Imigani 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGushakashaka ubuhanga ni byo ntangiriro yabwo 1 Bana, nimwumve inyigisho y’umubyeyi, mwihatire kumenya ubwenge icyo ari cyo. 2 Ni koko, inyigisho nabahaye ni ingirakamaro: ntimuzarenge ku byo nabatoje. 3 Nanjye, data namubereye umwana mwiza, naho mama yankundaga nk’umuhungu w’ikinege. 4 Nuko data akanyigisha, agira ati «Umutima wawe ujye wibuka amagambo yanjye, ukurikize amabwiriza yanjye, maze bizakuviremo kubaho. 5 Jya wunguka ubuhanga, wunguke ubwenge; ntukabyirengagize, ngo uce ukubiri n’amagambo yanjye. 6 Ntuzatatire ubuhanga, buzakuragira; uzabukunde, buzakurinda. 7 Ujye ushakashaka ubuhanga: ni byo ntangiriro yabwo. Ujye ushakashaka ubwenge wifashishije ibyo utunze byose! 8 Uzabupfumbate, buzagukuza; nubuhobera buzaguhesha icyubahiro. 9 Buzakwambika umutamirizo w’ineza ku mutwe, bukwambike ikamba ry’ikuzo.» Kwirinda inzira y’abagome 10 Mwana wanjye, tega amatwi, wakire amagambo yanjye, bizaguha kuramba umare imyaka myinshi. 11 Nakuyoboye mu nzira y’ubuhanga, ngutoza inzira y’ukuri. 12 Nta kizakubogamira mu rugendo rwawe, kandi niwiruka ntuzatsikira. 13 Uzatsimbarare ku burere bwawe, ntuzabute, ahubwo uzabukomeze, kuko ari bwo buzima bwawe! 14 Ntuzakurikire inzira y’abagome, cyangwa ngo uce mu nzira y’abagizi ba nabi. 15 Uzahirinde, ntuzahanyure! Uzabyihunze uboneze ahandi! 16 Kuko bo batajya basinzira, batabanje gukora ikibi, ntibagoheka batagize uwo bagusha. 17 Koko rero umugati barya ni umwibano, na divayi banywa bayikesha urugomo. 18 Inzira y’intungane yo, ni nk’umuseke ukebye ugatangaza kugeza ku manywa y’ihangu; 19 naho inzira y’abagome ni nk’umwijima, ntibaba bazi icyo bari butsikireho. Gutsimbarara ku myifatire myiza 20 Mwana wanjye, witondere amagambo yanjye, utege amatwi ibyo nkubwiye! 21 Ntibizakujye kure y’amaso, uzabibike mu mutima wawe, 22 kuko ubizirikanye, bimubera ubugingo kandi bikamukomeza. 23 Cyane cyane uzahore urinze umutima wawe, kuko ari wo ubuzima bushingiyeho. 24 Uzamagane amagambo y’ubugome, ugendere kure imvugo isebanya. 25 Jya ureba imbere yawe, ugende uromboreje inzira imwe. 26 Shakira ibirenge byawe aho binyura, kandi inzira zawe zihore ziboneye. 27 Ntukayobagurike hirya no hino, ibirenge byawe ujye ubihungisha ikibi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda