Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Divayi itera ubupfu, inzoga zigakurura isindwe, uzishinga ntaba ari umunyabwenge.

2 Uburakari bw’umwami ni nk’imitontomo y’intare, umurakaje aba yihemukiye ubwe.

3 Umuntu wirinda impaka arabishimirwa, ariko uwitwa umusazi wese arazishigukira.

4 Ku muhindo, umunebwe ntahinga, ku mwero, agashakashaka akabura icyo afata.

5 Inama umutima wigira ni nk’amazi magari, umuntu uzi ubwenge ni ho avoma.

6 Abantu benshi biratana ubudahemuka, ariko se ni nde wabona umuntu uvuga ukuri?

7 Intungane irangwa n’umurava, hahirwa abana izasiga!

8 Umwami aca imanza yicaye ku ntebe ye, ikibi cyose akagitahura n’amaso ye.

9 Ni nde washobora kuvuga ngo «Nasukuye umutima wanjye, icyaha cyanjye naragihanaguye»?

10 Ingero zitareshya n’iminzani ibeshya, byombi bitera Uhoraho ishozi.

11 Ibikorwa by’umusore byerekana niba azagira imyifatire itunganye kandi iboneye.

12 Ugutwi kumva n’ijisho rireba, byombi byaremwe n’Uhoraho.

13 Ntugakunde ibitotsi kugira ngo utazakena, kanguka ube maso uzabone ikigutunga.

14 Uriho agura aravuga ati «Murampenda!» ariko avayo yirya icyara.

15 Hariho zahabu n’ibirezi byinshi, ariko icy’ingenzi ni ururimi rwuje ubumenyi.

16 Fata umwenda we kuko yishingiye uwo atazi, umwake ingwate kuko yemarariye abavantara!

17 Umugati w’ubwambuzi uryohera umuntu, ariko nyuma yaho akanwa ke kuzura umusenyi.

18 Imigambi ikomezwa no kuyigira hamwe n’abandi, uzashoze urugamba umaze kugisha inama abanyabwenge.

19 Usebanya amena amabanga, ntukuzure n’ufite akarimi karekare!

20 Uvuma se na nyina, urumuri rwe ruzamuzimiraho mu ijoro ry’icuraburindi.

21 Umurage uje huti huti amaherezo ntubona umugisha.

22 Ntuzavuge ngo «Nzitura inabi!» iyumanganye, Uhoraho azagukiza.

23 Uhoraho yanga ibipimo bihuguza, iminzani yiba si myiza.

24 Uhoraho ni we uyobora intambwe z’umuntu, we yakumva ate aho ava n’aho agana?

25 Byakora ku muntu wavuga akina ngo «Iki nkeguriye Uhoraho», kandi atabanje kuzirikana neza icyo ari busezerane.

26 Umwami uzi ubwenge atahura abagome akabahana yihanukiriye.

27 Umutima w’umuntu ni itara Uhoraho yamuhaye, ngo rimurike ibimwihishemo byose.

28 Ubudahemuka n’umurava birinda umwami, na we ingoma ye akayishimangiza ubutabera.

29 Ishema ry’abasore ni ubugangare bwabo, naho umutako w’abasaza ni imvi zabo.

30 Inguma z’amaraso zicubya ubugome, naho imihini igakiza ingeso mbi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan