Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


ABRAHAMU NA IZAKI Ivuka rya Izaki

1 Uhoraho agenderera Sara nk’uko yari yarabivuze, amugenzereza uko yari yaramubwiye.

2 Sara asama inda, abyarira umusaza Abrahamu umwana w’umuhungu, ku gihe Imana yari yavuze.

3 Abrahamu yita umuhungu we Izaki, uwo Sara yari yamubyariye.

4 Hanyuma Abrahamu agenya Izaki ku munsi wa munani, nk’uko Imana yari yarabimutegetse.

5 Izaki avuka, Abrahamu yari ageze mu kigero cy’imyaka ijana.

6 Sara araterura ati «Imana inteye guseka, n’undi wese uzabyumva azansekera!»

7 Arongera ati «Ni nde wigeze abwira Abrahamu ngo ’Sara azonsa abana’? Nyamara dore mubyariye umuhungu mu zabukuru!»


Hagara na Ismaheli bameneshwa

8 Umwana arakura, aracuka. Umunsi wo gucutsa Izaki, Abrahamu akoresha ibirori, ararika abantu benshi, arabagaburira.

9 Bukeye, wa muhungu Hagara Umunyamisirikazi yari yarabyariye Abrahamu, Sara amubona akina.

10 Ni ko kubwira Abrahamu, ati «Menesha uriya muja n’umwana we, kuko umwana w’uriya muja atagomba kuzagabana umurage n’umwana wanjye Izaki.»

11 Ibyo birakaza Abrahamu cyane, kuko yari umuhungu we.

12 Ariko Imana iramubwira iti «Iby’umuhungu wawe n’umuja wawe ntibigutere umutima mubi. Icyo Sara akubwira cyose umwumve, kuko Izaki ari we umuryango witiriwe izina ryawe uzaturukaho.

13 Naho umuhungu w’umuja wawe, na we nzamugira umuryango, kuko na we ari uwawe.»

14 Abrahamu arazinduka cyane, yenda umugati n’isaho y’uruhu irimo amazi, abiha Hagara amuhekesha umwana ku bitugu, aramusezerera. Aragenda ajya kuzerera mu butayu bwa Berisheba.

15 Amazi aza gushira muri ya saho y’uruhu, umwana amuta mu gihuru.

16 Aragenda ajya kwicara ahitaruye, nk’intera y’aho umuheto wageza. Ubwo yaribwiraga ati «Noye kureba aho umwana wanjye apfa!» Yicara ahitegeye, atera hejuru ararira.

17 Imana yumva ijwi ry’umwana, maze Malayika w’Imana ahamagarira Hagara mu ijuru ati «Hagara, ni iki? Wigira ubwoba, kuko Imana yumvise ijwi ry’umwana aho ari.

18 Haguruka! Ujyane umwana umufashe ukuboko, kuko nzamugira umuryango mugari.»

19 Imana imuhumura amaso, abona iriba aragenda avoma amazi yuzuza isaho, aramiza umwana.

20 Nuko Imana ibana n’uwo muhungu, arakura, atura mu butayu, aba umurashi.

21 Atura mu butayu bwa Parani, nyina amushyingira umukobwa wo mu gihugu cya Misiri.


Abrahamu n’Abimeleki bagirana Isezerano

22 Muri iyo minsi Abimeleki na Pikoli, umutware w’ingabo ze, babwira Abrahamu bati «Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.

23 Noneho rero ngaho ndahira ku Mana tukiri aha ngaha, ko utazampenda ubwenge, jyewe, umwana wanjye, cyangwa umwuzukuru wanjye. Uzatubera incuti, jyewe n’igihugu utuyemo, nk’uko twakubereye incuti.

24 Abrahamu ati «Ndabirahiye.»

25 Abrahamu yinubira Abimeleki ku by’iriba abagaragu b’Abimeleki bari bamunyaze.

26 Abimeleki atera hejuru ati «Sinzi uwabigize! Nawe nta bwo wigeze ugira icyo ubimbwiraho, kandi nanjye ni uyu munsi nabyumvise.»

27 Abrahamu azana amatungo magufi n’amaremare, abiha Abimeleki; bombi bagirana isezerano.

28 Abrahamu arobanura abana b’intama z’inyagazi, indwi zo mu mukumbi we.

29 Abimeleki abwira Abrahamu, ati «Utwo twana tw’intama tw’utunyagazi turindwi urobanuye, bisobanura iki?»

30 Aramusubiza ati «Uko ari turindwi, ndatuguha kugira ngo bimbere gihamya cy’uko ari jye wafukuye iryo riba.»

31 Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Berisheba, kuko ari ho barahiriye bombi.

32 Nuko bagirana isezerano i Berisheba. Abimeleki ahagurukana na Pikoli umutware w’ingabo ze, basubira mu gihugu cy’Abafilisiti.

33 Abrahamu atera igiti cya tamarisi, agitera i Berisheba, yambarizayo Izina ry’Uhoraho, Imana y’ubuziraherezo.

34 Abrahamu amara iminsi muri icyo gihugu cy’Abafilisiti yari yarasuhukiyemo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan