Itangiriro 15 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImana igirana Isezerano na Abramu 1 Ibyo birangiye, Uhoraho abwirira Abramu mu nzozi, ati «Abramu, ntutinye, ndi ingabo igukingiye; ibihembo byawe bizaba byinshi cyane.» 2 Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, wampa iki? Jyewe ngiye gupfa nta kana, kandi uzanzungura ni Eliyezeri w’i Damasi.» 3 Ati «Dore nta rubyaro wampaye, none ngiye kuzungurwa n’umwe mu bagaragu banjye.» 4 Uhoraho ni ko kumubwira ati «Nta bwo ari we uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n’uzaturuka mu maraso yawe.» 5 Nuko Uhoraho amujyana hanze, aramubwira ati «Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara.» Nuko aramubwira ati «Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana.» 6 Abramu yemera Uhoraho, bituma amubonamo ubutungane. 7 Aramubwira ati «Ndi Uhoraho wagukuye muri Uri y’Abakalideya, kugira ngo nzakugabire iki gihugu.» 8 Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, nzabwirwa n’iki ko nzagitunga?» 9 Uhoraho ati «Jya kunshakira inyana y’imyaka itatu, uzane n’ihene y’imyaka itatu, isekurume y’intama y’imyaka itatu hamwe n’intungura n’inuma.» 10 Abramu amuzanira ayo matungo yose, ayasaturamo kabiri, igisate kimwe akirambika imbere y’ikindi, ariko inyoni ntiyazibaga atyo. 11 Inkongoro ziza kurya izo ntumbi, Abramu arazirukana. 12 Izuba rigiye kurenga, Abramu afatwa n’ibitotsi, arasinzira araheranwa. Ubwoba bumutaha ari bwinshi, abutewe n’umwijima w’icuraburindi. 13 Uhoraho abwira Abramu, ati «Menya neza ko abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu kitari icyabo; bazakibamo abacakara, bazicishwe uburetwa imyaka magana ane yose. 14 Ariko abo bazaba barabereye abacakara na bo nzabahana. Hanyuma abazagukomokaho bazahimukane ibintu byinshi. 15 Naho wowe uzigendera mu mahoro, usange ba sokuruza bawe; uzahambwa mu mahoro ugeze mu zabukuru. 16 Bazagaruka ino ku gisekuruza cya kane, kuko ibyaha by’Abahemori bitarashira inyuma.» 17 Igihe izuba rimaze kurenga, n’umwijima umaze gukwira hose, ifumba icumbeka n’ikibatsi cy’umuriro binyura hagati ya za nyamaswa zaciwemo kabiri. 18 Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu, muri aya magambo ati «Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.» 19 Ni igihugu cy’Abakeniti, Abakenisi, Abakadimoni, 20 Abaheti, Abaperezi, Abarefayimu, 21 Abahemori, Abakanahani, Abagirigashi, n’Abayebuzi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda