Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 35 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yakobo aza gutura i Beteli

1 Imana ibwira Yakobo, iti «Haguruka uzamuke ujye i Beteli, uhagume iminsi; maze Imana yakubonekeye igihe wahungaga mumuru wawe Ezawu, uyihubakire urutambiro.»

2 Nuko Yakobo abwira urugo rwe n’abo babanaga bose ati «Muvaneho ibigirwamana by’ibinyamahanga mufite, mwisukureihe wahungaga mukuru wawe, muhindure imyambaro.

3 Maze duhaguruke tuzamuke i Beteli! Nzahubakira Imana urutambiro, yo yanyumvise mu minsi y’ibyago byanjye kandi ikaba kumwe nanjye mu rugendo nagenze.»

4 Ibigirwamana by’ibinyamahanga bari bafite hamwe n’amaherena, byose babiha Yakobo, abihamba mu nsi ya cya giti cy’umushishi kiri hafi ya Sikemu.

5 Nuko baragenda. Imana itera ubwoba bukabije mu migi ikikije Sikemu, ntihagira n’umwe ukurikirana abahungu ba Yakobo.

6 Yakobo agera i Luzi ho mu gihugu cya Kanahani, ari yo Beteli; ahagerana n’abantu bose bari kumwe.

7 Ahubaka urutambiro, aho hantu ahita ’Imana y’i Beteli’, kuko ari ho Imana yari yamubonekereye ahunga mukuru we.

8 Debora wari warareze Rebeka arasaza, bamushyingura hepfo y’i Beteli, mu nsi y’igiti cy’umushishi; nuko icyo giti acyita ’Umushishi w’amarira’.

9 Imana yongera kubonekera Yakobo aho aviriye mu kibaya cya Aramu, imuha umugisha.

10 Imana iramubwira iti «Izina ryawe ryari Yakobo. Ariko ntibazongera kukwita Yakobo, izina ryawe rizaba Israheli!» Nuko imwita Israheli.

11 Imana irongera iti «Ndi Imana Nyir’ububasha. Wororoke ugwire, uzabyara umuryango, ndetse n’imiryango myinshi izagukomokaho, n’abami bazaguturukaho.

12 Igihugu nahaye Abrahamu na Izaki ndakiguhaye, nzakigabira n’urubyaro rwawe.»

13 Imana irazamuka imusiga aho bari bavuganiye.

14 Yakobo ahashinga ibuye bukingi, arishinga nyine aho bari bavuganiye. Iryo buye arisukaho divayi, anarisigaho amavuta y’imizeti.

15 Nuko Yakobo yita Beteli aho hantu yari yavuganiye n’Imana.


Ivuka rya Benyamini, n’urupfu rwa Rasheli

16 Bava i Beteli, Rasheli abyara bashigaje urugendo ruto ngo bagere ku musozi wa Efurata. Abyara ariko bimuruhije.

17 Muri ubwo bubabare, umubyaza aramubwira ati «Wigira ubwoba, ni umuhungu wongeye kubyara.»

18 Yumvise agiye gushiramo umwuka, yenda gupfa, umwana amwita Benoni (bisobanura ngo ’Umwana w’ububabare bwanjye’.) Se w’umwana aranga, amwita Benyamini (bisobanura ngo ’Umwana w’amahirwe’.)

19 Rasheli arapfa, bamuhamba hafi y’inzira ijya Efurata, ari yo Betelehemu.

20 Yakobo ashinga ibuye bukingi ku mva ye: ni ryo buye rishinze ryo ku mva ya Rasheli; riracyariho na n’ubu.

21 Israheli arahava, ihema rye arishinga hakurya ya Migidalederi.

22 Igihe Israheli yari atuye muri iyo ntara, Rubeni aza kuryamana na Biliha, inshoreke ya se, Israheli arabimenya. Bene Yakobo bari cumi na babiri:

23 Leya yabyaye Rubeni, imfura ya Yakobo. Hanyuma abyara Simewoni, Levi, Yuda, Isakari na Zabuloni.

24 Rasheli yabyaye Yozefu na Benyamini.

25 Biliha umuja wa Rasheli yabyaye Dani na Nefutali.

26 Zilipa umuja wa Leya yabyaye Gadi na Asheri. Ngabo abahungu Yakobo yabyariye mu kibaya cya Aramu.

27 Yakobo agaruka kwa se Izaki i Mambure, hafi ya Kiriyati‐Haruba, ari yo Heburoni, aho Abrahamu na Izaki bari batuye mbere.

28 Izaki yamaze imyaka ijana na mirongo inani.

29 Hanyuma abona gupfa, asanga abakurambere. Yari ashaje cyane, ageze mu zabukuru. Abahungu be Ezawu na Yakobo baramutabariza, baramushyingura.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan