Itangiriro 29 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYakobo ahura na Rasheli 1 Yakobo arahaguruka, yerekeza mu gihugu cya Kedemu iburasirazuba. 2 Aragenda aza kugera ku iriba riri mu rwuri. Hafi yaryo hari habyagiye imikumbi itatu y’intama, kuko kuri iryo riba ari ho buhiraga amatungo. Ibuye rinini ryatwikiraga iryo riba. 3 Iyo amatungo yose yamaraga kuhateranira, basunikaga ibuye, bagapfundura iriba, bakayuhira, hanyuma bagasubiza ibuye mu mwanya waryo, ku rugara rw’iriba. 4 Yakobo arababaza ati «Bavandimwe, muri aba hehe?» Bati «Turi abo kuri Harani.» 5 Ati «Mbese Labani wa Nahori muramuzi?» Bati «Turamuzi.» 6 Ati «Araho?» Baramusubiza bati «Araho, ndetse dore n’umukobwa we Rasheli araje azanye amatungo.» 7 Yakobo arababwira ati «Haracyari ku manywa y’ihangu. Igihe cyo gukoranya amatungo ntikiragera, nimuyuhire, mugende muyaragire.» 8 Baramusubiza bati «Nta bwo tubishobora, amatungo yose ataraterana, ngo bakureho ibuye ritwikiriye iriba. Ubwo ni bwo tuza kuhira.» 9 Akivugana na bo, Rasheli aba arahageze ashoreye intama za se, kuko yari umushumba. 10 Yakobo abonye Rasheli, umukobwa wa Labani ari we nyirarume, abonye n’intama za Labani nyirarume, ako kanya ahirika rya buye ritwikiriye iriba, yuhira intama za Labani, nyirarume. 11 Hanyuma Yakobo ahobera Rasheli, araturika ararira. 12 Yakobo abwira Rasheli ko ari uwo mu muryango wa se, akaba umuhungu wa Rebeka. Rasheli yiruka ajya kubimenyesha se. 13 Labani yumvise yuko ari Yakobo, umuhungu wa mushiki we uje, ni ko kumusanganira n'ingoga. Nuko aramuhobera aramusoma, amwinjiza iwe. Yakobo atekerereza Labani ibyabaye byose. 14 Labani aramubwira ati «Ni ukuri, uri igufwa ryanjye n’umubiri wanjye.» Nuko Yakobo amara kwa Labani ukwezi kose. Yakobo ashaka abagore babiri 15 Labani abwira Yakobo ati «Ese uzankorera ku buntu ngo ni iki uri umuvandimwe wanjye? Mbwira rwose icyo nzajya nguhemba.» 16 Labani akaba yari afite abakobwa babiri: umukuru akitwa Leya, umuto akitwa Rasheli. 17 Leya yari afite mu maso habi, naho Rasheli akaba yari mwiza wese, akagira mu maso heza. 18 Yakobo yikundiraga Rasheli. Abwira Labani ati «Nzagukorera imyaka irindwi, maze uzampe Rasheli umukobwa wawe muto.» 19 Labani ati «Koko ikiruta ni uko namukwihera aho kumuha undi: igumire iwanjye.» 20 Nuko Yakobo akorera Labani imyaka irindwi yose, ashaka Rasheli. Ariko iyo myaka imubera nk’iminsi mike, kuko yamukundaga. 21 Nyuma Yakobo abwira Labani ati «Nshyingira, kuko iminsi nagombaga kurangiza yuzuye ndashaka kubana n’umugore wanjye.» 22 Labani atumiza abantu bose b’aho, arabakoranya, bagira umunsi mukuru ukomeye wo gusangira. 23 Bugorobye, afata umukobwa we Leya, amujyana kwa Yakobo, ngo amurongore. 24 Labani aha umukobwa we Leya umwe mu baja be witwaga Zilipa, ngo ajye amukorera. 25 Ngo bucye, Yakobo atangazwa n’uko ari Leya bari bamuhaye! Ni ko kubwira Labani ati «Wangenjeje ute? Sinagukoreye ngo umpe Rasheli? Wanshukiye iki?» 26 Labani aramusubiza ati «Mu muco wacu, ntibashyingira umukobwa muto mbere ya mukuru we. 27 Banza urangize icyumweru cy’ubukwe hamwe na Leya, hanyuma n’undi tuzamuguhera indi myaka irindwi uzankorera.» 28 Yakobo abigenza atyo. Arangiza icyumweru cy’ubukwe hamwe na Leya, nuko Labani amushyingira na Rasheli, umukobwa we. 29 Labani aha umukobwa we Rasheli umwe mu baja be, witwaga Biliha, ngo ajye amukorera. 30 Yakobo arongora Rasheli, ndetse yamukundaga kuruta Leya. Arongera akorera Labani indi myaka irindwi. Abana ba Yakobo 31 Uhoraho abonye ko Leya yabaye intabwa, amuha kubyara, naho Rasheli akomeza kuba ingumba. 32 Leya asama inda, abyara umwana w’umuhungu amwita Rubeni (bisobanura ngo ’Uhoraho yabonye agahinda kanjye’), ati «Ubu noneho umugabo wanjye agiye kunkunda.» 33 Ashubijeho abyara undi muhungu. Ati «Uhoraho yumvise ko ntakunzwe, none ampaye n’uyu nguyu.» Amwita Simewoni (bisobanura ngo ’Uhoraho yaranyumvise.’) 34 Yongera gusama, abyara na none umuhungu. Aravuga ati «Noneho umugabo wanjye azanyegukira, kuko mubyariye abahungu batatu.» Ni yo mpamvu yamwise Levi (bisobanura ngo ’Azanyegukira’.) 35 Arongera asama indi nda, abyara umwana w’umuhungu. Aravuga ati «Ubu ndasingiza Uhoraho!» Ni cyo cyatumye amwita Yuda (bisobanura ngo ’Nzasingiza’.) Nuko aracura. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda