Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


VI. AMAGAMBO YA AGURI

1 Amagambo ya Aguri, mwene Yake, w’i Masa. Uwo muntu ni we wivugiye ati Mana yanjye, ndananiwe! Ndananiwe, Mana yanjye, ndarushye.

2 Koko rero, nta muntu undusha ubucucu, kandi nta bwenge bw’abantu ngira;

3 sinatojwe ubuhanga, n’ubumenyi bwa Nyir’ubutungane simbuzi.

4 Ni nde wazamutse mu ijuru akagaruka? Ni nde wapfumbase umuyaga mu biganza bye? Ni nde wapfunyitse amazi mu gishura cye? Ni nde washinze imbago z’isi? Izina rye ni irihe kandi umuhungu we yitwa nde? Wowe uramuzi!

5 Ijambo ry’Uhoraho rikwiye kwizerwa, umwiringiye rimubera ingabo imukingira.

6 Ntuzagire icyo wongera ku magambo ye, hato atazaguhana, ugatahurwaho ikinyoma.

7 Hari ibintu bibiri nkwisabiye, ntuzabinyime mbere y’uko mpfa:

8 uzandinde ikinyoma n’uburyarya, undinde ubutindi cyangwa umurengwe, ahubwo ungenere ikintunga gihagije,

9 ejo ntazarengwa ngahemuka, mvuga ngo «Uhoraho ni nde?» cyangwa natindahara nkiba, ngasuzuguza izina ry’Imana yanjye.

10 Ntuzasebye umugaragu kuri shebuja, hato atazakuvuma bikakokama.

11 Hari ubwoko bw’abantu buvuma se, batigeze kwifuriza nyina umugisha;

12 ubwoko bw’abantu bibwira ko ari abaziranenge, kandi batarahanaguweho ibicumuro byabo;

13 ubwoko bw’abantu b’indoro y’ubwirasi, barangwa n’amaso y’agasuzuguro;

14 ubwoko bw’abantu b’amenyo y’inkota n’urwasaya rw’icyuma, batanyagurisha abanyantege nke ku isi, n’abakene mu bantu.


VII. IMIGANI Y’IMIBARE

15 Umusundwe ufite abakobwa babiri bawubwira ngo «Duhe, duhe!» Hari ibintu bitatu by’indahaga, hakaba ndetse bine bitigera bivuga ngo «Ndanyuzwe!»

16 Ibyo ni inyenga y’ikuzimu, inda y’ingumba, ubutaka budahaga amazi, ndetse n’umuriro utigera uvuga ngo «Ndanyuzwe!»

17 Ijisho ry’umuntu useka se, akannyega ubukecuru bwa nyina, ibikona byo mu gasozi bizaritobagura, maze ibyana bya kagoma biriyongobeze.

18 Hari ibintu bitatu bindenze, hakaba na bine ntazi:

19 uko kagoma iguruka mu kirere, uko inzoka igenda ku rutare, uko ubwato bwoga mu mazi, n’ikiyobora umugabo ku mugore ukiri inkumi.

20 Dore uko imyifatire y’umugore w’umusambanyi imeze: ararya, akihanagura ku munwa, ubundi akavuga ati «Nta kibi nakoze!»

21 Hari ibintu bitatu bihindisha isi umushyitsi, hakaba na bine idashobora kwihanganira.

22 Ni ibi: umucakara wimye ingoma, umupfayongo warenzwe ibiryo,

23 umugore usendwa akabona umugabo, n’umuja usubira mu kiryamo cya nyirabuja.

24 Hari ibintu bine birusha ibindi ubuto ku isi, ariko bikaba inyaryenge mu zindi.

25 Ni intozi zitagira imbaraga, ariko ku mpeshyi zigahunika ibizazitunga;

26 n’impereryi na zo zitagira ingufu, ariko zigacukura indaro yazo mu rutare.

27 Hari n’inzige zitagira umwami, ariko zikagendera ku murongo uboneye;

28 hakaba n’umuserebanya bashobora gufatisha intoki, ariko ugatura mu ngoro z’umwami.

29 Hari n’ibindi bitatu bifite umubyimba unoze, hakaba na bine birangwa n’ingendo nziza:

30 hari intare y’intwari mu nyamaswa, kandi ntigire icyo ihunga kibaho;

31 hari rusake igenda ishinjagira, cyangwa se ruhaya; hakaba n’umwami iyo ashoreye ingabo ze.

32 Niba warigannye umupfayongo, wowe ubwawe ukikuza, nubitekerezaho, uzahite ufunga umunwa wawe;

33 kuko iyo ucunze amata abyara amavuta, wakanda izuru rikava amaraso, kandi wasembura umujinya ukabyara intonganya.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan