Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Kumenya no gutinya Uhoraho

1 Mwana wanjye, ntuzibagirwe inyigisho zanjye, kandi umutima wawe ujye wizirika ku mategeko yanjye;

2 bizakuviramo kuramba biguhe n’amahoro menshi.

3 Ubupfura n’ubudahemuka uzabikomereho, ubyambare mu ijosi, ubyandike mu mutima wawe,

4 kuko ari byo bizagutonesha ukagira ishya mu maso y’Imana n’ay’abantu.

5 Uzizere Uhoraho n’umutima wawe wose, woye kwiringira ubwenge bwawe;

6 mu migenzereze yawe yose, ujye umwibuka, na we azaringaniza inzira zawe.

7 Ntuzibonemo ubuhanga, ahubwo uzatinye Uhoraho kandi wirinde ikibi,

8 bizatuma umubiri wawe unoga, n’ingingo zawe zose zigororoke.

9 Uzahimbaze Uhoraho mu byo utunze byose, umuture umuganura w’umusaruro wawe;

10 bityo ibigega byawe bizuzura ingano, na divayi isendere urwengero rwawe.

11 Mwana wanjye, ntugahinyure uburere Uhoraho agutoza, cyangwa ngo winubire amabwiriza ye,

12 kuko Uhoraho acyaha uwo akunda nk’uko umubyeyi agenzereza umwana umwizihiza.


Ubuhanga burusha agaciro zahabu

13 Hahirwa uwageze ku buhanga, akaba yarungutse ubwenge,

14 kuko uwo mutungo uruta feza, n’inyungu yabyo igasumba kure iya zahabu.

15 Ubuhanga buruta amasaro y’igiciro, kandi nta n’ikindi bihwanye mu byo umuntu yakwifuza.

16 Iburyo bwabwo hatanga kuramba, naho ibumoso hagatanga umukiro n’ikuzo!

17 Inzira zabwo zuzuyemo ibyishimo kandi ziganjemo amahoro.

18 Ni igiti cy’ubuzima ku babushyikiriye; hahirwa ababufite!

19 Uhoraho yahangishije isi ubuhanga, akomeresha ijuru ubwenge.

20 Ubuhanga bwe ni bwo bwatumye inyenga zifunguka, n’ibicu bikabyara urume.


Uhoraho arinda umunyabuhanga

21 Mwana wanjye, ubwitonzi n’ubushishozi ntukabikureho amaso, ahubwo uzabikurikirane,

22 ubitungishe roho yawe, bibe umurimbo w’ijosi ryawe.

23 Bityo rero, uzagenda mu nzira nta cyo wikanga, ikirenge cyawe cyoye gutsikira.

24 Nujya kuryama nta kizaguhungabanya, uzasinzira mu mahoro.

25 Ntuzatinye icyago cy’impanuka cyangwa igitero cy’abagome,

26 kuko Uhoraho azakwishingira, intambwe zawe akazirinda umutego.


Gukunda mugenzi wawe

27 Ntukirengagize kugirira neza ubikeneye kandi ubishoboye.

28 Niba ufite icyo agusaba, ntukamubwire ngo «Genda uzagaruke ejo, ni ho nzaguha.»

29 Ntukagambanire mugenzi wawe kandi ari we mwabanaga akwizeye.

30 Ntihazagire uwo mutongana nta mpamvu, mu gihe nta kibi yagukoreye.

31 Ntuzifuze kumera nk’umunyarugomo, cyangwa ngo ukurikire imwe mu nzira ze,

32 kuko Uhoraho yanga abagome, agakunda ab’indakemwa.

33 Uhoraho avuma inzu y’umugome, ariko agaha umugisha aho intungane zituye.

34 Asuzugura abapfayongo, agatonesha abicisha bugufi.

35 Abanyabuhanga bazagabirwa ikuzo, naho ibicucu bikorwe n’ikimwaro.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan