Itangiriro 19 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuSodoma irimbuka: Loti akarokoka 1 Ba Bamalayika uko ari babiri bagera i Sodoma nimugoroba. Loti yari yicaye ku irembo ry’umugi. Loti ngo ababone arahaguruka, arabasanganira, arapfukama yubika umutwe ku butaka. 2 Nuko aravuga ati «Ndabinginze, ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, mwoge ibirenge, murare, maze ejo muzazinduke mukomeze urugendo rwanyu.» Baramubwira bati «Oya, turarara hariya ku irembo.» 3 Arakomeza arabahata, baremera bajya iwe, binjira mu nzu. Abategurira ibyo kurya, abatekeshereza utugati tudasembuye, bararya. 4 Babaye batararyama, baterwa n’abagabo bo muri uwo mugi wa Sodoma, kuva ku muto kugeza ku musaza, mbese abaturage bose, inzu barayigota. 5 Nuko bahamagara Loti bati «Abo bagabo baje iwawe iri joro bari hehe? Batuzanire tubishimisheho.» 6 Loti arasohoka asiga akinze. 7 Arababwira ati «Bavandimwe, ndabibasabye mwikora ishyano. 8 Dore mfite abakobwa babiri b’isugi, ngiye ahubwo kuba ari bo mbaha mubakoreshe icyo mushaka; naho bariya bagabo ntimugire icyo mubatwara, kuko ari abashyitsi banjye.» 9 Baramusubiza bati «Hoshi igirayo!» Barabwirana bati «Uyu nguyu asuhukiye ino vuba, none dore arigira umucamanza! Turaza kumugirira nabi kurusha uko twari kuyigirira abo bantu.» Loti baramuhirika, begera urugi ngo barumene. 10 Ariko ba bagabo babiri bakingira Loti amaboko yabo, bamugarura mu nzu, barafunga. 11 Naho ya mbaga yari ihagaze ku muryango w’inzu babahuma amaso kuva ku muto kugeza ku mukuru, ntibashobora kumenya aho umuryango uherereye. 12 Abo bagabo babaza Loti, bati «Hari abandi bantu bawe bari hano? Hari umukwe? Hari abahungu cyangwa abakobwa bawe? Abo ufite mu mugi bose, uhabakure! 13 Tugiye kuharimbura, kuko induru iterwa na Sodoma ari ndende imbere y’Uhoraho. None yatwohereje ngo tubarimbure.» 14 Loti ni ko gusohoka abwira abakwe be yari kuzashyingira abakobwa be ati «Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uhoraho agiye kuhasenya.» Ariko abakwe be bakabona ko ari amashyengo. 15 Umuseke ukebye abamalayika batota Loti, bati «Haguruka, n’umugore wawe n’abakobwa bawe babiri bari hano, kugira ngo ejo mutazavaho muzira ibyaha by’uyu mugi.» 16 Agishidikanya, abamalayika babafata ukuboko, we n’umugore we, n’abakobwa be uko ari babiri, nuko barabasohokana, kuko Uhoraho yari yamugiriye impuhwe. 17 Babagejeje hanze, baramubwira bati «Kiza amagara yawe! Nturebe inyuma, ntugire aho uhagarara muri iki kibaya cyose. Uhungire mu misozi, udapfa.» 18 Loti arababwira ati «Oya, Nyagasani! 19 Dore, jyewe umugaragu wawe, nagize ubutoni mu maso yawe kandi wangiriye ineza ikomeye, ukiza amagara yanjye. Ariko sinashobora guhunga ngo ngere kuri uriya musozi, icyo cyago kitaramfata ngo mpfe. 20 Dore, kariya kadugudu ureba kari hafi bihagije kugira ngo nkageremo; ni kanzinya cyane, reka abe ari ho mpungira, maze mbeho!» 21 Undi ati «Nongeye kukugirira ubuntu, sinsenya kariya kadugudu uvuze. 22 Ngaho rero ihute uhungireyo. Kuko nta cyo nshobora gukora utaragerayo.» Ni cyo cyatumye ako kadugudu bakita Sowari (ari byo kuvuga kanzinya). 23 Izuba ryarashe Loti ageze i Sowari. 24 Nuko Uhoraho agusha kuri Sodoma na Gomora imvura y’umuriro uvanze n’ubumara biturutse ku ijuru no kuri Uhoraho. 25 Atsemba iyo migi yombi n’ikibaya cyose; atsemba abaturage b’iyo migi, n’ibimera byose ku butaka birakongoka. 26 Umugore wa Loti aza kureba inyuma, ahita ahinduka igishyinga cy’umunyu. 27 Abrahamu azindukira aho yari yaraye ahagaze imbere y’Uhoraho. 28 Yerekeza amaso kuri Sodoma na Gomora, kuri cya kibaya; abona umwotsi ucucumuka mu butaka nk’uva mu itanura. 29 Nguko rero uko Imana yibutse Abrahamu, ikavana Loti mu byago, igihe irimbuye imigi y’akarere Loti yari atuyemo. Loti n’abakobwa be 30 Loti azamuka ava i Sowari ajya gutura mu misozi yirengeye, ajyana n’abakobwa be babiri. Yatinye rero gutura i Sowari, ahubwo yiturira mu buvumo, we n’abakobwa be uko ari babiri. 31 Umukuru aza kubwira umuto ati «Data arashaje, kandi mu gihugu cyose nta ho tuzabona umugabo ngo aturongore, nk’uko bigenda ahandi hose. 32 Ngwino tunyweshe data divayi, maze turyamane, kugira ngo dutume data asiga imbuto.» 33 Iryo joro batereka se divayi. Umukuru ararana na se. Se ntiyabimenya, ntiyamenya igihe umukobwa yaryamiye n’igihe yabyukiye. 34 Bukeye umukuru abwira umuto ati «Dore ejo nararanye na data; twongere iri joro tumutereke divayi, uze uryamane na we. Bityo tuzaba dutumye data asiga imbuto.» 35 Iryo joro na none batereka se divayi. Umuto arahaguruka ajya kurarana na we. Se ntiyabimenya, ntiyamenya igihe umukobwa yaryamiye, n’igihe yabyukiye. 36 Abakobwa ba Loti basama inda batyo, bazitewe na se. 37 Umukuru abyara umuhungu amwita Mowabu; ni we sekuru w’Abamowabu, bakiriho n’ubu. 38 Umuto na we abyara umuhungu, amwita izina rya Benihami; ni we sekuru w’Abahamoni, bakiriho n’ubu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda