Itangiriro 30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Rasheli abonye ko atabyariye Yakobo, agirira mukuru we ishyari; abwira Yakobo ati «Mpa kubyara, nibyanga mpfe!» 2 Yakobo arakarira Rasheli, aramubwira ati «Mbese ndi mu cyimbo cy’Imana yazibye inda yawe?» 3 Rasheli ati «Dore umuja wanjye Biliha; musange azambyarire ku bibero, nanjye ngire urubyaro.» 4 Amuha Biliha, umuja we, ho umugore. Yakobo aramutunga. 5 Biliha asama inda, abyarira Yakobo umwana w’umuhungu. 6 Rasheli ariyamira ati «Imana yanciriye urubanza neza, kandi yumvise ijwi ryanjye; none impaye umwana!» Ni cyo cyatumye amwita Dani (bisobanura ngo ’Ni Yo Mucamanza wanjye’.) 7 Biliha, umuja wa Rasheli, nanone asama inda, abyara umwana w’umuhungu. 8 Rasheli ati «Narwanye intambara ikomeye na mwene data, none ndatsinze!» Nuko amwita Nefutali (bisobanura ngo «Nararwanye».) 9 Leya abonye ko atakibyara, umuja we Zilipa amwegurira Yakobo. 10 Zilipa, umuja wa Leya, abyarira Yakobo umwana w’umuhungu. 11 Leya ariyamira ati «Mbega umugisha!» Umwana amwita Gadi (bisobanura ngo ’Umugisha’.) 12 Zilipa, umuja wa Leya, nanone abyarira Yakobo umwana w’umuhungu. 13 Leya ati «Ngize amahirwe! Kandi abakobwa bose bazanyita umuhire.» Umwana amwita Asheri (bisobanura ngo ’Muhire’.) 14 Igihe cy’isarura ry’ingano Rubeni ajya mu mirima, abona imbuto zitwa ’iz’urukundo’, azizanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati «Ndakwinginze, mpa izo mbuto z’urukundo umuhungu wawe yakuzaniye.» 15 Leya aramusubiza ati «Ese ntibyaguhagije kuba warantwaye umugabo, none urashaka no kuntwara n’imbuto z’urukundo nazaniwe n’umwana wanjye?» Rasheli aravuga ati «Noneho iri joro murarane! Bibe igihembo cy’imbuto z’urukundo umwana wawe yazanye.» 16 Nimugoroba Yakobo araza, avuye mu mirima. Leya aramusanganira ati «Iri joro uragomba kundaza; kuko ari ko nabyumvikanyeho na murumuna wanjye watwaye imbuto z’urukundo nazaniwe n’umwana wanjye.» Nuko Yakobo ararana na Leya iryo joro. 17 Imana yumva Leya, arasama, abyara umwana w’umuhungu wa gatanu. 18 Leya ariyamira ati «Imana yampaye ibihembo byanjye, kuko umugabo wanjye namuhaye umuja wanjye.» Umwana amwita Isakari (bisobanura ngo ’Igihembo’.) 19 Leya arongera asama inda, abyara undi mwana w’umuhungu wa gatandatu. 20 Ariyamira ati «Imana ingabiye neza! Noneho umugabo wanjye azanyubaha, kuko mubyariye abahungu batandatu.» Umwana amwita Zabuloni (bisobanura ngo ’Azanyubaha’.) 21 Hanyuma Leya abyara umwana w’umukobwa, amwita Dina. 22 Imana iza kwibuka Rasheli; Imana iramwumva, na we imuha kubyara. 23 Asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Ariyamirira ati «Imana inkijije ikimwaro!» 24 Umwana amwita Yozefu (bisobanura ngo ’Niyongere’), agira ati «Imana irakanyongereraho undi mwana w’umuhungu!» Yakobo akungahara 25 Nuko Rasheli amaze kubyara Yozefu, Yakobo abwira Labani ati «Nsezerera ntahe, njye mu gihugu cyacu. 26 Mpa abana banjye n’abagore banjye, kuko nababonye ngukoreye, maze nigendere. Uzi neza imirimo yose narangirije iwawe.» 27 Labani aramubwira ati «Ubonye nagize ubutoni mu maso yawe! . . . Nahishuriwe ko Imana yampaye umugisha ku mpamvu yawe.» 28 Yungamo ati «Mbwira igihembo wifuza nzakiguhe.» 29 Yakobo ati «Uzi uko nagukoreye n’uko amatungo yawe yabaye meza nyaragira. 30 Kuko ayo wari ufite yari make ntaraza, none akaba yarororotse cyane. Uhoraho yaguhaye umugisha. Ubu se nzatangira ryari gukorera urugo rwanjye?» 31 Labani ati «Nguhe iki?» Yakobo aramusubiza ati «Nta cyo! Ariko nungenzereza uko ngiye kukubwira, nzongera nkuragirire amatungo. 32 Uyu munsi ndanyura mu matungo yawe yose, nkuremo intama z’utugondo n’iz’amatobo zose zishobora kubyara: ni zo zizaba igihembo cyanjye. No ku ihene nzabigenza ntyo. 33 Ejo nuza kureba igihembo cyanjye, izitazaba utugondo, cyangwa amatobo, uzazite inyibano; nuzisangamo nzaba ndi igisambo.» 34 Labani ati «Nemeye ko bizaba bityo.» 35 Uwo munsi nyine, Labani arobanura mu bushyo bwe ihene n’intama z’ibihuga, z’utugondo, n’iz’amatobo, yaba amapfizi cyangwa inyagazi zishobora kubyara. Nuko zose azishinga abahungu be, 36 abategeka kuzijyana kure ya Yakobo nk’urugendo rw’iminsi itatu. Yakobo we yaragiraga amatungo yasigaye mu bushyo bwa Labani. 37 Nuko Yakobo yenda udushami tubisi tw’ibiti by’amoko atatu, akuraho utugozi tw’igishishwa, ku buryo haboneka imirongo yera. 38 Hanyuma twa dushami adushyira imbere y’ibibumbiro, aho amatungo ashokera, ngo intama zitubone. Zaza kunywa, zikarinda. 39 Amapfizi n’inyagazi zakwimanyiriza imbere y’utwo dushami, bigatuma inyagazi zibyara utwana tw’ibihuga, tw’utugondo cyangwa tw’amatobo. 40 Yakobo akazirobanura. Akerekeza intama ku dushami dufite imirongo yera; nuko zamara kubyara, akibonera atyo umukumbi we bwite, ntawuvange n’amatungo ya Labani. 41 Uko amatungo y’amajigija yarindaga, ni ko Yakobo yashyiraga udushami aho ashokera, kugira ngo yimanyirize imbere y’utwo dushami. 42 Ariko yaba mabi ntadushyireho, bigatuma amabi aba aya Labani, ameza akaba aya Yakobo. 43 Uwo mugabo agwiza amatungo cyane, agwiza abaja, abagaragu, ingamiya n’indogobe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda