Imigani 31 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuVIII. AMAGAMBO YA LEMUWELI 1 Ngaya amagambo Lemuweli, umwami wa Masa, yatojwe na nyina: 2 Umva, mwana wanjye, mwana nibyariye! Nkubwire iki se, mwana namye nsaba Imana? 3 Ntuzategeze ubusore bwawe abagore, cyangwa ngo wishinge indaya zoreka n’abami. 4 Lemuweli we, dore ibitabereye abami: abami ntibakwiye kunywa divayi, n’ibikomangoma ngo birarikire inzoga zihiye, 5 kugira ngo batanywa bakibagirwa ibyategetswe, maze bakaburizamo imanza z’abakene bose. 6 Inzoga ihiye, mujye muyiha uri burimbuke, divayi na yo muyihe ufite intimba ku mutima; 7 bityo azanywa yibagirwe amagorwa ye, yoye kwibuka umuruho we! 8 Ujye uvuganira ikiragi, wite ku batagira kivurira, 9 wature, uce imanza mu butungane, maze usubize abakene n’abatishoboye uburenganzira bwabo. IX. IGISINGIZO CY’UMUGORE W’UMUTIMA Alefu Alefu 10 Umugore w’umutima azabonwa na nde? Ko asumbije agaciro amasaro meza! Beti Beti 11 Umugabo we amwiringira abikuye ku mutima, maze agakunda agatunganirwa. Gimeli Gimeli 12 Uwo mugore aramunezereza, na rimwe ntajya amutenguha, iminsi yose y’ubuzima bwe. Daleti Daleti 13 Ashakashaka ubudodo n’ubuhivu bworoshye, maze intoki ze zigashishikarira kuboha. He He 14 Amera nk’amato y’abacuruzi, ibimutunga akabikura kure. Vawu Vawu 15 Abyuka kare butaracya, agateganya ifunguro ry’abo mu rugo, akabona gukwiza imirimo mu baja. Zayini Zayini 16 Yaba abonye umurima umushimishije akawugura, akawuteramo imizabitu ibyawe n’urwunguko rw’imirimo ye. Heti Heti 17 Arakenyera agakomeza, ahasigaye agakora atikoresheje. Teti Teti 18 N’ubwo abona ibintu bye bigenda neza, na nijoro itara rye riba ryaka akora. Yodi Yodi 19 Ikiganza cye agicyamurira ku rubohero, maze intoki ze zigasingira ikizingo cy’ubudodo. Kafu Kafu 20 Amaboko ye ayaramburira abakene, akagirira ubuntu ababuraniwe. Lamedi Lamedi 21 Ntajya yikanga imbeho y’itumba, kuko abo mu nzu ye bose bambaye ibisusurutse. Memu Memu 22 Ubwe yibohera ibiringiti, umwambaro we ni hariri inoze y’umuhemba. Nuni Nuni 23 Umugabo we yubahwa mu nama y’abakuru, iyo yicaranye n’abasheshe akanguhe b’ako karere. Sameki Sameki 24 Aboha imyenda akayigurisha, n’umucuruzi uhita akamuguraho imikandara. Ayini Ayini 25 Umwete n’umurava ni byo bimuranga, maze ibihe bizaza akabirebana agatwenge. Pe Pe 26 Agira ubwitonzi iyo ajya kuvuga, agatanga inama zuje urugwiro. Tsade Tsade 27 Akurikirira hafi iby’urugo rwe, maze ntakunde kwicara nta cyo akora. Kofu Kofu 28 Abahungu be burabahagurutsa bakamushima, umugabo we akamuvuga ibigwi. Reshi Reshi 29 Ati «Hari abakobwa benshi bagize ubutwari, ariko wowe wabarushije bose!» Shini Shini 30 Ikimero kirashukana n’uburanga bugashonga, ahubwo umugore utinya Uhoraho ni we ukwiye kuratwa. Tawu Tawu 31 Mujye mumwegurira ibyavuye mu kuboko kwe, kandi aratirwe mu ruhame ibyo yakoze! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda