Imigani 29 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Umuntu bahana agashinga ijosi, nta kabuza azavunika atunguwe. 2 Iyo intungane zigwiriye, abantu barishima, naho iyo umugiranabi atwara, rubanda bacura imiborogo. 3 Ukunda ubuhanga ashimisha se, naho ugenda mu ndaya atagaguza ibintu bye. 4 Umwami w’intabera atengamaza igihugu cye, naho uwaka imisoro y’ikirenga aragisenya. 5 Umuntu urata mugenzi we akabya, aba amushyize umutego mu maguru. 6 Icyaha cy’umugiranabi ni umutego azafatirwamo, naho intungane irishima ikavuza impundu. 7 Intungane ihangayikwa n’amagorwa y’abakene, naho umugome ntakozwa ubumenyi. 8 Abasekanyi batera impagarara mu mugi, ariko abanyabuhanga bahosha uburakari. 9 Iyo umunyabuhanga aburana n’umupfayongo, yaba arakaye cyangwa se aseka, ntashobora kumugusha neza. 10 Abantu b’abicanyi banga umunyamurava, naho ab’intabera baramushakashaka. 11 Umupfayongo yasasa umujinya we, naho umunyabuhanga arawubundikira, akawucubya. 12 Iyo umutware yita ku mazimwe, abayoboke be bose baba abagome. 13 Umukene n’umugiranabi bafite icyo bahuriyeho, Uhoraho ni we umurikira amaso yabo bombi. 14 Umwami ukemura imanza z’abakene acishije mu kuri, ingoma ye yashinze imizi burundu. 15 Inkoni no gucyaha bitoza ubuhanga, naho umusore batereye iyo, akoza nyina isoni. 16 Iyo abagome biyongera, icyaha cyiha intebe, ariko intungane zizababona barimbuka. 17 Hana umuhungu wawe, uzagira amahoro, kandi azagutera ibyishimo ku mutima. 18 Iyo abahanuzi babuze, imbaga yiberaho uko ibonye, ariko ukurikiza itegeko azahirwa. 19 Nta bwo amagambo ari yo ahana umucakara, n’iyo yayumvise, ntayitaho. 20 Ese ujya witegereza umuntu wihutira kuvuga? Uwo nguwo we, wakwizera ko n’umupfayongo azamutanga kuri byinshi. 21 Niba umucakara ateteshejwe kuva mu bwana, amaherezo azigomeka. 22 Umuntu w’umunyamushiha akurura intonganya, umunyamwaga akagwiza ibicumuro. 23 Ubwirasi bw’umuntu buzamutesha agaciro, naho ufite umutima wiyoroshya azakuzwa. 24 Usangira n’igisambo aba yiyanga ubwe, yumva imivumo bagitongera, akinumira. 25 Gutinya abantu birimo umutego, naho uwiringira Uhoraho ntazahungabana. 26 Benshi baharanira ubutoni ku mutware, ariko Uhoraho ni we uha buri wese ikimukwiye. 27 Intungane ziterwa ishozi n’umugiranabi, umugome agatera isoni abanyamurava. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda