Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko ageze mu kigero cy’imyaka mirongo urwenda n’icyenda, Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati «Ni jye Mana Nyir’ ububasha. Ukurikire inzira zanjye ube intungane.

2 Ngiranye nawe Isezerano kandi nzaguha kororoka bitagira urugero.»

3 Abramu yubika umutwe ku butaka, Imana iramubwira iti

4 «Ngiri rero Isezerano ryanjye nawe: uzaba sekuru w’imiryango itabarika.

5 Nta bwo bazongera kukwita Abramu, ahubwo izina ryawe kuva ubu ribaye Abrahamu, kuko nzakugira sekuru w’imiryango itabarika.

6 Nzaguha kororoka cyane, nzakuvanamo imiryango, kandi abami bazakuvukaho.

7 Nzagirana Isezerano nawe, nzanarigirane n’abazagukomokaho. Iryo Sezerano rizahoraho, kugira ngo mbe Imana yawe, n’iy’urubyaro rwawe ubuziraherezo.

8 Wowe n’urubyaro rwawe nzabaha gutunga burundu iki gihugu wasuhukiyemo, igihugu cyose cya Kanahani, maze nzababere Imana.»


Igenya: ikimenyetso cy’Isezerano

9 Imana ibwira Abrahamu, iti «Uzakomeze rero Isezerano ryanjye, wowe n’abo uzabyara, uko ibisekuru bizasimburana.

10 Dore rero iryo Sezerano nzagirana nawe n’urubyaro rwawe: umwana wanyu wese w’umuhungu, azagenywe.

11 Muzikatisha agashishwa ku ruhu rw’umubirigabo wanyu, maze bizabe ikimenyetso cy’Isezerano ryanjye namwe.

12 Umwana wese w’umuhungu namara iminsi munani azagenywa, uko muzajya mubabyara: ari uwavutse mu nzu yanyu, ari n’umuvamahanga mwaguze feza utari uwo mu bwoko bwawe.

13 Umugaragu wavutse iwanyu muzamugenye, uwo mwaguze feza na we muzamugenye. Bityo Isezerano ryanjye rigaragarira mu mubiri wanyu rizaba iry’iteka ryose.

14 Ariko utazagenywa wese, umwana w’umuhungu batazakuraho agahu ko ku mubirigabo we, uwo muntu azacibwe mu muryango wamubyaye, azaba yarishe Isezerano ryanjye.»

15 Imana ibwira Abrahamu, iti «Sarayi umugore wawe, ntuzongere kumwita Sarayi, ahubwo uzamwita Sara.

16 Nzamuha umugisha, ndetse nzamuha kukubyarira umwana w’umuhungu. Nzamuha umugisha, azaba nyirakuruza w’amahanga, n’abami b’imiryango bazamukomokaho.»

17 Abrahamu yubika umutwe hasi, araturika araseka. Aribwira ati «Mbese hari umwana wavuka ku musaza w’imyaka ijana? Na Sara ufite imyaka mirongo urwenda, yashobora kubyara?»

18 Abrahamu ni ko kubwira Imana, ati «Icyampa gusa ngo Ismaheli umukomereze ubugingo!»

19 Imana iti «Reka da! Ahubwo ni Sara uzakubyarira umwana, ukazamwita Izaki. Nzagirana Isezerano na we, Isezerano rizahoraho iteka kuri we n’urubyaro rwe.

20 Naho ku byerekeye Ismaheli, ndakumva. Muhaye umugisha, nzamuha kugwira no kororoka bitagira urugero. Azaba se w’ibikomangoma cumi na bibiri, kandi nzamugira umuryango ukomeye.

21 Nyamara Isezerano ryanjye nzarigirana na Izaki, uwo Sara azakubyarira undi mwaka iki gihe.»

22 Imana imaze kuvugana na Abrahamu, imusiga aho, irazamuka.

23 Nuko uwo munsi nyine, Abrahamu agenya Ismaheli umwana we, n’abari mu rugo rwe bose, n’abo yari ahatse buja yarabaguze feza, abahungu bose bari mu rugo rwe, mbese nk’uko Imana yari yabimubwiye.

24 Abrahamu yari mu kigero cy’imyaka mirongo urwenda n’icyenda igihe yigenyesheje.

25 Naho umuhungu we Ismaheli yari umwana w’imyaka cumi n’itatu, igihe bamukase agahu k’umubirigabo we.

26 Uwo munsi Abrahamu n’umuhungu we Ismaheli barabagenya.

27 Ab’igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abagaragu bahavukiye, ari n’abanyamahanga yari yaraguze feza, bose bagenyerwa hamwe na we.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan