Imigani 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbuhanga burahamagara abantu bundi bushya 1 Mbese ubuhanga ntibutera hejuru? Mbese ubwenge ntiburangurura ijwi ? 2 Buhagarara mu mpinga ndende y’imisozi iruhande rw’umuhanda, bugahamagarira mu mayira abiri, 3 hafi y’imiryango binjiriramo bajya mu mugi, bugira buti 4 «Bantu mwese, ni mwe mpamagara! Ijwi ryanjye rirabwira bene muntu! 5 Ab’ibicucu, nimumenye kwitonda; abapfayongo, mumenye ubwenge. 6 Nimutege amatwi, ibyo mbabwira ni ingirakamaro, kandi iminwa yanjye ivuga ukuri. 7 Ni koko, umunwa wanjye uvuga ukuri gusa, ubugome buwutera ishozi. 8 Amagambo yanjye yose araboneye, ntarangwamo igitotsi cy’uburyarya n’ubugome. 9 Uzi kumva wese asanga ari amanyakuri, kandi yorohera uwajijukiwe n’ubumenyi. 10 Nimufate ibyo mbatoza, aho guharanira feza; muhitemo ubumenyi aho gushaka zahabu iyunguruye.» 11 Koko rero, ubuhanga busumbye amasaro y’igiciro, kandi mu byo umuntu yifuza, nta na kimwe bihwanye. Ubuhanga burarondora icyo bumarira abantu na kamere yabwo 12 Jyewe ubuhanga, indaro yanjye ni ubwitonzi, nkagira n’ubwenge bwo gushishoza. 13 Kubaha Uhoraho, ni ukwanga ikibi. Nanga ubwirasi, agasuzuguro, imyifatire mibi n’umunwa wuzuye ubugome. 14 Ndangwa n’inama n’ubushishozi, ndi ubwenge, mfite n’ububasha. 15 Ni jye wimika abami, n’ibikomerezwa nkabiha guca amateka aboneye. 16 Abategetsi ni jye bakesha gutwara, n’ibikomangoma nkabiha guca imanza zitabera. 17 Jyewe nkunda abankunda, kandi abanshaka bose barambona. 18 Iwanjye haba ubukire n’ikuzo, ubukungu budashira n’ubutabera. 19 Imbuto yanjye iruta kure zahabu iyunguruye, kandi umusaruro wanjye usumbye kure feza y’igiciro. 20 Ngendera mu nzira y’ubutabera, no mu nzira y’ubutungane, 21 kugira ngo nkungahaze abankunda kandi ngo nuzuze ibigega byabo. 22 Uhoraho ni jye yahereyeho arema, mbanziriza ibindi yahanze byose. 23 Nimitswe kuva kera na kare, kuva mu ntangiriro, mbere y’uko isi ibaho. 24 Igihe amazi magari yari atarabaho, n’amasoko adudubiza atararemwa, jyewe nari naravutse. 25 Igihe imisozi n’utununga byari bitarashingwa, jyewe nari naravutse. 26 Nariho mbere y’uko arema isi, hamwe n’ubutaka n’ibiyigize byose. 27 Igihe yahangaga ijuru agaca uruziga rw’ikirere hejuru y’amazi magari, nari mpari. 28 Igihe yakoranyaga ibicu byo mu kirere, n’amasoko yo mu nsi y’isi akuzura amazi, 29 igihe yategekaga inyanja kutarenga inkombe yayo, akanatera imbago z’urugabaniro rw’isi, 30 ubwo nari iruhande rwe nk’umwana ukunzwe, ngahora mushimisha buri munsi, simpweme kumukina imbere, 31 no kwisanzura ku isi ye, kandi nezezwa no kuba mu bantu. Hahirwa umuntu utega amatwi ubuhanga 32 None rero, bana banjye, muntege amatwi. Hahirwa abakurikira inzira zanjye! 33 Nimwumve inyigisho, muce akenge, mwoye kuyirengagiza. 34 Hahirwa umuntu untega amatwi, akaguma ku muryango wanjye, agahora ari maso imbere y’inzu yanjye! 35 Koko rero, uwambonye aba yabonye ubuzima, aba yaronse ubutoni kuri Uhoraho. 36 Naho uncumuyeho aba yibabaje ubwe, abanyanga bose baba bakunda urupfu.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda