Itangiriro 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo. 2 Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari imaze gukora. 3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi irawiyegurira, kuko ari wo munsi yaruhutseho umurimo wose yari imaze gukora. 4 Ngayo amavu n’amavuko y’ijuru n’isi, igihe biremwe. Umunsi Uhoraho Imana ahanga ijuru n’isi, Ubusitani bwo muri Edeni 5 ku isi nta n’agahuru ko mu gasozi kaharangwaga, nta n’icyatsi cyari cyakamera ku misozi, nta n’umuntu wariho ngo ahinge ubutaka. 6 Ariko isoko yapfupfunukaga mu kuzimu ikabobeza hejuru y’ubutaka hose. 7 Nuko Uhoraho Imana abumba Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima. 8 Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani iburasirazuba, muri Edeni, ahatuza Muntu yari amaze kubumbabumba. 9 Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso, kandi biryoshye; ameza n’igiti cy’ubugingo mu busitani hagati, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi. 10 Uruzi rwaturukaga muri Edeni, rugasukira ubusitani, rukahava rwigabanyamo amashami ane. 11 Izina ry’uruzi rwa mbere ni Pishoni; ni rwo ruzenguruka igihugu cyose cya Hawila, ari cyo kibamo zahabu, 12 kandi zahabu y’icyo gihugu ni nziza cyane; kibamo n’amabuye y’agaciro, nka budeliyumu na onigisi. 13 Izina ry’uruzi rwa kabiri ni Gihoni; ni rwo ruzenguruka igihugu cya Kushi. 14 Uruzi rwa gatatu ni Tigiri; ni rwo rutemba runyura mu burasirazuba bwa Ashuru. Uruzi rwa kane ni Efurati. 15 Uhoraho Imana ashyira Muntu mu busitani bwa Edeni, ngo abuhinge kandi aburinde. 16 Nuko Uhoraho Imana ategeka Muntu, ati «Igiti cyose cyo muri ubu busitani, ushobora kukiryaho; 17 ariko igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi waramutse ukiriyeho uzapfa nta kabuza!» 18 Nuko Uhoraho Imana aravuga ati «Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.» 19 Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu ishyamba, n’inyoni zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigire izina cyiswe na we. 20 Muntu yita amazina ibitungwa byose, n’inyoni zose zo mu kirere, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabonamo umufasha bakwiranye. 21 Nuko Uhoraho Imana atera Muntu gusinzira ibitotsi bikomeye, arasinzira; afata rumwe mu mbavu ze, maze asubiranya umubiri. 22 Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo. 23 Umugabo ariyamira aravuga ati «Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye, n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye; uyu azitwa umugore, kuko mu mugabo ariho avuye.» 24 Ni cyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe. Adamu na Eva birukanwa mu busitani bwa Edeni 25 Bombi bari bambaye ubusa, ari umugabo ari n’umugore we, ariko ntibyari bibateye isoni. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda