Itangiriro 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmunara w’i Babeli 1 Ku isi yose hari ururimi rumwe, n’imvugo imwe. 2 Mu iyimuka ry’abantu bava mu burasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cya Shineyari, barahatura. 3 Nuko barabwirana bati «Nimuze, tubumbe amatafari, tuyatwikire mu itanura.» Amabuye bayasimbuza amatafari, n’urwondo rwo kuyafatanisha barusimbuza ubujeni. 4 Nuko bati «Nimuze twiyubakire umugi n’umunara ukora ku ijuru, maze izina ryacu ribe ikirangirire, kugira ngo tutazatatana ku isi hose.» 5 Uhoraho aramanuka, aza kureba uwo mugi n’uwo munara bene Muntu bubakaga. 6 Nuko Uhoraho aravuga ati «Dore bose hamwe baremye umuryango umwe, bafite n’imvugo imwe. Ubwo batangiye gukora biriya, nta wundi mugambi uzabananira! 7 Reka tumanuke maze ururimi bavuga turusobanye, hatazagira uwongera kumva icyo undi avuze!» 8 Nuko Uhoraho abakura aho abanyanyagiza ku isi hose, ibyo kubaka wa mugi barabireka. 9 Ni cyo cyatumye uwo mugi bawita Babeli (ari byo kuvuga isobanya), kuko ari ho Uhoraho yasobanyirije indimi zo ku isi yose. Urubyaro rwa Semu kugeza kuri Abramu 10 Dore rero urubyaro rwa Semu: Semu amaze imyaka ijana avutse, abyara Arupagishadi mu mwaka wa kabiri umwuzure ushize. 11 Amaze kubyara Arupagishadi, Semu abaho indi myaka magana atanu, abyara abahungu n’abakobwa. 12 Arupagishadi amaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, abyara Shela. 13 Arupagishadi amaze kubyara Shela, abaho indi myaka magana ane n’itatu, abyara abahungu n’abakobwa. 14 Shela amaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Eberi. 15 Shela amaze kubyara Eberi, abaho indi myaka magana ane n’itatu, abyara abahungu n’abakobwa. 16 Eberi amaze imyaka mirongo itatu n’ine avutse, abyara Pelegi. 17 Eberi amaze kubyara Pelegi, abaho indi myaka magana ane na mirongo itatu, abyara abahungu n’abakobwa. 18 Pelegi amaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Rewu. 19 Pelegi amaze kubyara Rewu, abaho indi myaka magana abiri n’icyenda, abyara abahungu n’abakobwa. 20 Rewu amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, abyara Serugu. 21 Rewu amaze kubyara Serugu, abaho indi myaka magana abiri n’irindwi, abyara abahungu n’abakobwa. 22 Serugu amaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Nahori. 23 Serugu amaze kubyara Nahori, abaho indi myaka magana abiri, abyara abahungu n’abakobwa. 24 Nahori amaze imyaka makumyabiri n’icyenda avutse, abyara Tera. 25 Nahori amaze kubyara Tera, abaho indi myaka ijana na cumi n’icyenda, abyara abahungu n’abakobwa. 26 Tera amaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Abramu, Nahori na Harani. Urubyaro rwa Tera 27 Dore urubyaro rwa Tera: Tera yabyaye Abramu, Nahori na Harani. Harani yabyaye Loti. 28 Harani apfa mbere ya se Tera, agwa mu gihugu cye kavukire, ari cyo Uri y’Abakalideya. 29 Abramu na Nahori bararongora; muka Abramu yitwaga Sarayi, muka Nahori akitwa Milika, umukobwa wa Harani. Uwo Harani yari se wa Milika, akaba na se wa Yisika. 30 Sarayi ariko yari ingumba, nta mwana yagiraga. 31 Tera ajyana Abramu umuhungu we, na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Abramu; nuko abavana Uri y’Abakalideya ngo abajyane mu gihugu cya Kanahani. Bageze i Harani, barahatura. 32 Iminsi yose Tera yabayeho ni imyaka magana abiri n’itanu, nuko apfira i Harani. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda