Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Izaki na Abimeleki

1 Mu gihugu hatera indi nzara, itari ya yindi yateraga Abrahamu akiriho. Izaki ahungira i Gerari kwa Abimeleki, umwami w’Abafilisiti.

2 Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati «Ntumanuke ngo ujye mu Misiri, ahubwo uzature mu gihugu nzakubwira.

3 Uzagume muri icyo gihugu, nzaba ndi kumwe nawe kandi nguhe umugisha. Kuko wowe n’urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nkazakomeza indahiro narahiriye so Abrahamu.

4 Nzagwiza urubyaro rwawe, rungane n’inyenyeri zo mu kirere, kandi nzabaha ibi bihugu byose. Imiryango yose y’isi izabaherwamo umugisha.

5 Nzabigirira Abrahamu, kuko yanyumviye, akita ku mabwiriza n’amategeko yanjye, ku matangazo n’amateka yanjye.»

6 Izaki ni ko gutura i Gerari.

7 Abantu b’aho baza kumubaza ibyerekeye umugore we. Arabasubiza ati «Ni mushiki wanjye», atinya kuvuga ko ari umugore we. Kuko yari afite ubwoba bwo kwicwa n’abantu b’aho, bamuhora Rebeka wari mwiza cyane mu maso.

8 Amazeyo igihe kirekire, Abimeleki, umwami w’Abafilisiti, arungurukira mu idirishya, abona Izaki akina n’umugore we, baseka.

9 Abimeleki ahamagaza Izaki, aramubwira ati «Biragaragara ko ari umugore wawe. Ni kuki rero wavuze uti ’Ni mushiki wanjye’?» Izaki ati «Ni uko nibwiraga nti be kunyica bamumpora.»

10 Abimeleki ati «Ibyo watugize ni ibiki? Habuze gato ngo hagire umwe muri twe uryamana n’umugore wawe. Ubwo rero uba waraduteye gucumura.»

11 Abimeleki aca iteka mu bantu bose ati «Uzakora kuri uriya mugabo cyangwa se ku mugore we, azapfa nta kabuza.»

12 Izaki abiba imbuto muri icyo gihugu, uwo mwaka yeza ibingana n’incuro ijana z’ibyo yabibye. Uhoraho amuha umugisha.

13 Uwo mugabo aba igikomerezwa, agenda arushaho gukira, bigeza ku bukungu bw’akarenga.

14 Yari afite imikumbi n’amashyo, n’abagaragu benshi. Abafilisiti bagirira Izaki ishyari;


Izaki na Abimeleki bagirana isezerano

15 nuko baza gusiba amariba yose abagaragu ba se bari barafukuye Abrahamu akiriho, bayuzuzamo ibitaka.

16 Abimeleki abwira Izaki ati «Genda tuvire aha, kuko usigaye uturusha amaboko cyane.»

17 Izaki arahava, ashinga amahema ye mu kibaya cy’i Gerari, aturayo.

18 Asibuza amariba bari barafukuye se Abrahamu akiriho, kuko Abafilisiti bari barayasibye Abrahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise.

19 Abagaragu ba Izaki bafukura muri icyo kibaya, bahasanga iriba ry’amazi adudubiza.

20 Abashumba b’i Gerari batonganira ayo mazi n’abashumba ba Izaki, bavuga bati «Ni ayacu.» Iryo riba Izaki aryita Eseki (ari byo kuvuga ngo ’Impaka’.)

21 Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira. Aryita Sitina (ari byo kuvuga ngo ’Inzangano’.)

22 Avayo, afukuza irindi riba; ryo ntibaritonganira. Aryita Rehovoti (bigasobanura ’ahagutse’), kuko yavugaga ati «Noneho Uhoraho adushyize ahagutse, kandi twasaruye imbuto zo muri iki gihugu.»

23 Avayo, arazamuka ajya i Berisheba.

24 Uhoraho amubonekera iryo joro, aramubwira ati «Ndi Imana ya so Abrahamu; witinya kuko ndi kumwe nawe. Nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe, ngiriye umugaragu wanjye Abrahamu.»

25 Izaki yubakayo urutambiro, ahambariza izina ry’Uhoraho, ahashinga ihema rye, abagaragu be na bo bahafukura iriba.

26 Abimeleki aza kumusanga, aturuka i Gerari, azanye na Ahuzati umujyanama we, na Pikoli umutware w’ingabo ze.

27 Izaki arababaza ati «Ni iki kibazanye hano kandi munyanga, mukaba mwaranyirukanye?»

28 Baramusubiza bati «Twabonye neza ko Uhoraho muri kumwe, turibwira tuti ’Reka tugirane amasezerano, ashingiye ku ndahiro!’

29 Ngaho rahira ko utazatugirira nabi nk’uko natwe tutayikugiriye; ahubwo twagufashe neza, tugusezerera amahoro. None Uhoraho akaba yaraguhaye umugisha.»

30 Nuko Izaki abakorera umunsi mukuru; bararya, baranywa.

31 Mu gitondo cya kare barabyuka, bagirana amasezerano; hanyuma Izaki arabasezerera, bava iwe amahoro.

32 Uwo munsi nyine, abagaragu ba Izaki baza kumumenyesha iby’iriba bari bafukuye, bati «Twabonye amazi.»

33 Iriba ni ko kuryita Sheba, n’umugi ririmo Berisheba (ari byo kuvuga ’iriba ry’indahiro’), wararyitiriwe kugeza na n’ubu.


Ezawu arongora

34 Ezawu amaze imyaka mirongo ine, arongora Yudita umukobwa wa Beri w’Umuheti, arongora na Basemata mwene Eloni w’Umuheti na we.

35 Abo bagore babuza amahoro Izaki na Rebeka.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan