Itangiriro 12 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuABRAHAMU Imana ihamagara Abramu, imusaba kuva mu gihugu cye 1 Uhoraho abwira Abramu ati «Wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. 2 Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, uzaba umunyamugisha. 3 Abazakuvuga neza, nzabaha umugisha; uzagutuka nzamuvuma. Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.» 4 Nuko Abramu aragenda, agenza uko Uhoraho yamubwiye, na Loti barajyana. Abramu yimuka mu mugi wa Harani; yari ageze mu kigero cy’imyaka mirongo irindwi n’itanu. 5 Abramu ahagurukana n’umugore we Sarayi, na Loti umuhungu wa mwene se, hamwe n’ibintu byose bari batunze, n’abagaragu bose bari barahakiye i Harani; bagenda berekeza mu gihugu cya Kanahani. Nuko bagera mu gihugu cya Kanahani. Abramu yambukiranya Kanahani, akamanukira mu Misiri 6 Abramu yambukiranya igihugu cyose, agera ahantu hitwa Sikemu, ku giti cy’umushishi wa More. Abakanahani bari bagituye muri icyo gihugu. 7 Uhoraho abonekera Abramu, aramubwira ati «Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.» Aho ngaho Abramu ahubaka urutambiro, arwubakira Uhoraho wari wamubonekeye. 8 Ahavuye, ajya ku musozi uri iburasirazuba bwa Beteli. Nuko ashinga ihema rye hagati ya Beteli iburengerazuba, na Hayi mu burasirazuba. Aho ni ho yubakiye urutambiro Uhoraho, maze ahambariza izina rye. 9 Hanyuma Abramu agenda yimuka, agana muri Negevu. 10 Haza gutera inzara mu gihugu; Abramu ni ko kumanuka ajya mu Misiri guturayo, kuko inzara yari yabiyogoje mu gihugu. 11 Igihe agiye kugera mu Misiri abwira umugore we Sarayi, ati «Dore, uri umugore mwiza mu maso, ufite uburanga. 12 Abanyamisiri nibakubona bazavuga bati ’Uriya ni umugore we!’ Jyewe bazanyica, wowe bakureke ubeho. 13 Ndabigusabye, uravuge ko uri mushiki wanjye, kugira ngo bamfate neza kubera wowe; mbone no gukiza amagara yanjye, mbikesha wowe.» 14 Koko rero Abramu ageze mu Misiri, Abanyamisiri basanga umugore we ari mwiza byahebuje. 15 Abatware ba Farawo bamaze kumubona, bajya kumuratira Farawo; uwo mugore bamuzana mu ngoro ye. 16 Nuko bafata neza Abramu ku mpamvu z’uwo mugore, abona amatungo magufi n’amatungo maremare, n’indogobe, n’abagaragu n’abaja, n’indogobe z’ingore n’ingamiya. 17 Ariko Uhoraho ahanisha ibyago bikomeye Farawo n’urugo rwe, amuhora Sarayi umugore wa Abramu. 18 Farawo ni ko guhamagaza Abramu, aramubwira ati «Wangize ibiki? Ni iki cyatumye utamenyesha ko ari umugore wawe? 19 Kuki wambwiye ngo ni mushiki wawe, bigatuma mugira umugore wanjye? Ngaho noneho, dore umugore wawe, mufate ugende!» 20 Farawo ategeka abantu be, baramwirukana, we, n’umugore we, n’ibye byose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda