Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abrahamu yemera gutamba Izaki

1 Nyuma y’ibyo Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.»

2 Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.»

3 Abrahamu arazinduka, yasa inkwi z’igitambo gitwikwa; ategura indogobe ye, nuko aragenda hamwe n’abagaragu be babiri na Izaki umwana we w’umuhungu, berekeza mu karere Imana yari yamubwiye.

4 Ku munsi wa gatatu, Abrahamu yubura amaso; aho hantu ahabonera kure.

5 Maze abwira abagaragu be, ati «Nimugume hano n’iyi ndogobe; jye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange.»

6 Abrahamu yenda inkwi z’igitambo gitwikwa, azikorera umuhungu we Izaki; ajyana urujyo rurimo amakara yaka, n’icyuma. Nuko bombi barajyanirana.

7 Izaki abwira se Abrahamu, ati «Dawe!» Undi ati «Ni ibiki, mwana wanjye?» Izaki ati «Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba iri hehe?»

8 Abrahamu aramusubiza ati «Imana iri burebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye!» Nuko bombi barakomeza barajyanirana.

9 Bageze aho Imana yari yaramweretse, Abrahamu ahubaka urutambiro, arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki, amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi.

10 Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we.

11 Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu!» Undi ati «Ndi hano.»

12 Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.»

13 Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we.

14 Aho hantu Abrahamu ahita Hareba — Uhoraho; ni cyo gituma na n’ubu bakivuga ngo ’Ku musozi Uhoraho areberwaho’.

15 Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri,

16 aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege,

17 nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo.

18 Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»

19 Abrahamu arahindukira, asanga abagaragu be; nuko barahaguruka, basubira i Berisheba; arahatura.


Abakomoka kuri Nahori

20 Nyuma y’ibyo, bamenyesha Abrahamu, bati «Dore, Milika na we yabyariye murumuna wawe Nahori abana b’abahungu:

21 imfura ye ni Husi, hagataho murumuna we Buzi, na Kemuweli se wa Aramu,

22 na Kesedi, Hazo, Pilidashi, Yilidafi na Betuweli.»

23 Betuweli ni we se wa Rebeka. Abo uko ari umunani ni bo Milika yabyariye Nahori murumuna wa Abrahamu.

24 Inshoreke ye yitwa Rewuma na yo ibyara Tevahi, Gahamu, Tahashi na Mahaka.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan