Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ubuhanga ni ubukungu bwihishe

1 Mwana wanjye, uzumve amagambo yanjye kandi amategeko yanjye aguturemo.

2 Uzatege ugutwi ubuhanga, umutima wawe wumve ukuri.

3 Ni koko, niwitabaza ubwenge ukiyambaza ubushishozi,

4 ukabushakashaka nka feza, ukabucukumbura nk’ubukungu,

5 ni bwo uzasobanukirwa gutinya Uhoraho icyo ari cyo, kandi ubonereho kumenya Imana,

6 kuko Uhoraho ari we utanga ubuhanga, mu munwa we ni ho haturuka ubumenyi n’ukuri.

7 Ab’indakemwa abafashisha inama ze, abanyamurava akababera nk’ingabo ibakingira;

8 arinda abagenda mu nzira iboneye, akaragira abayoboke be.

9 Ubwo rero, uzasobanukirwa n’ubutabera, ubutungane n’umurava; mbese uzamenya inzira zose zitanga amahirwe.


Ubuhanga burinda ikibi

10 Bityo rero, ubuhanga nibumara kugucengera mu mutima, n’ubumenyi bukagutera kunezerwa,

11 ni bwo ubushishozi buzakurinda, n’ubwenge bukubere ubuhungiro.

12 Bizakubuza icyerekezo kibi, bigutsindire umuntu wese ugenza amagambo y’ubugome,

13 n’abataye inzira y’ubutungane bakaboneza iy’umwijima;

14 bamwe nyine banyurwa no gukora ikibi, bagahimbazwa n’ubugome bwabo bukabije.

15 Ni bo barangwa n’uburyarya, kandi bakanyura inzira ziziguye.

16 Nugenza utyo, uzirinda umugore w’undi cyangwa se uw’umuvantara w’amagambo asize umunyu,

17 wa wundi watereranye incuti ye yo mu busore kandi akibagirwa isezerano ry’Imana ye.

18 Ni koko, inzu ye ihengamiye ku rupfu, naho inzira ze zigana mu nyenga.

19 Umuntu wese ugiye iwe, ntaba akigarutse ukundi, nta n’ubwo agera mu nzira y’ubuzima.

20 Naho wowe, uzanyure inzira z’ab’inyangamugayo, ukurikize imyifatire y’intungane.

21 Ab’indakemwa bazatura mu gihugu, abanyamurava bakiganzemo;

22 naho abagome bacyirukanwemo, abagambanyi na bo bagicibwemo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan