Itangiriro 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImana imenyesha ko Sara azabyara 1 Imana yongera kubonekera Abrahamu ku biti by’imishishi bya Mambure. Abrahamu yari yiyicariye ku muryango w’ihema rye, igihe cy’icyokere cyo ku manywa y’ihangu. 2 Ngo yubure amaso, abona abagabo batatu bamuhagaze imbere. Ababonye ava aho yari yicaye ku butaka. 3 Aravuga ati «Shobuja, niba ngize ubutoni mu maso yawe, ntuce ku mugaragu wawe. 4 Nibazane utuzi, mwoge ibirenge, muruhukire mu nsi y’iki giti; 5 mbazanire n’igisate cy’umugati, musame agatima mbere yo gukomeza urugendo, ubwo mwanyuze hafi y’umugaragu wanyu.» Baramubwira bati «Kora uko ubivuze.» 6 Abrahamu yihuta agana ihema asanga Sara, aramubwira ati «Gira bwangu, wende incuro eshatu z’ifu, uyikate, maze wotse utugati.» 7 Hanyuma Abrahamu yirukira mu bushyo bw’inka, afatamo akamasa gashishe karyoshye, maze agaha umugaragu we ngo yihutire kugatunganya. 8 Yenda amata n’amavuta, n’inyama z’ako kamasa yateguje, arabibahereza; we ahagarara mu nsi y’igiti iruhande rwabo, barafungura. 9 Nuko baramubaza bati «Sara umugore wawe ari hehe?» Arabasubiza ati «Ari hariya mu ihema.» 10 Uhoraho ati «Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe; icyo gihe Sara, umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.» Ubwo Sara yarumvaga, ahagaze inyuma ya Abrahamu mu muryango w’ihema. 11 Abrahamu na Sara bari bashaje cyane, kandi Sara yari yararetse kugira ibyo abandi bagore bagira. 12 Nuko Sara araturika asekera mu mutima, yibwira ati «Ubu ko nashaje, nashobora nte kugira ibyishimo, kandi ko na databuja ari umukambwe?» 13 Uhoraho abwira Abrahamu, ati «Ni iki gishekeje Sara, kigatuma yibaza ngo mbese ubu nzabyara, ko nshaje? 14 Hari ikintu se kinanira Uhoraho? Undi mwaka iki gihe, nzagaruka iwawe, Sara azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.» 15 Sara ahakana avuga ati «Sinigeze nseka», kuko yari afite ubwoba. Uhoraho ati «Nyamara wasetse!» Abrahamu asabira Sodoma 16 Ba bagabo barahaguruka berekeza amaso kuri Sodoma; Abrahamu ajyana na bo abaherekeje. 17 Uhoraho aravuga ati «Ese nahisha Abrahamu icyo ngiye gukora? 18 Kandi Abrahamu azaba umuryango munini unakomeye, maze amahanga yose y’isi akazamuherwamo umugisha. 19 Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije.» 20 Hanyuma Uhoraho ati «Induru iterwa na Sodoma na Gomora imaze kuba ndende, n’icyaha cyabo kirakabije! 21 Ngiye kumanuka ndebe niba iby’induru yangezeho ari ko babigenjeje koko. Niba atari ibyo kandi na byo mbimenye.» 22 Ba bagabo bagenda berekeje i Sodoma, Abrahamu we akomeza guhagarara imbere y’Uhoraho. 23 Abrahamu aramwegera ati «Koko ugiye kwica intungane hamwe n’umunyabyaha? 24 Hari n’aho wenda haboneka abantu mirongo itanu b’intungane mu mugi! Ubwo se koko warimbura uriya mugi? Ntiwababarira hariya hantu ugiriye izo ntungane mirongo itanu? 25 Uramenye ntukabigenze utyo, ngo wice umunyabyaha hamwe n’intungane; intungane zaba zipfuye urw’abagome. Ntibikabeho! Ucira imanza isi yose ntakarenganye!» 26 Uhoraho ati «Ninsanga muri Sodoma hari intungane mirongo itanu, nzahagirira imbabazi, nzahasonera kubera izo ntungane mirongo itanu.» 27 Abrahamu ati «Jye mukungugu, jyewe w’ivu, nongeye kuvugisha Databuja. 28 Za ntungane mirongo itanu, nihaburamo eshanu, bizatuma usenya uriya mugi wose?» Uhoraho ati «Nimpasanga intungane mirongo ine n’eshanu, sinzahasenya.» 29 Abrahamu ati «Ahari wenda haboneka mirongo ine!» Uhoraho ati «Sinzawusenya, ngiriye abo mirongo ine.» 30 Abrahamu ati «Databuja ntarakare, nongeye kubaza: ahari wenda haboneka mirongo itatu.» Uhoraho ati «Sinzawusenya, ninywusangamo mirongo itatu.» 31 Abrahamu ati «Nongeye kwiyemeza kubaza Databuja: ahari wenda haboneka makumyabiri?» Uhoraho ati «Sinzahasenya nihaboneka makumyabiri.» 32 Abrahamu ati «Databuja ntarakare, reka noneho mvuge ubwa nyuma: ahari wenda haboneka icumi gusa.» Uhoraho ati «Sinzahasenya, ngiriye abo cumi.» 33 Uhoraho ngo arangize kuvugana na Abrahamu, aragenda, maze Abrahamu asubira iwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda