Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Kuvugwa neza biruta ubukungu bwinshi, kubahwa bikaruta feza na zahabu.

2 Umukire n’umukene bafite icyo bahuriyeho, bombi ni Uhoraho wabaremye.

3 Umunyabwenge abona icyago kije, akihisha, naho injiji zikiyahuramo, zikabiryora.

4 Uwicisha bugufi abisaruramo gutinya Uhoraho, ubukire, icyubahiro n’ubugingo.

5 Inzira y’indyarya ibamo amahwa n’imitego, ushaka gukiza ubuzima bwe, arayirinda.

6 Nutoza umwana muto inzira agomba gukurikira, naba n’umusaza ntazayiteshukaho.

7 Umukire ategeka abakene, kandi uguza ahinduka umugaragu w’umugurije.

8 Ubiba ubuhemu asarura ibyago, kandi azahazwa n’ingaruka z’ubugome bwe.

9 Ufite ijisho rirebana impuhwe azahabwa umugisha, kuko agabanya ku mugati we, agaha umukene.

10 Niwamagana umusekanyi, intonganya zizashira, imanza n’agasuzuguro bihoshe.

11 Ukunda imitima iboneye akarangwa n’ineza ku munwa, aba ari incuti y’umwami.

12 Amaso y’Uhoraho arengera ubumenyi, kandi agatahura amagambo y’abagambanyi.

13 Umunebwe aravuga ngo «Hanze hari intare, ninsohoka irantsinda mu mayira.»

14 Akanwa k’umugore w’undi ni nk’urwobo rurerure, uwo Uhoraho azinutswe, azagwamo.

15 Ubusazi buba buziritse ku mutima w’umwana muto, ariko inkoni ihana ibumucaho.

16 Ukandamiza umukene agezaho akamukuza, kandi uha umukire aba amukenesheje.


III. IMIGANI Y’ABANYABUHANGA

17 Tega amatwi, wumve amagambo y’abanyabuhanga, umutima wawe uwuhatire ubumenyi bwanjye,

18 kuko uzanezezwa no kuyabika mu mutima wawe, no kuyahoza ku munwa wawe yose.

19 Kugira ngo wiringire Uhoraho, nawe, ubu ngiye kukwigisha.

20 Ese si wowe nandikiye igitabo kigizwe n’imitwe mirongo itatu, kirimo inama n’ubumenyi,

21 ngira ngo nkumenyeshe amagambo y’ukuri, bityo nawe ukayageza yose ku wagutumye?

22 Ntuzambure umukene kuko ari umukene, ntuzahutarize ku rugi utishoboye,

23 kuko Uhoraho azababuranira, akica ababakandamiza.

24 Ntugacudike n’umunyamujinya, kandi ntukagendane n’umuntu warakaye,

25 utazavaho utora inzira ze, ubugingo bwawe bugafatirwa mu mutego.

26 Ntukagenze nk’abemararira abandi, bakishingira abarimo imyenda;

27 ntuzi se ko ubuze icyo wishyura, bagutwara n’uburiri uryamyeho?

28 Ntuzimure imbago ya kera, iyo abasokuru bawe bashinze.

29 Uwo ajye yiyereka abami, yoye kuguma muri rubanda rugufi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan