa we rikaba Dinihava.

33 Bela atanze, hima Yobabu mwene Zerahi, w’i Bosira.

34 Yobabu atanze, hima Hushami wo mu gihugu cy’Abatemani.

35 Hushami atanze, hima Hadadi mwene Bedadi, ni we waneshereje Madiyani mu misozi ya Mowabu; izina ry’umurwa we rikaba Awiti.

36 Hadadi atanze, hima Samula w’i Masireka.

37 Samula atanze, hima Sawuli w’i Rehoboti yo kuri Efurati.

38 Sawuli atanze, hima Behali‐Hanani, mwene Akibori.

39 Behali‐Hanani atanze, hima Hadari; izina ry’umurwa we rikaba Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabela, umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu.


Abandi batware b’imiryango ya Edomu

40 Dore amazina y’abatware ba Ezawu, ukurikije imiryango yabo, n’aho bari batuye. Abo batware ni Timuna, Aluwa, Yeteti,

41 Oholibama, Ela, Pinoni,

42 Kenazi, Temani, Mibizari,

43 Magidiyeli na Iramu. Ngabo rero abatware ba Edomu, ukurikije aho bari batuye, mu gihugu cyari icyabo. Ngibyo ibya Ezawu, sekuruza w’Abanyedomu bose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan