Itangiriro 27 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYakobo yihesha umugisha wari ugenewe Ezawu 1 Izaki ageze mu zabukuru, amaso ye arahuma ntiyaba akibona. Nuko ni ko guhamagara Ezawu, umuhungu we w’imfura, aramubwira ati «Mwana wanjye!» Undi ati «Ndi hano.» 2 Izaki ati «Dore ndashaje, sinzi umunsi nzapfiraho. 3 None fata intwaro zawe, umutana n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba, unyicireyo inyamaswa y’umuhigo. 4 Hanyuma uyintegurire uko mbikunda, unzanire ndye, maze nguhe umugisha ntarapfa.» 5 Rebeka yari ateze amatwi Izaki aganira na Ezawu umuhungu we. Nuko Ezawu ajya mu ishyamba kwicayo inyamaswa y’umuhigo ngo awuzanire se. 6 Rebeka abwira umuhungu we Yakobo, ati «Numvise so aganira na Ezawu umuvandimwe wawe amubwira ati 7 ’Nzanira inyama y’umuhigo, untegurire ndye, mbone kuguha umugisha imbere y’Uhoraho ntarapfa.’ 8 None rero, mwana wanjye, tega amatwi, maze ugenze uko ngutegeka: 9 genda ujye mu matungo, unzanire abana b’ihene babiri, kugira ngo ntegurire so ibyo kurya uko abikunda. 10 Uraza kubishyira so, afungure, maze aguhe umugisha atarapfa.» 11 Yakobo asubiza nyina Rebeka, ati «Ezawu mwene data afite ibyoya ku mubiri wose, naho jye nta byo mfite. 12 None data yankorakora agasanga mubeshya, naba nikururiye umuvumo aho guhabwa umugisha.» 13 Nyina aramubwira ati «Nakuvuma, bimpame ari jye, mwana wanjye. Nyumva gusa, maze ugende unzanire icyo nkubwiye.» 14 Nuko Yakobo aragenda, azanira nyina ibyo yari yamutumye. Nyina abiteguramo ibyo kurya uko Izaki yabikundaga. 15 Hanyuma Rebeka yenda umwambaro mwiza cyane w’umuhungu we mukuru Ezawu yari abitse mu nzu, awambika umuhungu we muto Yakobo. 16 Naho impu za ba bana b’ihene, azimwambika ku maboko no mu ijosi, ahatari ubwoya. 17 Nuko ahereza Yakobo umuhungu we ibiryo n’umugati yari yateguye. 18 Yakobo yinjira kwa se, aramubwira ati «Dawe!» Undi ati «Ye! Uri nde se, mwana wanjye?» 19 Yakobo asubiza se, ati «Ndi Ezawu, umwana wawe w’imfura. Nakoze uko wambwiye. Eguka, wicare, urye inyama y’umuhigo wanjye, maze umpe umugisha wawe.» 20 Izaki aramubwira ati «Mbega ngo uraronka vuba, mwana wanjye!» Undi ati «Ni uko Uhoraho Imana yawe yampaye kuronka.» 21 Izaki abwira Yakobo, ati «Igira hino ngukoreho, mwana wanjye, numve niba uri Ezawu umwana wanjye, cyangwa se niba utari we.» 22 Yakobo yegera se Izaki, nuko se aramukorakora, aravuga ati «Ijwi ni irya Yakobo, ariko amaboko ni aya Ezawu.» 23 Ntiyamumenya, kuko amaboko ye yari yuzuye ibyoya nk’amaboko ya mwene nyina Ezawu. Nuko Izaki amuha umugisha. 24 Aramubaza ati «Ese koko ni wowe umwana wanjye Ezawu?» Undi ati «Ni jye.» 25 Ati «Ngaho, mwana wanjye, mpereza ndye ku muhigo wawe maze nguhe umugisha wanjye.» Aramuhereza, ararya, hanyuma amuzanira na divayi, aranywa. 26 Nuko umubyeyi we Izaki aramubwira ati «Igira hino umpobere, mwana wanjye.» 27 Yakobo aramwegera, aramuhobera. Izaki yumva impumuro y’imyambaro ye, amuha umugisha agira ati «Impumuro y’umuhungu wanjye ni nk’impumuro y’umurima Uhoraho yahaye umugisha. 28 Imana niguhe urume rumanuka ku ijuru, iguhe n’uburumbuke bw’ubutaka, ingano na divayi bigwire bisendere! 29 Imiryango izakugaragire n’amahanga azagupfukamire! Ube umutware wa bene so, na bene nyoko bagupfukamire! Hazavumwe uzakuvuma, hagire umugisha uzakuvuga neza!» 30 Izaki akirangiza guha Yakobo umugisha, na Yakobo agisohoka kwa se, Ezawu mukuru we aba aratungutse, avuye guhiga. 31 Na we ategura ibyo kurya, abizanira se. Abwira se ati «Umubyeyi niyeguke, arye ku muhigo w’umwana we, maze ampe umugisha.» 32 Se Izaki aramubaza ati «Uri nde?» Arasubiza ati «Ni jye, imfura yawe Ezawu.» 33 Izaki ahinda umushyitsi aratengurwa, aravuga ati «Ni nde wahize, akanzanira inyama y’umuhigo? Nariye kuri byose, utaraza. Namuhaye umugisha, kandi ni we uzagira umugisha.» 34 Ezawu ngo yumve ayo magambo ya se, acura imiborogo yuzuye intimba, hanyuma abwira se ati «Dawe, nanjye mpa umugisha.» 35 Se ati «Murumuna wawe yakoresheje uburiganya, atwara umugisha wawe.» 36 Undi ati «Ese bamwitiye Yakobo kugira ngo azanyimure kabiri kose? Yantwaye ubutware, none antwaye n’umugisha!» Yungamo ati «Nta mugisha wansigiye?» 37 Izaki abwira Ezawu, ati «Namugize umutware wawe, bene se bose nabagize abagaragu be; namuhaye umugisha wo kweza ingano no kugira divayi nyinshi. Nkugirire nte se, mwana wanjye?» 38 Ezawu abwira se, ati «Dawe, ugira umugisha umwe gusa? Nanjye mpa umugisha, dawe!» Nuko atera hejuru ararira. 39 Izaki se aramubwira ati «Uzatura kure y’ubutaka burumbuka, na kure y’urume rumanuka mu ijuru. 40 Uzatungwa n’inkota yawe. Murumuna wawe uzamugaragira, ariko uzigobotora, ujugunye umuzigo azaba yashyize ku ntugu zawe.» Yakobo ahungira kwa nyirarume Labani 41 Guhera ubwo, Ezawu azira Yakobo, amuhora umugisha se yari yamuhaye. Mu mutima yigira inama, ati «Iminsi yo kwiraburira data iregereje; nyuma y’aho nzica Yakobo murumuna wanjye!» 42 Baza kubwira Rebeka amagambo ya Ezawu, umwana we w’imfura. Nuko atumiza Yakobo, aramubwira ati «Dore Ezawu mukuru wawe agiye kwihorera, akwice. 43 None tega amatwi, wumve icyo nkubwira. Haguruka, uhungire kwa musaza wanjye Labani utuye i Harani. 44 Uzabe uhamye iwe iminsi mike, kugeza igihe uburakari bwa mukuru wawe buzashirira. 45 Maze uburakari bwe nibucurama, akibagirwa ibyo wamugiriye, nzakoherereza intumwa ikugarura. Ni iki cyatuma mbapfusha mwembi umunsi umwe?» 46 Rebeka abwira Izaki ati «Ndarambiwe, kubaho bimvuye ku nzoka, kubera bariya Bahetikazi Ezawu yarongoye! Yakobo na we aramutse arongoye undi nk’aba mu bakobwa b’iki gihugu, kubaho byaba bimariye iki?» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda