Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ivuka rya Ismaheli

1 Sarayi, umugore w’Abramu, nta mwana yari yaramubyariye; ariko akaba yari afite umuja w’Umunyamisirikazi, akitwa Hagara.

2 Sarayi ni ko kubwira Abramu, ati «Nyamuneka, ndabigusabye, dore Uhoraho yambujije kubyara. Sanga uriya muja wanjye, none ahari nazamubonaho umwana.» Abramu yemera iyo nama ya Sarayi.

3 Hari hashize imyaka cumi Abramu atuye mu gihugu cya Kanahani, ubwo Sarayi umugore we amuzaniye Hagara umuja we w’Umunyamisiri, kugira ngo amubere umugore.

4 Abramu arongora Hagara, nuko Hagara asama inda. Abonye atwite ntiyaba akita kuri nyirabuja.

5 Nuko Sarayi abwira Abramu, ati «Ni wowe utera aka gasuzuguro ngirirwa! Ni jye waguhaye umuja wanjye. None aho amariye kubona atwite, sinkigira agaciro kuri we. Ngaho Uhoraho naducire urubanza twembi!»

6 Abramu abwira Sarayi, ati «Dore umuja wawe ni wowe umugenga; umugire uko ushatse.» Ubwo Sarayi aramutoteza, undi arahunga, aramubisa.

7 Umumalayika w’Uhoraho aza guhurira na Hagara mu butayu, hafi ya rya riba riri ku nzira igana i Shuru.

8 Nuko aramubaza ati «Hagara, muja wa Sarayi, urava he ukajya he?» Undi aramusubiza ati «Ndahunga mabuja Sarayi.»

9 Umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Subira kwa nyokobuja maze ujye umwumvira.»

10 Arongera ati «Nzongera abazagukomokaho, nzabagira benshi ku buryo batazashobora kubarika.»

11 Umumalayika w’Uhoraho ati «Uratwite, kandi uzabyara umwana w’umuhungu, ukazamwita rero Ismaheli kuko Uhoraho yumvise agasuzuguro bagusuzuguye.

12 Naho we azaba nk’indogobe y’ishyamba itimirwa! Azarwanya bose, bose bamurwanye. Azahora atura yitaruye bene nyina.»

13 Hagara yambaza izina ry’Uhoraho wari umaze kumubwira ibyo ngibyo, avuga ati «Uri Imana imbona». Yaribwiraga ati «Ese koko aha ni ho namuboneye, We uhora ambona?»

14 Ni cyo cyatumye iryo riba baryita Iriba rya Lahayi‐Royi (irya Nyir’ubuzima umbona), rikaba hagati ya Kadeshi na Beredi.

15 Hagara abyarira atyo Abramu umwana w’umuhungu, maze uwo mwana Abramu amwita Ismaheli.


Izina rya Abramu rihinduka Abrahamu

16 Abramu yari afite imyaka mirongo inani n’itandatu, igihe Hagara amubyariye Ismaheli.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan