Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Urupfu rwa Sara: Abrahamu agura ubuvumo azamuhambamo

1 Sara yabayeho imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi.

2 Sara yapfiriye i Kiriyati — Haruba, ari yo Heburoni, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu aramuririra, aramwiraburira.

3 Hanyuma arahaguruka, ava ku murambo we ngo ajye kumvikana na bene Heti.

4 Nuko arababwira ati «Ndi umusuhuke n’umushyitsi muri mwe; nimumpe ikibanza cyo guhambamo umuntu wanjye witahiye.»

5 Bene Heti basubiza Abrahamu bamubwira bati

6 «Shobuja, umva icyo tukubwira. Imana yakugize umuntu ukomeye muri twe. Uhambe umuntu wawe mu mva uri buhitemo mu mva zacu zose. Ntawakwima imva yo guhambamo umuntu wawe.»

7 Abrahamu arahaguruka, arapfukama, yubika umutwe ku butaka imbere ya bene igihugu, ari bo bene Heti.

8 Arababwira ati «Niba koko mwemera ko mpamba umuntu wanjye wigendeye, mu mva y’iwanyu, munyumve: nimunyingingire Efuroni mwene Sohari,

9 maze ampe ubuvumo bwe buri i Makipela ku rubibi rw’umurima we. Ahangurishe ku giciro gikwiye cya feza, abe ari ho haba irimbi ryanjye iwanyu.»

10 Efuroni yari yicaranye na bene Heti. Efuroni w’Umuheti rero asubiza Abrahamu mu maso ya bene Heti, ari na bo bahitaga ku irembo ry’umugi wabo. Nuko aravuga ati

11 «Shobuja, umva icyo nkubwira: uwo murima ndawuguhaye, n’ubuvumo burimo ndabuguhaye; mbiguhereye imbere y’umuryango wanjye. Hamba umuntu wawe.»

12 Abrahamu arapfukama, yubika umutwe ku butaka imbere ya bene igihugu.

13 Abwira Efuroni, bene igihugu bamwumva, ati «Ndakwinginze, umva icyo nkubwira: ndakwishyura igiciro cy’uwo murima; cyemere nkiguhe, mpambe umuntu wanjye.»

14 Efuroni asubiza Abrahamu, ati

15 «Shobuja, akarima kaguze amasikeli magana ane ya feza kanteranye nawe? Genda uhambe umuntu wawe.»

16 Abrahamu yumvikana na Efuroni, amupimira ifeza yavuze, bene Heti babireba, amasikeli magana ane ya feza, uko abacuruzi bayapimaga.

17 Nuko umurima wa Efuroni wari i Makipela, ahareba i Mambure, wo n’ubuvumo burimo, n’ibiti byose byari biwuzitiye, biba ibya Abrahamu.

18 Bemera ko biba ubukonde bwe, byemererwa imbere ya bene Heti n’imbere y’abahitaga ku irembo ry’umugi bose.

19 Nyuma y’ibyo, Abrahamu ahamba Sara umugore we muri ubwo buvumo buri mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure; ni yo Heburoni mu gihugu cya Kanahani.

20 Nuko bene Heti barekera Abrahamu uwo murima n’ubuvumo buwurimo, ngo bimubere imbago yo guhambamo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan