Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 33 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yakobo ahura na Ezawu

1 Yakobo ngo yubure amaso, abona Ezawu aje aherekejwe n’abantu magana ane. Abana abaha Leya na Rasheli n’abaja bombi.

2 Abaja n’abana babo bajya imbere, hakurikiraho Leya n’abana be, hanyuma hakurikiraho Rasheli na Yozefu.

3 Naho we abarangaza imbere, yunama karindwi ku butaka, arinda agera kuri Ezawu mukuru we.

4 Ezawu amusanganira n'ingoga, amugwa mu nda, aramuhobera, aranamusoma, nuko bombi baraturika bararira.

5 Ezawu yubura amaso abona abagore n’abana, hanyuma arabaza ati «Bariya mupfana iki?» Yakobo ati «Ni abana Imana yahaye umugaragu wawe.»

6 Nuko abaja n’abana babo baregera, barapfukama.

7 Leya na we araza hamwe n’abana be, barapfukama. Hanyuma haza Rasheli na Yozefu, na bo barapfukama.

8 Ezawu aravuga ati «Iriya nkambi yose twahuye ni iy’iki?» Yakobo ati «Ni ukugira ngo databuja andebe neza.»

9 Ezawu ati «Ibyo mfite birampagije, muvandimwe, ibyawe bigume bibe ibyawe!»

10 Yakobo ati «Reka da! Niba undebye neza, urakira amaturo nguhaye, kuko nabonye amaso yawe nk’uko umuntu abona mu maso h’Imana, maze ukanyakira neza.

11 Akira rero amaturo nakugejejeho, kuko Imana yankungahaje, nkaba nta cyo mbuze.» Aramuhata, undi aremera.

12 Ezawu ati «Ngwino tugende, ndakugenda iruhande.»

13 Yakobo ati «Databuja azi ko abana ari ngombwa kubitondesha, kandi ko ngomba kwita ku ntama, n’inka z’imbyeyi. Uwazihutisha n’umunsi n’umwe, amatungo yose yashira.

14 Databuja rero nangende imbere, jye ndaza nitonze, nkurikije ingendo y’amatungo nshoreye n’intambwe y’abana turi kumwe, kugeza igihe tuzagerera iwawe i Seyiri.»

15 Ezawu ati «Reka se, ahubwo ngusigire bamwe mu bantu banjye turi kumwe.» Yakobo ati «Ni ab’iki? Mfa kubona gusa ubugwaneza bwa databuja!»

16 Uwo munsi nyine, Ezawu ni ko gufata inzira ye, yisubirira i Seyiri.

17 Naho Yakobo agenda agana ahitwa Sukoti; ahubaka inzu, ahubaka n’ibiraro by’amatungo ye. Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Sukoti (bisobanura ngo «ibiraro».)


Yakobo atura hafi y’i Sikemu

18 Yakobo avuye mu kibaya cya Aramu, agaruka amahoro ku mugi wa Sikemu, uri mu gihugu cya Kanahani. Nuko aca ingando imbere y’umugi.

19 Agura umurima aho ngaho i Sikemu, aho yari yashinze ingando; awugura ibiceri ijana bya feza na bene Hamori, se wa Sikemu nyine.

20 Ahubaka urutambiro arwita ’El, Imana ya Israheli’.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan