Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Kwirinda ubusambanyi

1 Mwana wanjye, uritondere ubuhanga bwanjye, utege amatwi amabwiriza yanjye,

2 kugira ngo ugumane ibitekerezo biboneye, n’imvugo yawe ihoremo ubumenyi.

3 Ni koko, iminwa y’umugore w’indaya iba isize ubuki, n’amagambo ye aryohereye kurusha amavuta.

4 Ariko ibyo ntibimubuza gusharira nk’umuravumba, amaherezo ugasanga atyaye nk’inkota ifite ubugi impande zombi.

5 Ibirenge bye biramanuka bigana urupfu, intambwe ze zasatiriye inyenga.

6 Aho kugira ngo ashake inzira igana ubuzima, arorongotana aho atazi.

7 None rero, bana banjye, muntege amatwi, mwoye kwirengagiza amagambo yanjye.

8 Uzagendere kure inzira ye, woye kwegera umuryango w’inzu ye,

9 hato atazavaho aha icyubahiro cyawe abandi, n’ubuzima bwawe akabutegeza abanyarugomo;

10 abavantara bagahazwa n’imitsi yawe, ibyo wagokeye bigatunga undi,

11 maze amaherezo wamara kuzongwa wese, ugacura imiborogo.

12 Ubwo rero uzicuza, ugira uti «Byangendekeye bite kugira ngo nange guhanwa, umutima wanjye usuzugure inyigisho?

13 Ni kuki ntumvise ijwi ry’abigisha banjye, nkanga gutega amatwi abanyoboraga?

14 Habuze gato ngo mbonere akaga mu ikoraniro no mu muryango!»


Kudahemukira umugore washatse

15 Uzajye unywa amazi yo mu iriba ryawe, amazi ava mu isoko wicukuriye.

16 Amasoko yawe ntakavuburire hanze, n’amariba yawe ngo asendere mu mayira.

17 Uzayiharire wenyine, woye kuyasangira n’abanyamahanga.

18 Isoko yawe nigire umugisha! Jya unezezwa n’umugore washatse mukiri bato;

19 akubere nk’impara y’inkundwakazi, cyangwa isha iteye ubwuzu. Amabere ye azahore agushyushya, ntugahweme kunyurwa n’urukundo rwe.

20 Mwana wanjye, ni kuki wararukira umugore w’undi, ugahobera umuvantara umusoma mu gituza?

21 Ni koko, imigenzereze ya buri wese yiyerekana mu maso y’Uhoraho, agakurikirana inzira ze.

22 Umugome azafatirwa mu mutego w’ubwicanyi bwe, ajishwe n’ingoyi y’icyaha cye.

23 Azicwa no kutagira uburere, azire ubusazi bwe bwamurenze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan