Imigani 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuWihubuka ngo ugire uwo wishingira 1 Mwana wanjye, niba warishingiye mugenzi wawe, hakaba hari n’undi mwagiranye amasezerano, 2 niba rero waraguye mu mutego biturutse ku magambo y’akanwa kawe, n’imvugo yawe bwite ikaba ari yo ikuboshye, 3 dore uko uzagenza, mwana wanjye, kugira ngo wigobotore. Kubera ko mugenzi wawe yakwigaruriye, genda umwinginge, umuguyaguye. 4 Uramenye ntuzasinzire cyangwa ngo urushye ugoheka; 5 ugomba kwibohora mu mutego, nk’uko isha cyangwa inyoni zigobotora iyo zatezwe. Urutozi ruzabere urugero umunebwe 6 Wowe w’umunebwe, sanga urutozi! Uzitegereze imigenzereze yarwo, uzahungukira ubwenge. 7 Nta we urugenzura, ntirugira umukoresha cyangwa umutware. 8 Mu mpeshyi rwishakira ibizarutunga, naho ku mwero rugahunika ibiryo byarwo. 9 Wowe w’umunebwe, uzaryamira kugeza ryari? Uzabaduka mu bitotsi byawe ryari? 10 Uti «Henga nsinzire gato, ngoheke gato, nirambike gato, mbe nipfumbase!» 11 Ngaha rero ubukene bwagutungura nk’igisambo, n’ubwinazi bukakugwa gitumo nk’igisumizi. Imyifatire y’umugome 12 Umuntu w’imbunzamunwa aba ari ikiburaburyo n’inkozi y’ibibi! 13 Agenda yica ijisho, akavugisha ibirenge, agaca amarenga akoresheje intoki. 14 Ubutindi bumwarika ku mutima, agahorana imigambi y’ubugome, kandi aba ari gashozantambara. 15 Ni yo mpamvu amakuba azamugwa gitumo, akenyagurike ibi bitagira urwungo. Icyo Uhoraho yanga 16 Hari ibintu bitandatu Uhoraho yanga, hakaba na birindwi bimutera ishozi. Ni ibi: 17 amaso y’agasuzuguro, akarimi kabeshya, ibiganza bimena amaraso y’umwere, 18 umutima wiga imigambi y’ubugome, intambwe zikatarije ikibi, 19 uwo batanzeho umugabo, akemeza ibinyoma, n’uwigira gashozantambara mu bavandimwe. Kwirinda ubusambanyi 20 Mwana wanjye, uzakurikize amategeko ya so, kandi woye guhinyura inyigisho za nyoko. 21 Uzabikomeze ku mutima igihe cyose, kandi uhore ubyiziritse ku ijosi. 22 Aho uzajya hose bizakuyobore, bibe hafi y’uburiri bwawe bikubikire, maze abe ari byo utekereza ukangutse. 23 Koko rero, itegeko ni itara, naho inyigisho ikaba urumuri. Inama z’uburere bwiza ni inzira y’ubuzima, 24 ni zo zizakurinda umugore w’inkozi y’ibibi, n’akarimi gasize umunyu k’umuvantara. 25 Ntuzararikire uburanga bwe mu mutima wawe, kandi ntuzemere ko akwicira ijisho, 26 kuko umugore w’indaya aba yishakira igisate cy’umugati, naho uwashyingiwe, iyo musambana, ashobora kukwicira ubuzima. 27 Umuntu yakwirahuriraho umuriro ate, maze imyenda ye ntishye? 28 Naho se uwagenda hejuru y’amakara agurumana, ibirenge bye byareka gushya bite? 29 Nguko uko bigendekera ushigukira umugore wa mugenzi we: uzamujyaho wese, ntazamuvaho amahoro. 30 Igisambo kibira ko gishonje, kugira ngo cyuzuze igifu cyacyo kirimo ubusa, ibyo ntikibigayirwa. 31 Nyamara ariko iyo gifashwe, gisubiza ibyo cyibye incuro ndwi, kigatanga ibyo gifite mu nzu byose. 32 Naho usambanya umugore w’undi aba ari umusazi; amukomoraho intandaro y’urupfu. 33 Bimukururira inkoni n’ibitutsi, kandi ikimwaro cye ntigihanagurika. 34 Koko rero, gufuha bizatera umugabo umujinya mwinshi, yoye kuzagira impuhwe mu gihe cyo kwihorera. 35 Nta ndishyi ibaho azemera; nta yo azakira n’iyo wamuhongera ibya mirenge. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda