Imigani 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmugore w’indaya ashuka umusore 1 Mwana wanjye, uzite ku magambo yanjye, amategeko yanjye uzayahamane. 2 Amategeko yanjye ujye uyatunganya, bizakuviramo kubaho, inyigisho zanjye zikubere nk’imboni zo mu maso. 3 Uzabihambire ku ntoki zawe, ubyandike mu mutima wawe, nk’aho ari ku kabaho. 4 Uzabwire ubuhanga, uti «Uri mushiki wanjye!» naho ubwenge ubwite ngo «Mugenzi wanjye.» 5 Ibyo bizakurinda umugore w’indaya n’umuvantara ufite amagambo aryohereye. 6 Nahagaze mu idirishya, ndebera mu myenge yaryo, 7 mbona kimwe muri bya bicucu; mu bahungu narabutswemo umusore utagira ubwenge. 8 Yanyuraga mu nzira, hafi y’aho uwo mugore w’indaya yari atuye, nuko akaboneza agana iwe, 9 haba ku mugoroba ku gicamunsi, haba mu gicuku mu ijoro rwagati. 10 Noneho uwo mugore akamusanganira, yambaye nk’indaya, uburyarya bumwuzuye umutima. 11 Aba yarubiye, nta rutangira, amaguru ye ahora yirukanka, ntajya aguma iwe. 12 Nguwo mu mayira, nguwo mu isoko; aho ari hose, aba afite icyo yubikiye. 13 Ubwo rero, aramusingira, akamusomagura, akamubwira nta soni, ati 14 «Nagombaga gutura igitambo cyo gushimira Uhoraho, none uyu munsi narangije amasezerano yanjye. 15 Ni yo mpamvu naje kugusanganira kugira ngo ngushake, none nakubonye. 16 Uburiri bwanjye nabushasheho ibiringiti, imyenda y’amabara menshi, na hariri yo mu Misiri. 17 Nabuminjagiyeho manemane, ishangi n’umusagavu. 18 Ngwino twishimishe kugeza mu gitondo; tunezerwe hamwe mu rukundo! 19 Umugabo wanjye ntari imuhira, yazindukiye ahantu kure; 20 yitwaje isaho ya feza, azagaruka ukwezi gutaha kwazoye.» 21 Ubwo nyine yifashisha iyo mvugo y’indyarya, akamwemeza, akamushukisha amagambo ye asize umunyu. 22 Nuko wa musore akamwoma mu nyuma, nk’imfizi y’inka igiye mu ibagiro, cyangwa umusazi baboshye bakamujyana mu ihaniro kugeza ubwo umwambi umuhinguranije umwijima. 23 Aba ameze nk’inyoni yirukankira umutego, ntamenye ko ari ubuzima bwe agiye koreka. 24 None rero, bana, nimuntege amatwi, mwumve amagambo mbabwira. 25 Umutima wawe ntuzigere uboneza muri ibyo birere, ngo uyobere muri ayo mayira. 26 Koko rero, bene abo bagore bishe benshi, barabagusha, ndetse muri abo bishwe, harimo abanyembaraga! 27 Inzu y’indaya ni inzira iboneza ikuzimu, imanuka igana mu masenga y’umwijima n’urupfu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda