Itangiriro 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmoko yose y’abantu bo ku isi 1 Dore urubyaro rwa bene Nowa, ari bo Semu, Kamu na Yafeti. Umwuzure ushize babyaye abahungu: 2 Bene Yafeti ni Gomeri, Magogi, Madayi, Yavani, Tubali, Mesheki na Tirasi. 3 Bene Gomeri ni Ashikenazi, Rifati na Togarima. 4 Bene Yavani ni Elisha, Tarishishi, Kitimu na Rodanimu. 5 Guhera kuri bo amahanga yatangiye kwigabanya ibirwa. Buri wese agahabwa igihugu cye, ukurikije ururimi rwe, n’ihanga rye, n’ubwoko bwe. 6 Bene Kamu ni Kushi, Misiri, Puti na Kanahani. 7 Bene Kushi ni Seba, Havila, Sabuta, Rahema, Sabuteka. Bene Rahema ni Sheba na Dedani. 8 Kushi yabyaye Nemurodi, ari we ntwari ya mbere ku isi. 9 Aba umuhigi ukomeye imbere y’Uhoraho. Ni cyo gituma baca uyu mugani ngo: kuba umuhigi w’intwari imbere y’Uhoraho aka Nemurodi. 10 Imirwa mikuru ku ngoma ye, ni Babeli, Ereki na Akadi, mu gihugu cya Shineyari. 11 Yavuye muri icyo gihugu ajya mu cya Ashuru, yubaka Ninivi, Rehoboti na Kalahi. 12 Hanyuma yubaka Reseni, wa murwa munini uri hagati ya Ninivi na Kalahi. 13 Misiri yabyaye Abaludi, Abanamu, Abalehavu, Abanafutuwa, 14 Abapaturusi, Abakasiluwa ari bo Abafilisiti bakomokaho, n’Abakafutori. 15 Kanahani yabyaye Sidoni imfura ye, abyara na Heti. 16 Abyara Umuyebuzi, Umuhemori, Umugirigashi, 17 Umuhivi, Umwaruki, Umusini, 18 Umwaruvadi, Umusemari n’Umuhamati. Hanyuma imiryango ya bene Kanahani iratatana. 19 Imbibi za Kanahani zatangiriraga kuri Sidoni werekeza i Gaza no mu cyerekezo cya Sodoma na Gomora, Adama na Seboyimu, kugeza i Lesha. 20 Ngurwo urubyaro rwa Kamu, ukurikije imiryango n’indimi byabo, uko bariho mu bihugu byabo no mu mahanga yabo. 21 Semu mukuru wa Yafeti, na we yarabyaye, aba sekuruza wa bene Eberi bose. 22 Bene Semu ni Elamu, Ashuru, Arupagishadi, Ludi na Aramu. 23 Bene Aramu ni Husi, Huli, Geteri na Mashi. 24 Arupagishadi yabyaye Shelaki, Shelaki abyara Eberi. 25 Eberi yabyaye abahungu babiri: uwa mbere bamwise Pelegi (ari byo kuvuga igabanya) kuko mu gihe cye isi yagabanyijwemo imigabane; yari afite murumuna we akitwa Yokitani. 26 Yokitani yabyaye Alimodadi, Shelefi, Hasarimaweti, Yeraki, 27 Hadoramu, Huza, Dikila, 28 Obali, Abimayeli, Saba, 29 Ofiri, Havila na Yobabu. Abo bose ni bene Yokitani; 30 aho bari batuye ni mu misozi y’iburasirazuba uturutse i Mesha werekeza i Sefari. 31 Abo rero ni bo bene Semu, uko bari bameze mu miryango yabo, no mu ndimi zabo bavugaga, no mu bihugu bari batuyemo, ukurikije amahanga yabo. 32 Ngiyo imiryango ya bene Nowa, ukurikije imbyaro zabo n’amahanga yabo. Amahanga yose ari ku isi, nyuma y’umwuzure, ni bo yakomotseho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda