Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abramu atsinda abami; igitambo cya Malekisedeki

1 Muri icyo gihe, Amurafeli umwami wa Shineyari, Ariyoki umwami wa Elasari, Kedorilahomeri umwami wa Elamu, Tideyali umwami wa Goyimu,

2 batera Bera umwami wa Sodoma, Birisha umwami wa Gomora, Shineyavu umwami wa Adama, Shemeveri umwami wa Seboyimu, n’umwami wa Bela ari yo Sowari.

3 Abatewe baremera urugamba mu kibaya cya Sidimu, ahari Inyanja y’Umunyu.

4 Kedorilahomeri yari yarabigaruriye imyaka cumi n’ibiri yose, maze mu wa cumi n’itatu baragaramba.

5 Mu wa cumi n’ine haza Kedorilahomeri n’abami bari mu gice cye. Baneshereza Abarefayimu ahitwa Ashitaroti‐Karinayimu; Abazuzi bo banesherezwa i Hamu; Abahemi banesherezwa i Shawe‐Kiriyatayimu;

6 Abahori banesherezwa mu misozi yabo ya Seyiri, kugeza kuri Eli‐Parani, hafi y’ubutayu.

7 Hanyuma Kedorilahomeri n’abami bari kumwe basubirayo, bagera ku iriba rya Eni‐Mishipati, ari ryo Kadeshi; bayogoza igihugu cy’Abamaleki kimwe n’Abahemori bari batuye i Hasasoni‐Tamari.

8 Nuko umwami wa Sodoma n’uwa Gomora, uwa Adama, uwa Seboyimu n’uwa Bela ari yo Sowari, barema urugamba mu kibaya cya Sidimu.

9 Abo batanu barwana n’aba bane: Kedorilahomeri umwami wa Elamu, Tideyali umwami wa Goyimu, Amurafeli umwami wa Shineyari, na Ariyoki umwami wa Elasari.

10 Maze muri icyo kibaya cya Sidimu hakaba ibinamba byinshi by’ubujeni; mu guhunga kwabo umwami wa Sodoma n’uwa Gomora babigwamo, abasigaye bahungira mu misozi.

11 Abatsinze banyaga ibintu byose bya Sodoma n’ibya Gomora, batwara imyaka yose, nuko baragenda.

12 Bafata na Loti, umuhungu wabo wa Abramu, wari utuye i Sodoma; baramujyana hamwe n’ibye byose.

13 Uwacitse ku icumu aza kubibwira Abramu w’Umuhebureyi wari utuye hafi y’ibiti by’imishishi bya Mambure. Uwo Mambure yari Umuhemori, akaba mwene nyina wa Eshikoli na Aneri bari bashyize hamwe na Abramu.

14 Abramu yumvise ko umuhungu wabo yajyanywe bunyago, akoranya abagaragu be bavukiye iwe, bageze kuri magana atatu na cumi n’umunani, nuko bakurikirana ababisha kugeza ahitwa i Dani.

15 Abramu n’abe bigabanyamo imitwe, babatera nijoro, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba hakurya ya Damasi.

16 Abramu yigarurira ibintu byose, agarura na mwene wabo Loti n’ibintu bye, kimwe n’abagore na bene wabo.

17 Abramu ubwo yahindukiraga amaze kunesha Kedorilahomeri n’abandi bami bari kumwe, umwami wa Sodoma amusanganirira mu kibaya cya Shave, umubande w’Umwami.

18 Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi; yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose.

19 Asabira Abramu umugisha avuga ati «Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi!

20 Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose yashyize abanzi bawe mu maboko yawe!» Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose.

21 Umwami wa Sodoma abwira Abramu, ati «Mpa abantu, wijyanire ibintu.»

22 Ariko Abramu asubiza umwami wa Sodoma, ati «Ndahiriye imbere y’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi,

23 ko kuva ku rudodo kugeza ku gashumi k’inkweto, nta kintu cyawe njyana, hato utazavuga uti ’Ni jye wakijije Abramu’.

24 Nta cyo nshaka, keretse ibiryo by’abagaragu banjye. Naho abo twatabaranye, Aneri, Eshikoli na Mambure bafate umugabane wabo ubwabo!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan