Itangiriro 34 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuSimewoni na Levi bahorera mushiki wabo 1 Dina, umukobwa wa Leya yari yarabyaranye na Yakobo, yigeze gusohoka, ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu. 2 Sikemu mwene Hamori w’Umuhivi, igikomangoma cy’icyo gihugu, aramubona, aramufata, amusambanya ku ngufu. 3 Nyuma ariko aza kumukunda koko, umutima we ugwa kuri Dina umukobwa wa Yakobo, amugaragariza urukundo rwe. 4 Nuko abwira se Hamori ati «Nsabira uyu mwana ambere umugore.» 5 Yakobo aza kumva ko Sikemu yononnye umukobwa we Dina. Ariko kuko abahungu be bari bahuye ubushyo ku gasozi, Yakobo araceceka kugeza igihe bacyuriye. 6 Hagati aho, Hamori se wa Sikemu ajya kwa Yakobo baravugana. 7 Bene Yakobo bamaze gucyura, bahita babyumva. Bararakara barabisha, kuko Sikemu yari yakoze ishyano aryamana n’umukobwa wa Yakobo, kandi bene ibyo bidakwiye gukorwa muri Israheli. 8 Hamori arababwira ati «Umutima w’umuhungu wanjye Sikemu wigombye umukobwa wanyu, mubishatse mwamumuhaho umugore. 9 Mbese dushyingirane: mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abacu. 10 Tuzaturane: igihugu kibe icyanyu namwe, mugiture, mugikungahariremo, mugitungiremo!» 11 Sikemu abwira se w’umukobwa na basaza be, ati «Icyampa nkabanyura mukandeba neza; icyo muzanca nzagitanga. 12 Inkwano n’impano, igiciro n’ibijyana na cyo bindi bihanitse, mubince, nzabibaha uko muzaba mwabivuze, ariko mumpe uwo mukobwa ho umugeni!» 13 Bene Yakobo basubiza Sikemu na se Hamori, ariko bavugisha uburiganya, kuko Sikemu yari yononnye mushiki wabo Dina. 14 Barababwira bati «Ibyo ntidushobora kubigira, ntidushobora guha mushiki wacu umuntu utagenywe, byaba kwitukisha. 15 Ikizatuma twemera, ni uko mwaba nka twe, mukagenya abahungu banyu bose. 16 Ubwo ni bwo tuzabona kubashyingira, namwe mukadushyingira, tugaturana, tukaba umuryango umwe. 17 Niba mutemeye ngo mwigenyeshe, umukobwa wacu turamubaka twigendere.» 18 Ayo magambo ashimisha Hamori, n’umuhungu we Sikemu. 19 Wa musore ntiyatindiganyije kubikora, kuko yari akunze umukobwa wa Yakobo. Uwo musore kandi yari umwe mu barusha abandi icyubahiro mu rugo rwa se. 20 Hamori na Sikemu umuhungu we baraza bahagarara ku irembo ry’umugi wabo; babwira abaturage b’aho, bati 21 «Bariya bantu ni abanyamahoro. Nimureke bature mu gihugu cyacu, bagikungahariremo, na bo kibe icyabo. Abakobwa babo tuzabarongora, natwe tubashyingire abacu. 22 Ariko ikizatuma bemera ko duturana tukaba umuryango umwe, ni uko twagenya buri mwana w’umuhungu wacu nk’uko na bo babigenza. 23 Amatungo yabo n’ibyo batunze byose ubwo se ntibizaba ibyacu? Nitwemere dukore ibyo bifuza, maze duturane!» 24 Abahitaga ku irembo ry’umugi bose basohoka bumva ayo magambo ya Hamori na Sikemu umuhungu we; nuko ab’igitsinagabo bose baragenywa uko bahitaga ku irembo ry’umugi. 25 Ku munsi wa gatatu, abagenywe bakibirwaye, Simewoni na Levi bene Yakobo, basaza ba Dina, bakura inkota binjira muri Sikemu nta we ubakoma imbere, bica ab’igitsinagabo bose. 26 Bicisha ubugi bw’inkota Hamori na Sikemu, bavana Dina mu rugo rwa Sikemu, baramutahana. 27 Bene Yakobo binjira mu mugi baribata inkomere, barasahura, kuko mushiki wabo bari baramwononnye. 28 Banyaga amatungo magufi n’amaremare, bataretse indogobe, banyaga icyari mu mugi n’icyari mu gasozi cyose. 29 Umutungo waho barawutwara, bajyana utwana na ba nyina ho imbohe, n’amazu barayasahura. 30 Yakobo abwira Simewoni na Levi, ati «Mwanteye ibyago bikomeye, mujya kunteranya na bene igihugu, Abakanahani n’Abaperezi! Jye mfite abantu bake cyane; nibishyira hamwe bakantera, bazanesha, bantsembane n’umuryango wanjye wose.» 31 Na bo baramusubiza bati «None se mushiki wacu bamugire ihabara?» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda