Imigani 25 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuV. IGICE CYA KABIRI CY’IMIGANI YA SALOMONI 1 Dore indi migani ya Salomoni, uko yakusanijwe n’abantu ba Hezekiya, umwami wa Yuda. 2 Ikuzo ry’Imana ni ukugira ibanga, naho iry’abami ni ugucengera ibintu. 3 Uko nta we uzi ubujyejuru bw’ikirere n’ubujyakuzimu bw’isi, ni na ko imitima y’abami idashobora gusesengurwa. 4 Iyo feza uyikijije ibishunga, iza iyunguruye neza; 5 nukura umugome imbere y’umwami, ingoma ye izaganzamo ubutabera. 6 Ntukibonekeze imbere y’umwami, cyangwa ngo ufate icyicaro cy’abakomeye, 7 kuko byaruta ko bakubwira ngo «Tambuka uze hano», aho gusuzugurirwa imbere y’igikomangoma. 8 Ibyo amaso yawe yabonye, ntukihutire kubijyana mu rubanza; none se amaherezo wabigenza ute, mugenzi wawe aramutse agutsinze? 9 Uzajye uburana na mugenzi wawe, ariko wirinde kugira uwo umenera ibanga, 10 hato batazabimenya bakakugaya, maze ugata agaciro burundu. 11 Ijambo rivugiwe igihe, ni nk’ikirezi cya zahabu gitakishije feza. 12 Inama umunyabuhanga agira umwumva, ni nk’impeta cyangwa umutamirizo bikoze muri zahabu. 13 Nk’uko amafu yo mu mpeshyi ashimisha abasaruzi, ni ko intumwa y’indahemuka imeze; koko rero, isusurutsa umutima wa shebuja. 14 Umuntu uhora asezerana ntagire icyo atanga, asa n’ibicu n’umuyaga bitavamo imvura. 15 Kutarambirwa bituma umuntu yigarurira umucamanza, kandi ururimi rucisha make ruvuna igufa. 16 Ese ufite ubuki? Uryeho ubuguhagije, nurenza urugero, uzaburuka. 17 Uzajye usura mugenzi wawe rimwe na rimwe, kuko nakurambirwa, azakwanga. 18 Umuntu ushinja ibinyoma mugenzi we, amubabaza nk’ubuhiri, inkota cyangwa umwambi utyaye. 19 Kwiringira umugambanyi amakuba yaje, ni nko kwizera iryinyo ryaboze cyangwa ikirenge gicumbagira. 20 Kuririmbira umuntu wishavuriye, ni nko gusuka siki ku gisebe, cyangwa kwiyambura ikoti mu mbeho. 21 Niba umwanzi wawe ashonje, muhe umugati wo kurya, niba afite inyota, umuhe amazi anywe; 22 ubwo uzaba usa n’umurahurira ibishirira ku mutwe, kandi Uhoraho azabikwitura. 23 Uko umuyaga wo mu majyaruguru uzana imvura, ni na ko akarimi kazimura gatera abantu ishavu. 24 Biraruta kwinugika mu ngombe iri mu rugo, aho kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane. 25 Inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure, isa n’amazi afutse mu muhogo wakakaye. 26 Intungane idohoka kubera umugome, ni nk’iriba ry’ibirohwa cyangwa isoko banduje. 27 Si byiza kurya ubuki bwinshi, cyangwa guharanira ikuzo rihanitse. 28 Umuntu utitangira muri kamere ye, ameze nk’umugi wasenyutse utagira inkike. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda