Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Urupfu rwa Abrahamu. Abandi bamukomotseho

1 Abrahamu ashaka undi mugore witwaga Ketura.

2 Amubyarira Zimurani, Yokishani, Medani, Madiyani, Yishibaki na Shuwa.

3 Yokishani abyara Sheba na Dedani. Bene Dedani rero ni Abashuru, Abaletushi, Abalewumi.

4 Bene Madiyani ni Eyifa, Eferi, Hanoki, Abida na Elida. Abo bose babyawe na Ketura.

5 Abrahamu araga Izaki ibyo yari atunze byose.

6 Ariko abana b’inshoreke na bo abagabira akiriho, hanyuma abohereza mu gihugu cy’iburasirazuba, kure ya Izaki.

7 Dore rero umubare w’imyaka Abrahamu yarambye ku isi: ni ijana na mirongo irindwi n’itanu.

8 Hanyuma Abrahamu arapfa. Yari ageze mu zabukuru asaza neza, asanga abakurambere be.

9 Abahungu be, Izaki na Ismaheli bamushyingura muri bwa buvumo bw’i Makipela, buri mu murima wa Efuroni, mwene Sohari w’Umuheti, uwo murima ukaba ahareba i Mambure.

10 Ni wo murima Abrahamu yari yaraguze na bene Heti. Ni ho bahambye Abrahamu n’umugore we Sara.

11 Abrahamu amaze gupfa, Imana iha umugisha Izaki umuhungu we. Izaki yari atuye hafi y’iriba rya Lahayi‐Royi.

12 Dore urubyaro rwa Ismaheli mwene Abrahamu, uwo Umunyamisirikazi Hagara, umuja wa Sara, yabyaranye na Abrahamu.

13 Dore amazina ya bene Ismaheli, ukurikije ibisekuru byabo: Imfura ya Ismaheli ni Nebayoti, hagataho Kedari, Adibyeli, Mibusamu,

14 Mishuma, Duma, Masa,

15 Hadadi, Tema, Yeturi, Nafishi na Kedima.

16 Abo ni bo bene Ismaheli, ngayo amazina yabo, akurikije insisiro n’ingando zabo. Bari bafite abatware cumi na babiri nk’uko imiryango yabo yanganaga.

17 Imyaka Ismaheli yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi, hanyuma arapfa, asanga abakurambere be.

18 Abayismaheli batura kuva i Havila, kugeza i Shuru, ahateganye na Misiri na Ashuru. Bityo babona aho batura hatari muri bene Abrahamu bandi.


IZAKI NA YAKOBO Ezawu na Yakobo

19 Dore ibisekuru bya Izaki, mwene Abrahamu. Abrahamu yabyaye Izaki.

20 Izaki yari amaze imyaka mirongo ine avutse, igihe ashatse Rebeka umukobwa wa Betuweli, Umwaramu wari utuye mu kibaya cya Aramu; akaba na mushiki wa Labani, Umwaramu.

21 Izaki yambaza Uhoraho kuko umugore we yari ingumba. Uhoraho aramwumva, Rebeka asama inda.

22 Abana bataravuka babyiganiraga mu nda ye; aravuga ati «Kuki ari jyewe ibi bibayeho?» Nuko ajya guhanuza Uhoraho.

23 Uhoraho aramusubiza ati «Inda yawe irimo amahanga abiri; mu bura bwawe hazasohoka amoko abiri. Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko; umukuru akazaba umugaragu w’umuto.»

24 Igihe cye cyo kubyara kigeze, asanga koko ko yari atwite babiri.

25 Gakuru avuka ari ikigina, afite ubwoya umubiri wose nk’uruhu rw’igikoko, ni ko kumwita Ezawu (ari byo kuvuga Cyoya).

26 Hakurikiraho Gatoya, aza afashe agatsinsino ka Ezawu. Bamwita Yakobo. Bavutse, ise Izaki afite imyaka mirongo itandatu.

27 Abahungu barakura. Ezawu aba umuhigi wabuhiriye, akiruka imisozi. Yakobo yari umuntu utuje, akigumira mu mahema.

28 Izaki yakundaga Ezawu, kuko umuhigo we wamuryoheraga; Rebeka we akikundira Yakobo.

29 Umunsi umwe Ezawu ahiguka ananiwe cyane, nuko asanga Yakobo atetse ikinyiga.

30 Ezawu abwira Yakobo, ati «Mpa ndye kuri icyo kinyiga cy’ikigina, kuko ndembye.» Ni cyo cyatumye bamwita Edomu (ari byo kuvuga ikigina).

31 Yakobo ati «Keretse tukiguze ubutware bwawe uhabwa no kuba imfura ya data!»

32 Ezawu ati «Ubundi se ko ngiye gupfa, ubutware bumariye iki?»

33 Yakobo aramubwira ati «Ngaho birahire nonaha!» Ezawu ahera ko arabimurahira, agura na Yakobo ubutware bwe.

34 Nuko Yakobo aha Ezawu umugati amuha n’ikinyiga cy’inkori. Ezawu ararya aranywa, arahaguruka aragenda. Nguko uko Ezawu yasuzuguye ubutware bwe, yakeshaga kuba ari we mfura ya se.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan