Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 27 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ntukiringire iby’ejo, kuko utazi icyo uyu munsi uhaka.

2 Aho kwirata, waratwa n’abandi; washimwa n’umuvantara aho kwishima ubwawe!

3 Ibuye riraremera, n’umucanga ni uko, ariko umujinya w’umusazi ubirusha byombi!

4 Uburakari butera urugomo, umujinya wo ugahurura nk’isuri, ariko se ni nde wakwihanganira ishyari?

5 Intonganya zeruye ziruta ubucuti buhishe.

6 Incuti y’indahemuka ntizatindiganya kuguhana, ariko umwanzi agusoma akubeshya.

7 Akanwa kahaze kinemfaguza ibinyagu by’ubuki, ariko iyo inda ishonje, n’icyaruraga kirayiryohera.

8 Umuntu uhunze igihugu cye, aba ameze nk’igishwi gitaye icyari cyacyo.

9 Amavuta n’imibavu binezeza umutima, kandi incuti ituje irasusurutsa kurusha inama wakwigira.

10 Ntuzatererane incuti yawe cyangwa incuti ya so, ntuzirukire ku muvandimwe wawe mu gihe cy’amakuba; umuturanyi uri bugufi aruta umuvandimwe uri iyo gihera.

11 Mwana wanjye, urabe umunyabuhanga, unezeze umutima wanjye, bityo nshobore gusubiza untuka.

12 Umunyabwenge abona icyago akihisha, naho injiji zikakiyahuraho, zikabizira.

13 Fata umwenda we, kuko yishingiye uwo atazi, umwake ingwate kuko yemarariye abavantara!

14 Umuntu nazinduka arangurura ijwi aha umugisha mugenzi we, ibyo bizitwa ko amuvumye.

15 Umugore w’ingare asa n’umutonyi ujojoba ubutitsa imvura yaguye;

16 gushaka kumutangira, ni nko gufata umuyaga, cyangwa kuyoza amavuta intoki.

17 Icyuma gityazwa n’icyuma, n’umuntu anoza imyifatire ya mugenzi we.

18 Uwita ku giti cy’umutini azarya imbuto zacyo, kandi urinda shebuja, na we azabishimirwa.

19 Nk’uko amazi agaragaza ishusho y’uyarebamo, ni na ko umutima w’umuntu uranga nyirawo.

20 Nk’uko ikuzimu no mu nyenga hadahaga, ni na ko amaso y’umuntu adahaga kurora.

21 Uruganda rutunganya feza, itanura rigatunganya zahabu, ariko umuntu ashimirwa imyifatire ye.

22 N’iyo wasekurira umupfayongo mu isekuru, mbese nk’uko umuhini umenagura ingano, ubusazi bwe ntibwamuvaho.

23 Uzajye umenya uko amatungo yawe ameze, wite ku mashyo yawe;

24 kuko ubukire budahoraho iteka, ndetse n’ikamba ry’abami ntirihererekanywa ubuziraherezo.

25 Jya utema ubwatsi maze ubundi butohe, wahire n’ubwo ku misozi;

26 intama zawe zizakwambike ubwoya bwazo, naho amasekurume uyaguremo akarima;

27 ihene zawe zizakamwe cyane zigutunge, hamwe n’umuryango wawe n’abaja bawe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan