Imigani 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbatumirwa b’ubuhanga 1 Ubuhanga bwubatse inzu yabwo, burayinogereza buteramo inkingi ndwi, 2 bubaga amatungo yabwo, butegura divayi, maze ndetse butunganya ameza. 3 Bwohereje abaja babwo, na bwo bwigira mu mpinga z’umugi burangurura ijwi, bugira buti 4 «Ushaka kujijuka, nanyure hano!» Bubwira n’uw’igicucu, buti 5 «Nimuze, murye ku mugati wanjye, munywe no kuri divayi nabateguriye. 6 Nimureke ubupfayongo, muboneze inzira y’ubwenge maze muzabeho!» Umusekanyi n’umuhanga 7 Uhana umusekanyi agakurizaho kugusuzugura, wacyaha umugome bikagukururira ibitutsi. 8 Ntuzahane uhora asekana, atazavaho akwanga; ariko nuhana umuhanga azagukundira icyo. 9 Uzihere umuhanga azunguka kurushaho, niwigisha intungane iziyungura ku byo isanganywe. 10 Kubaha Uhoraho, ni yo ntangiriro y’ubuhanga, bikaba n’ubumenyi buranga abatagatifujwe be. 11 Koko rero, nzatuma ubaho igihe kirekire, kandi n’imyaka y’ubuzima bwawe iziyongera. 12 Niba uri umuhanga, ni wowe wigirira neza, naho niba ukwenana, ni wowe wihemukira. Abatumirwa b’ubusazi 13 Ubusazi ni umugore nyirabiruru, ni umupfayongo kandi ntabimenye! 14 Yicaye mu muryango w’inzu ye, ku ntebe, mu mpinga y’umugi, 15 akabiza abagenzi bigendera, agira ati 16 «Ushaka kujijuka, nanyure hano!» Abwira n’uw’igicucu, ati 17 «Amazi yahishwe araryoha, naho ibiryo byo mu mbere bikaryohera!» 18 Ubwo ariko cya gicucu nticyamenya ko cyegereye abapfuye, kimwe n’abandi yahamagaye bakagana mu kibaya cy’ikuzimu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda