Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abrahamu na Abimeleki

1 Abrahamu ava aho ngaho ajya mu gihugu cya Negevu, atura hagati ya Kadeshi na Shuru, hanyuma ajya i Gerari ahamara igihe.

2 Abrahamu aza kuvuga ko Sara umugore we ari mushiki we. Nuko Abimeleki, umwami w’igihugu cya Gerari, yohereza abantu kumuzanira Sara.

3 Ariko Imana isanga Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti «Ugiye gupfa uzize umugore wacyuye kuko afite umugabo.»

4 Abimeleki yari ataramwegera. Nuko aravuga ati «Nyagasani, ese uzanyica n’abanjye bose kandi turi intungane?

5 Uwo mugabo ntiyari yambwiye ati ’Ni mushiki wanjye’? N’uwo mugore akambwira ati ’Ni musaza wanjye’? Ibyo nakoze nabigiranye umutima utaryarya, ndi umwere.»

6 Imana imusubiriza mu nzozi, igira iti «Nanjye nari nzi ko wabigiranye umutima utaryarya, ni cyo cyatumye nkubuza kuncumuraho. Ni yo mpamvu ntakwemereye kumukoraho.

7 Noneho subiza uriya muntu umugore we, kuko uriya ari umuhanuzi; azagusabira, ubeho. Niba utamumushubije, umenye ko uzapfa nta kabuza wowe n’abawe bose.»

8 Abimeleki arazinduka, ahamagaza abagaragu be bose abatekerereza ibyo byose. Abantu bashya ubwoba.

9 Hanyuma ahamagaza Abrahamu, aramubaza ati «Watugize ibiki! Nagucumuyeho iki cyatumye jye n’igihugu cyanjye udushyira mu cyaha gikomeye gityo? Wangiriye ibidakorwa!»

10 Abimeleki arongera ati «Ibyo wabigize ushaka kugera ku ki?»

11 Abrahamu ati «Ni uko nibwiraga nti ’Aha hantu ntibubaha Imana na gato, bazanyica banziza umugore wanjye.’

12 Byongeye kandi ni mushiki wanjye koko, kuko dusangiye data, ariko ntidusangiye mama; ubu ni umugore wanjye.

13 Ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data, ikanzerereza, nabwiye Sara nti ’Dore ineza uzajya ungirira aho tuzajya tugera hose: uzajye uvuga yuko ndi musaza wawe.’»

14 Abimeleki azana intama n’inka, abagaragu n’abaja, abiha Abrahamu, kandi amusubiza Sara umugore we.

15 Abimeleki aramubwira ati «Mbese nturora igihugu cyanjye cyose? Uzature aho uzashaka hose.»

16 Abwira Sara, ati «Dore mpaye musaza wawe amasikeli igihumbi ya feza; koko ni yo azabera abo muri kumwe nk’agatambaro kabakinze mu maso kugira ngo ibyabaye boye kubibonamo ishyano, naho wowe ubaye umwere rwose.»

17 Abrahamu atakambira Imana ikiza Abimeleki, ikiza n’umugore we n’abaja be, barabyara.

18 Kuko Imana yari yaragumbahishije abagore bose bo mu rugo rwa Abimeleki, ibahora Sara umugore wa Abrahamu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan