Itangiriro 31 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYakobo ahunga Labani 1 Yakobo aza kumenya ko abahungu ba Labani binubaga, bavuga ngo «Yakobo yatwaye ibya data byose, umutungo wa data ni wo wamukungahaje!» 2 Yakobo areba Labani, asanga batakimeranye neza nka mbere. 3 Uhoraho abwira Yakobo ati «Subira mu gihugu cya basokuru, mu gihugu cyanyu. Nzaba ndi kumwe nawe.» 4 Yakobo ahamagaza Rasheli na Leya ku gasozi, aho yaragiraga. 5 Arababwira ati «So ndamureba, ngasanga atakindeba nka mbere, ariko Imana ya data yamye iri kumwe nanjye. 6 Naho mwebwe muzi neza ukuntu nakoreye so n’imbaraga zanjye zose. 7 Ariko so yagiye ampenda ubwenge, ahindura ibihembo byanjye byose incuro cumi. Nyamara Imana ntiyamukundiye kugira icyo antwara. 8 Yarambwiraga ati ’Iz’ubugondo zose ni zo zawe’, umukumbi wose ukabyara ubugondo. Yambwira ati ’Iz’ibihuga ni zo zawe’, umukumbi wose ukabyara ibihuga. 9 Uko ni ko Imana yatse so amatungo ikayanyihera. 10 Igihe umukumbi wose warindaga, nubuye amaso ndota, mbona amapfizi y’ibihuga, n’ay’ubugondo, n’ay’amatobo yimije inyagazi. 11 Malayika w’Imana ampamagarira mu nzozi ati ’Yakobo’. Nditaba. 12 Arambwira ati ’Ubura amaso, urebe aya mapfizi yose y’ibihuga, n’ay’ubugondo, n’ay’amatobo, yimije inyagazi, kuko nabonye ibyo Labani akugirira. 13 Ndi Imana wasigiye amavuta ibuye i Beteli umaze kurishinga bukingi. Ni na ho wambwiriye umuhigo wawe. Ubu rero haguruka, uve muri iki gihugu, usubire mu gihugu cy’abawe.’» 14 Rasheli na Leya baramusubiza bati «Mu rugo rwa data se, hari umugabane cyangwa ibyo twaragwa tugifiteyo? 15 Ntiyatugize se nk’aho tutari abe, we watuguze akanarya ikiguzi cyacu? 16 Ubutunzi bwose Imana yatse data ubwo bubaye ubwacu, n’ubw’abana bacu. Noneho kora uko Imana yakubwiye.» 17 Nuko Yakobo arahaguruka, yuriza abahungu be n’abagore be ingamiya. 18 Ajyana n’amatungo ye n’ibyo yari yararonkeye mu kibaya cya Aramu byose ngo atahuke kwa se Izaki, mu gihugu cya Kanahani. 19 Igihe Labani yari yagiye kogosha intama ze, Rasheli yiba ibishushanyo by’ibigirwamana bya se. 20 Yakobo ahenda ubwenge Labani w’Umwaramu, ahunga atabimubwiye. 21 Nuko ahungana ibyo yari atunze byose; arahaguruka yambuka Uruzi, agenda yerekeje mu misozi ya Gilihadi. 22 Ku munsi wa gatatu, babwira Labani ko Yakobo yahunze. 23 Ajyana na bene wabo, amukurikirana iminsi irindwi, amushyikira ageze mu misozi ya Gilihadi. Labani ashyikira Yakobo 24 Nijoro Imana ibwirira Labani w’Umwaramu mu nzozi iti «Uramenye, ntugire icyo ubwira Yakobo, cyaba cyiza, cyaba kibi!» 25 Labani ashyikira Yakobo. Yakobo yari yashinze ihema rye mu misozi ya Gilihadi; nuko Labani n’abavandimwe be na bo babigenza batyo. 26 Labani abwira Yakobo ati «Wangenjeje ute? Wampenze ubwenge, ujyana abakobwa banjye nk’abanyagano? 27 Watewe n’iki guhunga rwihishwa, ukambeshya, ntumbwire ngo ngusezerere mu byishimo, n’indirimbo, n’ingoma, n’inanga? 28 Ntiwaretse mpobera abahungu n’abakobwa banjye. Rwose wagenjeje nk’umupfu! 29 Nashoboraga kubagirira nabi, ariko Imana y’abasokuru bawe yaraye imbwiriye mu nzozi iti ’Uramenye, ntugire icyo ubwira Yakobo, cyaba cyiza, cyaba kibi.’ 30 None se ubwo wacitse ukumbuye iwanyu, ni iki cyatumye ucikana imana zanjye?» 31 Yakobo asubiza Labani, ati «Ni uko nari mfite ubwoba bw’uko wanyambura abakobwa bawe. 32 Icyakora uwo uza gusangana imana zawe, ntakabeho! Imbere ya bene data, saka icyawe cyaba kiri mu byanjye, ugisubirane.» Yakobo ntiyari azi ko ari Rasheli wibye imana za se. 33 Nuko Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, nyuma mu rya Leya, no mu mahema y’abaja b’abo bagore bombi. Ntiyagira icyo ahasanga. Ava mu ihema rya Leya ajya mu ihema rya Rasheli. 34 Rasheli yari yenze ibyo bishushanyo by’ibigirwamana, abihisha mu nsi y’intebe bashyira ku ngamiya, nuko ayicaraho. Labani ashakira mu ihema hose, ntiyabibona. 35 Rasheli abwira se ati «Databuja ntarakare, kuko ndashobora guhaguruka, ndi mu mugongo.» Labani arashakashaka, ibishushanyo bye ntiyabibona. 36 Yakobo ararakara, atonganya Labani; aravuga ati «Igicumuro cyanjye ni ikihe? Icyaha nakoze ni ikihe, kugira ngo unkurikirane utyo? 37 Aho washakashakiye mu bintu byanjye, icyo wahasanze cy’iwawe ni iki? Cyerekane imbere y’abavandimwe bawe n’abanjye, maze baducire urubanza! 38 Dore imyaka ibaye makumyabiri turi kumwe, intama zawe n’ihene zawe ntayigeze iramburura! Kandi nta sekurume n’imwe nariye mu mukumbi wawe. 39 Sinigeze nkugarurira itungo ryabaga ryakomeretse, nararikurihaga! Kandi iryibwe, ari ku manywa, ari nijoro, wararinyishyuzaga! 40 Izuba ryandengeyeho, imvura inshikiraho, amaso yanjye ntaheruka udutotsi! 41 Imyaka ibaye makumyabiri ndi iwawe; nagukoreye imyaka cumi n’ine nshaka abakobwa bawe, n’imyaka itandatu mpakiwe amatungo. Wahinduye igihembo cyanjye incuro cumi! 42 Imana ya data, Imana ya Abrahamu, ikaba n’Umubyeyi wa Izaki, iyo tutaba kumwe, uba waransezereye amara masa! Ariko Imana yarebye amagorwa yanjye n’imiruho y’amaboko yanjye; nuko muri iri joro irandenganura!» Labani na Yakobo bagirana Isezerano 43 Labani asubiza Yakobo ati «Aba bakobwa ni abanjye, aba bana ni abanjye, aya matungo ni ayanjye: ibyo ureba byose ni ibyanjye! Ariko se ubu ngubu nakorera iki abakobwa banjye, n’abana babyaye? 44 Ngwino rero tugirane amasezerano, jyewe nawe, maze habe gihamya y’ubumwe buduhuza.» 45 Yakobo yenda ibuye, arishinga bukingi. 46 Abwira bene wabo ati «Nimuzane andi mabuye»; barayazana, bayakoramo ikirundo. Nuko barira hejuru y’icyo kirundo. 47 Labani acyita Yegari Sahaduta, naho Yakobo acyita Galeyedi. 48 Labani aravuga ati «Iki kirundo kitubere gihamya uyu munsi.» Ni cyo cyatumye bacyita Galeyedi (bisobanura ngo ’Ikirundo cya gihamya’). 49 Kandi cyitwa na Misipa (bisobanura ngo ’Aho bagenzura’), kuko Labani yavuze ati «Uhoraho azatugenzure, igihe tuzaba tutakibonana. 50 Nugirira nabi abakobwa banjye, cyangwa se nubaharika, n’iyo ndetse hatagira undi muntu ubimenya, uzibuke ko Imana ari yo muhamya wa twembi.» 51 Labani arongera abwira Yakobo, ati «Reba iki kirundo cy’amabuye nshyize hagati yacu, urebe n’iyi nkingi nshinze. 52 Iki kirundo kibe gihamya, n’iyi nkingi ibe gihamya. Jyewe ndahiye ko ntazarenga iki kirundo n’iyi nkingi ngo ngutere, nawe rahira ko utazakirenga ngo untere, maze tukagirirana nabi. 53 Imana ya Abrahamu, ikaba n’Imana ya Nahori, iratubere umucamanza!» — Kwari ukurahiza Imana y’abasekuruza babo — Naho Yakobo arahiza Imana, Umubyeyi wa se Izaki. 54 Nuko Yakobo aturira igitambo kuri uwo musozi, atumira bene wabo, barasangira, barara kuri uwo musozi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda