Imigani 28 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Umugome ahunga nta we umwirukanye, ariko intungane ni nk’icyana cy’intare, nta cyo zikanga. 2 Iyo igihugu kivumbagatanyije, abategetsi baba benshi, ariko umuntu w’umuhanga kandi uzi ubwenge aragicubya. 3 Umukene ukandamiza abanyantege nke, ni nk’imvura y’umuriri igwa, abantu bakabura ikibatunga. 4 Abica amategeko bogagiza umugiranabi, naho abayakurikiza, bakamurakarira. 5 Inkozi z’ibibi ntizumva ubutabera, ariko abashaka Uhoraho bumva byose. 6 Umukene urangwa n’umurava aruta umukire uzwiho uburyarya. 7 Ukurikiza itegeko aba ari umwana uzi ubwenge, naho uwuzura n’ibyomanzi akoza se ikimwaro. 8 Uwongera umutungo we yaka inyungu z’agakabyo, aba awurundira undi uzagirira impuhwe abakene. 9 Uwica amatwi ngo atumva itegeko, n’isengesho rye riba riteye ishozi. 10 Uyobya intabera mu nzira mbi, azagwa mu rwobo yicukuriye ubwe, naho ab’intungane bazahirwa. 11 Umukire yibwira ko ari umunyabuhanga, ariko umukene uzi ubwenge akamutahura. 12 Iyo intungane zanezerewe, biba ari ibirori, ariko iyo abagome bahagurutse, buri wese arahunga. 13 Uhisha ibyaha bye, ntakizamuhira, ariko ubyanga akabyicuza, azababarirwa. 14 Hahirwa umuntu uhora akenga, naho unangira umutima we azagwa mu makuba. 15 Umutware mubi ukandamiza imbaga y’abanyantege nke, ni nk’intare itontoma cyangwa ikirura gishonje. 16 Umutware utagira ubwenge akunda guhuguza, uwanga indamu mbi ni we uzaramba. 17 Umuntu wahamwe n’amaraso y’uwo yishe azahunga arinde apfa, ntihazagire umutangira. 18 Ugendana umurava azakizwa, indyarya yo inyura inzira ebyiri, imwe ikazayigwamo. 19 Uhinga umurima we azabona ikimutunga ahage, naho ukurikirana amateshwa azatindahara. 20 Umuntu uvuga ukuri azahundagazwaho imigisha, naho uwihutira gukira azahanwa. 21 Nta bwo ari byiza kubera umuntu mu rubanza, ariko hari abacumura batyo kubera igisate cy’umugati. 22 Umuntu ararikira yiruka inyuma y’ubukire, ariko ntamenye ko ari ubutindi bumutegereje. 23 Ucyaha abandi amaherezo aratoneshwa, kurusha ubarata agakabya. 24 Ucuza se na nyina akavuga ngo «Si icyaha», nta ho atandukaniye n’umujura. 25 Umunyamururumba abyutsa intonganya, ariko uwiringira Uhoraho azatengamara. 26 Uwiringira ubwenge bwe gusa, aba ari umupfayongo, naho uwitwarana ubuhanga, nta kizamuhungabanya. 27 Uha abakene ntazigera akena, ariko utabareba azavumwa cyane. 28 Iyo abagome bahagurutse, buri wese arihisha, ariko iyo barimbutse, intungane ziragwira. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda