Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 28 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko Izaki ahamagaza Yakobo, amuha umugisha, amutegeka amubwira ati «Ntuzashake umugore mu bakobwa b’i Kanahani.

2 Haguruka ugende ujye mu kibaya cya Aramu, kwa sokuru Betuweli; uzahishakire umugore mu bakobwa ba Labani, nyokorome.

3 Imana Nyir’ububasha niguhe umugisha, iguhe kororoka no kugwira, uzabe ikoraniro ry’imiryango!

4 Wowe n’urubyaro rwawe, izabahe umugisha yahaye Abrahamu, kugira ngo uzatunge igihugu wimukiyemo, igihugu Imana yahaye Abrahamu!»

5 Nuko Izaki yohereza Yakobo, aragenda ajya mu kibaya cya Aramu kwa Labani, mwene Betuweli w’Umwaramu, akaba musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Ezawu.

6 Ezawu azirikana uko Izaki yahaye umuhugu we Yakobo umugisha, akamutegeka kudashaka umugore mu bakobwa b’i Kanahani, akanamwohereza mu kibaya cya Aramu gushakayo umugore.

7 Abonye kandi ko Yakobo yumviye se na nyina, akigira mu kibaya cya Aramu,

8 noneho Ezawu amenya atyo ko se Izaki atishimiraga abakobwa b’i Kanahani.

9 Ni bwo asanze Ismaheli ngo acyure Mahalata, umukobwa wa Ismaheli mwene Abrahamu. Mahalata uwo yari mwene se wa Nebayoti. Nuko Ezawu amuharika abagore bandi yari atunze.


Yakobo arota

10 Yakobo rero ava i Berisheba agana i Harani.

11 Aza kugera ahantu araharara, kuko izuba ryari rimaze kurenga. Yenda ibuye ry’aho hantu, araryisegura, maze araryama.

12 Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamalayika b’Imana barumanuka, bakaruzamuka.

13 Nuko abona nguyu Uhoraho amuhagaze iruhande, amubwira ati «Ndi Uhoraho, Imana ya so Abrahamu, Imana ya Izaki. Ubutaka uryamyeho nzabuguha, mbuhe n’urubyaro rwawe.

14 Abazagukomokaho bazangana n’umukungugu wo ku isi, bazisanzurira mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro rwawe.

15 Dore, ndi kumwe nawe; nzakurinda aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose.»

16 Yakobo ava mu bitotsi, ariyamirira, ati «Mu by’ukuri Uhoraho ari aha hantu, ariko jye nkaba ntari mbizi!»

17 Ubwoba buramutaha; ati «Mbega aha hantu ko hateye ubwoba! Aha hantu si ikindi kitari Inzu y’Imana, aha hantu ni ryo rembo ry’ijuru!»

18 Nuko Yakobo arazinduka, yenda rya buye yari yiseguye, araryegura ararishinga, arisukaho amavuta ku isonga.

19 Aho hantu ahita Beteli (ari byo kuvuga ’Inzu y’Imana’), ariko mbere uwo mugi witwaga Luzi.

20 Nuko Yakobo arahiga ati «Imana niba turi kumwe ikandinda muri uru rugendo ndimo, nimpa ifunguro ikampa n’umwambaro,

21 ninsubiza amahoro kwa data, Uhoraho ni we uzambera Imana koko.

22 Iri buye nshinze rizaba inzu y’Imana, kandi mu byo uzampa byose nzajya nkuraho kimwe cya cumi nkiguture.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan