Itangiriro 32 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Labani azinduka kare cyane, ahobera abuzukuru be n’abakobwa be, abaha umugisha; nyuma asubira iwe. Yakobo yitegura guhura na Ezawu 2 Yakobo akomeza urugendo. Agira atya ahura n’intumwa z’Imana. 3 Yakobo azibonye aravuga ati «Aha ni inkambi y’Imana». Aho hantu ahita Mahanayimu (bisobanura ngo «Inkambi ebyiri».) 4 Yakobo yohereza intumwa kuri Ezawu mukuru we, aho yari ari i Seyiri mu mirambi ya Edomu. 5 Arabategeka ati «Muzabwire databuja Ezawu muti ’Umugaragu wawe Yakobo aradutumye ngo: Nabaye kwa Labani, ndahatinda kugeza ubu. 6 Mfite ibimasa, indogobe, n’andi matungo. Mfite abagaragu n’abaja. None nsanze ari ngombwa kohereza intumwa ngo mbimenyeshe databuja Ezawu kugira ngo mugushe neza». 7 Intumwa zigaruka kuri Yakobo zivuga ziti «Twageze kuri mwene so Ezawu, ariko agusanganije igitero cy’abantu magana ane.» 8 Yakobo ashya ubwoba, umutima urakuka; hanyuma agabanya abantu, amashyo yose, n’ingamiya mo inkambi ebyiri. 9 Aribwira ati «Ezawu natera inkambi ya mbere akabatsinda, abo mu nkambi ya kabiri bazashobora guhunga.» 10 Yakobo ariyamirira, ati «Mana ya data Abrahamu, Mana ya data Izaki, Uhoraho, wowe wambwiye uti ’Subira mu gihugu cyawe, mu gihugu cya ba sokuruza, nzakugirira neza’, 11 sinkwiriye ubuntu n’ineza wagiriye umugaragu wawe w’intamenyekana! Dore nambutse Yorudani iyi ngiyi, nitwaje inkoni gusa; none mpindukiye ngabye inkambi ebyiri. 12 Ndakwinginze, unkize mwene data Ezawu; ndamutinya, ndatinya ko aza akatwica, ari jye, ari abagore n’abana. 13 Kandi warambwiye uti ’Nzakugirira neza, ngwize urubyaro rwawe nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja utabarika’!» 14 Yakobo arara aho ngaho iryo joro. Yakobo yenda mu byo yari atunze, akuramo ibyo gutura mukuru we Ezawu: 15 ihene magana abiri, isekurume makumyabiri, intama magana abiri n’isekurume zazo makumyabiri, 16 ingamiya zikamwa mirongo itatu n’izazo, inka mirongo ine, imfizi icumi, indogobe z’ingore makumyabiri n’iz’ingabo icumi. 17 Buri shyo arishyira ukwaryo, maze yose ayashinga abagaragu be; arababwira ati «Munjye imbere, musige intera hagati y’amashyo.» 18 Umugaragu wa mbere aramutegeka ati «Mukuru wanjye nimumara guhura, akakubaza ati ’Uri uwa nde? Urajya hehe? Ayo matungo ushoreye ni aya nde?’ 19 Uzamusubize uti ’Ni ay’umugaragu wawe Yakobo, ni ayo atuye databuja Ezawu, kandi dore aje adukurikiye.’» 20 Uwa kabiri n’uwa gatatu, mbese abagaragu be bose bari bashoreye amatungo, abategeka kuvuga kimwe. Arababwira ati «Ngayo amagambo muzabwira Ezawu nimuhura, 21 muzavuge muti ’Dore umugaragu wawe Yakobo na we ari inyuma’.» Kuko yibwiraga ati «Ndamwuruza amaturo andangaje imbere; hanyuma dushobore guhuza amaso, wenda yanyakira neza.» 22 Nuko ya maturo barayajyana, naho we yongera kurara aho. Yakobo akirana n’Imana 23 Iryo joro Yakobo arahaguruka, ahagurukana n’abagore be uko ari babiri, n’abaja be uko ari babiri, ntiyasiga abana be cumi n’umwe; nuko yambuka umugezi wa Yaboki. 24 Arabambutsa bose, yambutsa n’ibyo yari atunze byose. 25 Yakobo asigara aho wenyine. Haza umugabo akirana na we, kugeza mu museke. 26 Abonye ko adashoboye gutsinda Yakobo, amukora ku mutsi wo ku nyonga y’itako, igihe bari hasi ku butaka, itako rirakuka, rikuka bagikirana. 27 Wa mugabo aramubwira ati «Ndekura ngende, dore umuseke urakebye.» Yakobo ati «Sinkurekura utampaye umugisha.» 28 Undi aramubaza ati «Witwa nde?» Ati «Nitwa Yakobo.» 29 Undi ati «Ntibazongere kukwita Yakobo, ahubwo Israheli, kuko wakiranye n’Imana n’abantu, kandi ugatsinda.» 30 Yakobo aramubwira ati «Ndakwinginze, mpishurira izina ryawe.» Undi ati «Izina ryanjye urarimbariza iki?» Nuko amuha umugisha, awumuhera aho ngaho. 31 Aho hantu Yakobo ahita Penuweli (bisobanura ngo ’Mu maso y’Imana’), agira ati «Kuko nahaboneye Imana mu maso, nkarenga nkabaho.» 32 Izuba ryarashe arenga Penuweli, agenda acumbagira itako. 33 Ni yo mpamvu kugeza na n’ubu Abayisraheli batarya umutsi uri mu itako. Kuko Imana yari yakoze Yakobo ku mutsi wo ku nyonga y’itako. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda