Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Urubura mu mpeshyi, imvura mu isarura, byombi ntibikwiye; nkanswe icyubahiro ku mupfayongo.

2 Nk’uko igishwi gihunga, cyangwa intashya ikaguruka, ni na ko umuvumo w’amaherere udahama.

3 Ikiboko gikwiriye ifarasi, icyuma gikwiriye akanwa k’indogobe; inkoni zo zibereye ibitugu by’umupfayongo!

4 Ntugasubize umupfayongo ukurikije ubusazi bwe, hato utazavaho umera nka we.

5 Ujye usubiza umupfayongo ukurikije ubusazi bwe, hato atazibeshya ko yabaye umunyabuhanga.

6 Utumye umupfayongo, aba yigoreye ubusa, ni nk’aho yakubise amaguru y’ubusa.

7 Uko amaguru y’ucumbagurika aba adashinga, ni na ko umugani uvuzwe n’igicucu uba udafashe.

8 Guha umupfayongo icyubahiro, ni nko gupfunyika ibuye mu muhumetso.

9 Umugani uvuzwe n’umupfayongo, ni nk’ihwa rihanda mu kiganza cy’umusinzi.

10 Ukoresha umupfayongo cyangwa umusinzi, aba ari nk’umurashi w’umuheto ukomeretsa abihitira bose.

11 Uko imbwa isubira ku birutsi byayo, ni na ko umupfayongo akomera ku busazi bwe.

12 Ese wabonye umuntu wirata ko ari umunyabuhanga? Uwo nguwo we, wakwizera ko n’umupfayongo azabumutanga.

13 Umunebwe aravuga ati «Mu nzira hari ikirura! Mu mayira hari intare!»

14 Uko urugi rwihindukiza ku mapata yarwo, ni na ko umunebwe yihindukiza ku buriri bwe.

15 Umunebwe ashora ikiganza ku mbehe, bikamunanira kukigarura ku munwa.

16 Umunebwe yibwira ko arusha ubuhanga abantu barindwi basubizanya ubushishozi.

17 Kwivanga mu ntonganya z’abandi, ni nko gukurura amatwi y’imbwa yigendera.

18 Hari usa n’umuntu wihindura umusazi, akajugunya amafumba yaka, akarasa n’imyambi yica!

19 Ni wa wundi ubeshya mugenzi we, agahindukira, akavuga ngo «Nikiniraga!»

20 Iyo umuriro ubuze inkwi, urazima, kandi iyo inzimuzi zidahari, intonganya zirahosha.

21 Nk’uko umuntu yongera amakara mu ziko n’inkwi mu muriro, ni na ko umunyamahane asembura intonganya.

22 Amagambo y’inzimuzi araryoha, kandi ashyika ku nkingi z’umutima.

23 Amagambo meza avuye ku mutima mubi, ni nk’ibishunga bya feza bitatse ku rujyo.

24 Uwangana ahorana amagambo areshya, ariko mu mutima we aba abitsemo ikinyoma;

25 nakuzanaho imvugo nziza, ntukamwizere, kuko umutima we uba wuzuye amahano.

26 N’aho urwango rwe rwakwikingiranya mu buryarya, amaherezo umugome azatahurwa imbere ya bose.

27 Ucukura urwobo azarugwamo, kandi ushungura ibuye, ni we rizagarukaho.

28 Ururimi rubeshya rwanga abo rwahemukiye, kandi umunwa w’indyarya ukurura urupfu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan